Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rwanze ubusabe bwa Guverinoma y’u Burundi yasabaga ko ruhagarika Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango (EALA), Martin Ngoga, hamwe n’ibikorwa by’inteko byose kugeza igihe urubanza icyo gihugu cyashoye kivuga ko yatowe binyuranyije n’amategeko ruzarangirira.
Icyo kirego cy’u Burundi bwareze busaba ko ibikorwa bya EALA bihagarikwa kugeza igihe urukiko ruzafatira umwanzuro ku itorwa rya Martin Ngoga ku buyobozi bwa EALA, buvuga ko ritakurikije amategeko ngo rikwiye gusubirwamo.
Ibi babikora birengagije ko Umurundi Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango wa (EAC) yongeye kuvugwaho kunyereza amafaranga yari agenewe ibikorwa by’ubunyamabanga Bukuru bwa EAC.
Amakuru aheruka guhita kuri NTV, avuga ko iyi Television yabonye raporo yabikozweho ivuga uko Umurundi Mfumukeko yananiwe kwerekana uburyo amadolari ibihumbi Magana abiri ($200,000) yakoreshejwe. Ayo mafaranga yari agenewe ibiganiro byo kugarura amahoro mu Burundi, atanzwe nk’inkunga n’igihugu cy’Ubushinwa.
Muri 2017, hakozwe Iperereza maze Mfumukeko ashyirwa mu majwi kuba acunga nabi umutungo w’umuryango wa EAC no gufata ibyemezo atagishije inama, asabirwa kubiryozwa.
Raporo y’ibyavuye muri iryo genzura ryakozwe tariki 4-7 Gicurasi 2017, yagaragaje ko abagize ubunyamabanga buhoraho bwa EAC basabye ko hakorwa iperereza rihagije mu bunyamabanga bukuru bw’uyu muryango. Iri genzura ryatangijwe nyuma y’aho uwahoze ari Umunyamabanga mukuru wungirije wa EAC, ushinzwe igenamigambi n’ibikorwaremezo, Dr Enos Bukuku, yanditse ibaruwa ikubiyemo ibirego 13 arega Umunyamabanga mukuru (Mfumukeko).
Dr Bukuku yashinjaga Mfumukeko gukoresha nabi inkunga zigenerwa imishinga inyuranye, gukoresha imodoka y’akazi mu biruhuko no mu ngendo ze n’ibindi. Amushinja kandi kwitabira inama z’igihugu cye (u Burundi) akoresheje umutungo wa EAC, gukoresha amafaranga y’abaterankunga agenewe gufasha urwego rw’ubugenzuzi kongera ubumenyi binyuze mu mahugurwa no guha amafaranga abakozi bari mu kiruhuko cyo kubyara.
Mu bindi birego Dr Bukuku yamushinjaga, harimo kuba atanga akazi atabinyujije muri Komite ishinzwe abakozi, gufata ibyemezo ku giti cye no gukuraho Komite yari ishinzwe iby’amasoko.