• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»UBurundi burarega Martin Ngoga, mugihe buvugwaho kunyereza asaga amadolari ibihumbi  ($200,000)  bukoresheje Mfumukeko [Umunyamabanga Mukuru Wa EAC]

UBurundi burarega Martin Ngoga, mugihe buvugwaho kunyereza asaga amadolari ibihumbi  ($200,000)  bukoresheje Mfumukeko [Umunyamabanga Mukuru Wa EAC]

Editorial 07 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rwanze ubusabe bwa Guverinoma y’u Burundi yasabaga ko ruhagarika Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango (EALA), Martin Ngoga, hamwe n’ibikorwa by’inteko byose kugeza igihe urubanza icyo gihugu cyashoye kivuga ko yatowe binyuranyije n’amategeko ruzarangirira.

Icyo kirego cy’u Burundi bwareze busaba ko ibikorwa bya EALA bihagarikwa kugeza igihe urukiko ruzafatira umwanzuro ku itorwa rya Martin Ngoga ku buyobozi bwa EALA, buvuga ko ritakurikije amategeko ngo rikwiye gusubirwamo.

Ibi babikora birengagije ko Umurundi Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango wa (EAC) yongeye kuvugwaho kunyereza amafaranga  yari agenewe ibikorwa by’ubunyamabanga Bukuru bwa EAC.

Amakuru aheruka guhita kuri NTV, avuga ko iyi Television yabonye raporo yabikozweho ivuga uko Umurundi Mfumukeko yananiwe kwerekana uburyo amadolari ibihumbi Magana abiri ($200,000) yakoreshejwe. Ayo mafaranga yari agenewe ibiganiro byo kugarura amahoro mu Burundi, atanzwe nk’inkunga n’igihugu cy’Ubushinwa.

Muri 2017, hakozwe Iperereza maze Mfumukeko ashyirwa mu majwi kuba acunga nabi umutungo w’umuryango wa EAC no gufata ibyemezo atagishije inama, asabirwa kubiryozwa.

Raporo y’ibyavuye muri iryo genzura ryakozwe tariki 4-7 Gicurasi 2017, yagaragaje ko abagize ubunyamabanga buhoraho bwa EAC basabye ko hakorwa iperereza rihagije mu bunyamabanga bukuru bw’uyu muryango. Iri genzura ryatangijwe nyuma y’aho uwahoze ari Umunyamabanga mukuru wungirije wa EAC, ushinzwe igenamigambi n’ibikorwaremezo, Dr Enos Bukuku, yanditse ibaruwa ikubiyemo ibirego 13 arega Umunyamabanga mukuru (Mfumukeko).

Dr Bukuku yashinjaga Mfumukeko gukoresha nabi inkunga zigenerwa imishinga inyuranye, gukoresha imodoka y’akazi mu biruhuko no mu ngendo ze n’ibindi. Amushinja kandi kwitabira inama z’igihugu cye (u Burundi) akoresheje umutungo wa EAC, gukoresha amafaranga y’abaterankunga agenewe gufasha urwego rw’ubugenzuzi kongera ubumenyi binyuze mu mahugurwa no guha amafaranga abakozi bari mu kiruhuko cyo kubyara.

Mu bindi birego Dr Bukuku yamushinjaga, harimo kuba atanga akazi atabinyujije muri Komite ishinzwe abakozi, gufata ibyemezo ku giti cye no gukuraho Komite yari ishinzwe iby’amasoko.

 

2018-03-07
Editorial

IZINDI NKURU

RNC : Batatu barimo  Kayumba Nyamwasa,   Frank Ntwali; na Kennedy Gihana Ubushinjacyaha bushobora gutanga impapuro zo kubata mu yombi

RNC : Batatu barimo Kayumba Nyamwasa, Frank Ntwali; na Kennedy Gihana Ubushinjacyaha bushobora gutanga impapuro zo kubata mu yombi

Editorial 05 Nov 2018
Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Editorial 11 Aug 2025
Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu

Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu

Editorial 25 May 2025
Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi

Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi

Editorial 14 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z’Abafana  – Clare Akamanzi uyobora NBA Africa
Amakuru

Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z’Abafana – Clare Akamanzi uyobora NBA Africa

Editorial 24 May 2024
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Uncategorized

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 03 Feb 2023
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo
Amakuru

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Editorial 29 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru