• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uburengerazuba: Ibinyabiziga bigiye gusuzumwa imiterere yabyo hifashishiwe imodoka ya Polisi y’u Rwanda

Uburengerazuba: Ibinyabiziga bigiye gusuzumwa imiterere yabyo hifashishiwe imodoka ya Polisi y’u Rwanda

Editorial 11 Sep 2016 Mu Mahanga

Abatunze ibinyabiziga bo mu karere ka Rubavu n’abatuye mu nkengero zako, ibinyabiziga byabo bizasuzumwa imiterere yabyo mu minsi mike iri imbere, kuko imodoka ya Polisi y’u Rwanda isanzwe irimo ibikoresho byose bipima imiterere y’ibinyabiziga izaba iri muri aka karere mu gihe cy’imisi icumi.

Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Kalinda uyobora Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gupima imiterere y’ibinyabiziga, yavuze ko iyi modoka irimo ibikoresho byose bipima imiterere y’ibinyabiziga, igenda yoherezwa muri buri Ntara, ikaba yarashyizweho muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yiyemeje kwegereza no guha serivisi nziza abaturage.

Yagize ati:” ku itariki ya 14 Nzeri nibwo iyi modoka izatangira gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga mu Ntara y’I Burengerazuba n’abegeranye naho. Izaba iri mu karere ka Rubavu. Turasaba abatunze ibinyabiziga bo muri iyi Ntara gukoresha neza aya mahirwe babonye bakaza gusuzumisha ibinyabiziga byabo bakamenya imiterere yabyo”.

Iyi modoka irimo ibikoresho bipima imiterere y’ibinyabiziga, yunganira ibindi bigo bya Polisi bisanzwe bikora aka kazi. Ipima imiterere y’ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu cyane cyane ariko igafasha abatuye kure y’Umujyi wa Kigali kuko ibasanga iwabo, bityo ikabarinda gukora urugendo rurerure bajya gupimisha imodoka zabo..

CSP Kalinda, yavuze ko iyi modoka ifite ubushobozi bwo gusumuma imodoka ijana buri munsi. Yagize ati:” Intara y’Uburengerazuba ifite imodoka nyinshi zikora ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi. Nk’uko bizwi rero, izi modoka zikorerwa isuzumwa buri mezi atandandu mu mwaka. Kuzizana i Kigali twasanze byabahenda cyane, bityo akaba ariyo mpamvu twahisemo kubegereza iyi serivisi, tujya iwabo gusuzumirayo ibinyabiziga byabo”.

Polisi y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga mu mwaka w’2008, hakaba haratangiye imirongo ibiri ipima imodoka mu kigo cyayo (MIC) kiri i Remera mu karere ka Gasabo, ku buryo icyo gihe imodoka 150 zapimwaga ku munsi.

Muri iki gihe imodoka zisuzumwa imiterere yazo zariyongereye cyane, kubera ko imirongo isigaye ari itatu, iri mu kigo (MIC) kiri i Remera. Hari kandi imodoka irimo ibikoresho bipima imiterere y’ibinyabiziga ndetse n’undi murongo umwe uri mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda (PTS) riri i Gishali mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’I Burasirazuba.

Ubu buryo bwo kwegereza no guha serivisi nziza abaturage bifuza, byagiye byongera

Umubare w’imodoka zisuzumwa. Umwaka ushize imodoka zasuzumwe imiterere yazo ziyongereyeho 27% ugereranyije n’umwaka wari wawubanjirije. Ni ukuvuga ko mu mwaka wa 2015 hasuzumwe imodoka 96, 283 mu gihe mu mwaka w’2014 hari hasuzumwe imodoka 75, 839.

Mu mezi atandatu abanza y’uyu mwaka, imodoka zimaze gukorerwa isuzumwa ry’imiterere yazo ni 152,778. Mu kwezi kw’Ugushyingo uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo gushyira indi mirongo ibiri mu kigo cyayo (MIC) kiri i Remera mu karere ka Gasabo, ikaba yiyongera ku yindi isanzwe ikoreshwa. Ibi bikaba byerekana ko umubare w’imodoka zikorerwa isuzumwa uziyongera cyane.

-4022.jpg

2016-09-11
Editorial

IZINDI NKURU

Abayoboke ba PL  bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Abayoboke ba PL bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Editorial 16 Jul 2016
Umugore wa Rene Rutagungira yarekuwe mu banyarwanda 13 bari bafungiye muri Uganda

Umugore wa Rene Rutagungira yarekuwe mu banyarwanda 13 bari bafungiye muri Uganda

Editorial 18 Feb 2020
Nyabihu: Abaturage bakanguriwe kwirinda amakimbirane

Nyabihu: Abaturage bakanguriwe kwirinda amakimbirane

Editorial 06 Feb 2016
IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Editorial 15 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Maroc yanyagiye Nigeria, yegukana CHAN 2018
IMIKINO

Maroc yanyagiye Nigeria, yegukana CHAN 2018

Editorial 05 Feb 2018
Uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro 2018
IMIKINO

Uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro 2018

Editorial 23 Jan 2018
Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo
Mu Rwanda

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

Editorial 18 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru