• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uburyo ibaruwa Museveni yandikiye Kagame yuzuyemo” ukwivuguruza”

Uburyo ibaruwa Museveni yandikiye Kagame yuzuyemo” ukwivuguruza”

Editorial 21 Mar 2019 ITOHOZA

Buri wese wabashije kuganira na perezida wa Uganda yakubwira neza ko ari umuntu w’indyarya, incakura, umuntu udakwiye kwizerwa mbese umuntu udakwiye kugirirwa ikizere na gike.

Ibi byanemezwaga n’umugabo wamureraga akiri umwana, nyakwigendera Boniface Byanyima, wakundaga kumwita umunyabinyoma w’amasura abiri “two-faced liar.”

Boniface Byanyima

Uyu Musaza yigeze kubwira ikinyamakuru the Observer ati “Ntabwo wakumva Museveni inshuro imwe ngo umenye ikimurimo. Hari uruhande rumwe akwereka n’urundi aguhisha.” Ni mu nkuru cyasohoye tariki 22 Gicurasi 2017.

Muri iyi minsi, u Rwanda ni rwo ruri gusoma kuri iyo ntago isharira ya kamere ntindi ya Museveni.

Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda The New Vision cyasohoye ‘ibaruwa’ yanditswe na Museveni yandikiye mu ibanga perezida Kagame w’u Rwanda. None ubwo butumwa bwari bugenewe umuntu umwe, bwagaragaye mu kinyamakuru maze busomwa n’ibihumbi by’abantu. Ibyo ni iki?

Icyambere umuntu ahita abona, agifungura iyi ngirwa baruwa, ni uko ngo yanditswe tariki 10 Werurwe 2019, nyamara isohoka mu kinyamakuru cya Leta ya Uganda tariki 19, ni ukuvuga iminsi icyenda nyuma y’igihe yandikiwe.

Amakuru yizewe aravuga ko yageze mu biro by’uhagarariye u Rwanda muri Uganda ku wa mbere w’iki cyumweru. Ibi birerekana ko Museveni atanditse iriya baruwa kuri iriya tariki (10 Werurwe 2019).

Ashobora kuba yarayanditse nka tariki 18 Werurwe 2018, umunsi bayohereje kuri ambasade y’u Rwanda. Akaba ari nyuma y’uko havumbuwe amafoto ya pasiporo y’inya Uganda yahaye Umunyarwandakazi Mukankusi Chalotte, umuyobozi mukuru muri RNC, ari wo mutwe urwanya u Rwanda, umutwe ukuriwe na Kayumba Nyamwasa.

Igihe amafoto yageraga mu itangazamakuru, Museveni yagize ubwoba, niko guhita yandika ibaruwa,agerageza kujijisha ngo abantu bakeke ko yayanditse mbere. Cyakora hari ibibi byinshi iyi baruwa yagerageje guhishira cyangwa se kutezaho urujijo mbere y’uko bijya ahagaragara.

Museveni akunze guhura n’abayobozi muri RNC, harimo n’ushinzwe kubatera inkunga ariwe Tribert Rujugiro Ayabatwa n’ubwo akomeje kwigira nyonyinyinshi yigarama imikoranire ya hafi afitanye na RNC. Mu by’ukuru Museveni ashyigikiye wese ibikorwa bya RNC bikorerwa muri Uganda. Yahuye na Mukankusi ari kumwe na Eugene Gasana, undi munyamuryango wa RNC, mbere y’uko ahura na Rujugiro, byose mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Ibi ni we ubwe wabyiyemereye.
Ubusanzwe ibihugu ntabwo byakira imitwe irwanya ubuyobozi bwemewe n’amategeko bw’ibindi bihugu. Cyakora Museveni yisanze ari mu bihe bituma buri munsi hasohoka ibimenyetso simusiga bigaragara uburyo afasha n’umutima we wose, agatanga inkunga muri RNC ndetse no muri FDLR, umutwe ugizwe n’abarwanyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abagize inzego z’ubutasi za Uganda batwaye pasiporo zabo kugirango bakore ibisabwa n’inzego z’abinjira n’abasohoka abandi bo bamaze kugenda kare. Gusa amakuru y’uko aba babiri bari muri Uganda ndetse bagiye kubonana na Museveni yaranze ajya ahagaragara.

Uburyo Mukankusi na Gasana bakiriwe i Entebbe ubwo bazaga bavuye muri Amerika y’Amajyaruguru biragira byinshi byerekana. Ubuyobozi bwa Uganda bwagerageje guhisha cyane iby’uru rugendo. Hari amakuru yizewe avuga ko imodoka yaje kwakira aba bayobozi bakuru muri RNC ku kibuga cy’indege bagisohoka mu ndege neza bahita binjira mu modoka.

Amaze kubona ko ibyari ibanga byagiye hanze, harimo n’amafoto ya pasiporo ya Mukankusi, uyoboye Uganda yahise yihutira kwandika ibaruwa ngo arebe ko yayobya uburari. Gusa uburyo yayanditsemo bwa cyane, nta kindi byamaze uretse gusetsa abantu gusa.

Atangira ati “Nyakubahwa Paul Kagame, Ndagusuhuje mu izina ry’abanyaUganda ndetse n’iryange bwite. Nkwandikiye ngirango nkubwire ko ku bw’impanuka, nahuye n’umunyarwanda wiyemerera ko ari umunyamuryango wa wa mutwe wambwiye ho witwa Rwanda National Congress (RNC). Ni umugore witwa Mukankusi, kandi nzi neza ko umuzi, cyakora bwari ubwa mbere duhura rwose nari ntarigeze mpura nawe.”

Nk’umusomyi ndibaza nti: “Ni gute bishoboka ko umukuru w’igihugu ahura n’umuntu ku bw’impanuka?”

Wagirango ni umwana w’imyaka itanu uri kuvuga ngo imbwa yandiriye ikayi – birasekeje kandi ntawe utabona ko ari ibinyoma. 
Ahubwo kuba yarasohoye iyi baruwa yuzuye ibinyoma bisekeje, ni ikimenyetso gishimangira ko ibyo u Rwanda rwamushinje, nk’umwe ku isonga ry’abashyigikiye umutwe urwanya u Rwanda ari ukuri. Uburyo ibaruwa igerageza guhakana, guhunga ukuri, kuvuga amakuru ibice ndetse n’ibinyoma byose ni ibimenyetso simusiga.

Tugendeye ku byo Museveni yiyemerera, yahuye na Mukankusi, Gasana na Rujugiro, ariko yirengagiza neza ibyo kugaruka kuri pasiporo. Ese kuki byo atabivugaho kandi nabyo byarasohotse byuzuye hirya no hino? Arabyirengagiza kuko yatanze izo pasiporo nta kindi.

Museveni w’imyaka 75, akomeza mu buryo bumeza nk’ubwa cyana ari gukoramo ibye, yifashishije iyo baruwa we ngo ashyire hanze ibirego bidafite ishingiro.

Yagerageje kugoreka icyagenzaga ibi bikonyozi muri RNC mu gihugu cye. Urugero ni nk’aho avuga ko amaze kubaza Mukankusi icyo ashaka, “undi yamusubije ko umugabo we yiciwe mu Rwanda.”

Ibi bituma umuntu yibaza uburyo wahura n’umuntu ku bw’impanuka, umuntu uzanye ibirego nk’ibyo ku kindi gihugu, maze warangiza ukajya hanze ugashyira hanze ibyo birego, byongeye uri umukuru w’igihugu? Nta kindi byerekana uretse kureba hafi, kutagira imitekerereze ya kiyobozi ndetse bikanashyira hanze imitekerereze Museveni akunze guhisha y’uburyo yanga u Rwanda.

Ibihugu bigira inzego zabyo z’ubutabera, bikagira inzego zabyo z’ubutasi n’ibindi. Ese Museveni kuki atagerageza ngo agerageze kumenya amakuru nyayo mu Rwanda mbere y’uko asohora mu binyamakuru ibintu bikomeye yabwiwe n’umuntu avuga ko bari bahuye bwa mbere? Ntiyigeze abikora. Ibyo ari mo ni ya mayeri ye amenyereye yo kuyobya uburari.

Ukuri ni uko uyu muyobozi wa Uganda ari kwifashisha iyi ngirwa baruwe ye ngo asige icyasha u Rwanda, ari nako ahisha ingingo nyamukuru baganiriye. Barimo baganira ku bijyanye n’uburyo ndetse n’igihe RNC izatangira gutera inzego za polisi n’iz’ingabo mu Rwanda, cyangwa se ibikorwaremezo, ari nabwo Museveni yavuze ko azabatera inkunga ku buryo bweruye.

Abantu bibereye I Kigali bakomeje kwibaza bati ese Museveni nta kindi kintu afite akoresha umwanya we uretse guhura n’impunzi eshatu z’Abanyarwanda? Ese umukuru w’igihugu cya Uganda yatekereza iki perezida w’u Rwanda ahaye umwanya abarwanya Museveni, umaze kugira guverinoma ye nabi cyane kurusha iya Idi Amini, akawuha abantu biteguye kuba bapfa ariko bamurwanya?

Cyakora u Rwanda rwakomeje gushakira igisubizo mu buryo bwa diporomasi, rwirengagije ibi bikorwa bw’urwango rukabije bya Museveni. Uganda yakomeje kugaragarizwa ko yanywanye na RNC ndetse na FDLR. 
Ibi kandi byagiye binagaragazwa n’ibikorwa binyuranyije n’amategeko kandi bya kinyamaswa bikorwa na CMI ari rwo rwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Uganda ku bufatanye n’izindi nzego z’ubutasi muri Uganda, byibasira inzirakarengane z’Abanyarwanda b’abasivile.

Mu by’ukuri mu bihe byashize, Museveni yagiye aha impapuro z’inzira ibikomerezwa muri FDLR, mu buryo bumwe neza n’uko yazihaye Mukankusi. Ikinyamakuru The monitor tariki 15 Gicurasi 2006, yashyize hanze inkuru ifite umutwe ugira uti “Ni nde wahaye imitwe yitwaje intwaro igizwe n’Abanyarwanda pasiporo z’inya Uganda?” Muri iyi nkuru, havugwa mo ko umwe muri abo yari uwari umuyobozi wa FDLR muri icyo gihe witwa Ignace Murwanashyaka.

The New Times yo yari yaramaze kwandika kuri ayo makuru mbere tariki 13 Gicurasi 2006, mu nkuru yari ifite umutwe ugira uti “Uganda ikomeje guceceka ku birebana na pasiporo inyurangije n’amategeko ya Murwanashyaka.” Iki kinyamakuru cyagaragaje ko atari Murwanashyaka gusa wari warabonye pasiporo ya Uganda mu buryo bumeze nk’ubw’ibitangaza, ahubwo ko hari n’abandi bayobozi muri FDLR nka Hyacinthe Rafiki na Majoro Wellars Nsengiyumva.

Ubuyobozi i Kampala bwavuze ko butangiye amaperereza ariko ntibwigeze bugaraza icyayavuyemo.

Ibi byonyine ni rumwe mu ngero nyinshi zerekana uburyo Museveni yakomeje kurwanya u Rwanda mu ibanga.

Tuje hafi aha, twavuga ubwo havumburwaga abantu 46 bafatiwe ku mupaka wa Uganda na Tanzaniya ahitwa Kikagati mu Kuboza 2017, bajyanywe mu gisirikare cya RNC gikorera mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Aba basore bari barashatswe na CMI ifatanyije bya hafi n’abakozi ba RNC bari mu nkambi z’impunzi muri Uganda.

Inzego z’abinjira n’abasohoka za Uganda zarabahagaritse kubera ko bari bafite impapuro z’inzira zikemangwa. Nyuma yo kubahata ibibazo, aba bantu bemeye ko bafite impapuro z’inkorano. CMI yari yajenjetse mu guhimba izi mpapuro. Polisi ya Uganda yataye muri yombi aba bantu maze ibarega iterabwoba.

Perezida Museveni ubwe yemeye iby’aya makuru mu kiganiro n’abanyamakuru hamwe na Perezida w’u Rwanda mu ntangiriro z’umwaka ushize.

Yagize ati “Ubwo nahuraga na Perezida Kagame i Addis, yampaye amakuru maze ndakurikirana. Itsinda ry’Abanyarwanda ryarimo rijyanwa mu gisirikare rinyuze muri Tanzaniya n’Uburundi rigana muri Congo.”

Yakomeje agira ati “Bavuze ko bari bagiye mu bikorwa by’amasengesho ariko bamaze guhatwa ibibazo byagaragaye ko ibyo bari bagiyemo atari iby’amasengesho.” Museveni yemeye ibi kuko yari atewe ipfunwe n’uko byamaze kumenyekana.

Raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye yasohotse tariki 31 Ukuboza 2018, ni ikimenyetso simusiga gihamya ko ingoma ya Museveni yijanditse mu bikorwa birwanya u Rwanda. Iyi raporo ivuga Uganda nk’ikibugo cyo gushaka no kwinjiza abaranyi mu mitwe yamaze kuvuga ko irwanya Leta y’u Rwanda.

Mu nyandiko ya Museveni agira ati “Ntabwo Uganda ishyigikiye imitwe irwanya u Rwanda”, gusa ibikorwa bye birusha ijwi kure ibyo yandika.

Asoza ibaruwe ye, Museveni yongera gutunga agatoki ariko nano bya cyana nk’uko yari yanatangiye agira ati “ikibi ni uko abakozi b’u Rwanda bagerageza gukorera muri Uganda mu buryo butazwi. Numva amakuru menshi, ariko ntabwo nzagira icyo nyavugaho igihe cyose ntarayabonera gihamya.”

Gusa yamaze gukora ibyo avuga ko atazakora! Ari gushyira hanze ibirego kandi nawe ubwe yiyemerera ko atarabibonera gihamya.

Ng’uwo Museveni utandukanye n’uwo abantu babona.

Source: TNT

2019-03-21
Editorial

IZINDI NKURU

Victoire Ingabire si umunyapolitiki na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Victoire Ingabire si umunyapolitiki na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Editorial 26 Sep 2018
Akabajenosideri kashobotse J. Claude Seyoboka uregwa Jenoside nawe aragezwa mu Rwanda

Akabajenosideri kashobotse J. Claude Seyoboka uregwa Jenoside nawe aragezwa mu Rwanda

Editorial 17 Nov 2016
Ebola: Uganda yivuguruje ku bihuha yari yatangaje ku Rwanda, nubundi yabikoze nkana ibizi kandi ibishaka

Ebola: Uganda yivuguruje ku bihuha yari yatangaje ku Rwanda, nubundi yabikoze nkana ibizi kandi ibishaka

Editorial 20 Jul 2019
Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi

Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi

Editorial 03 Apr 2017
Victoire Ingabire si umunyapolitiki na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Victoire Ingabire si umunyapolitiki na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Editorial 26 Sep 2018
Akabajenosideri kashobotse J. Claude Seyoboka uregwa Jenoside nawe aragezwa mu Rwanda

Akabajenosideri kashobotse J. Claude Seyoboka uregwa Jenoside nawe aragezwa mu Rwanda

Editorial 17 Nov 2016
Ebola: Uganda yivuguruje ku bihuha yari yatangaje ku Rwanda, nubundi yabikoze nkana ibizi kandi ibishaka

Ebola: Uganda yivuguruje ku bihuha yari yatangaje ku Rwanda, nubundi yabikoze nkana ibizi kandi ibishaka

Editorial 20 Jul 2019
Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi

Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi

Editorial 03 Apr 2017
Victoire Ingabire si umunyapolitiki na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Victoire Ingabire si umunyapolitiki na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Editorial 26 Sep 2018
Akabajenosideri kashobotse J. Claude Seyoboka uregwa Jenoside nawe aragezwa mu Rwanda

Akabajenosideri kashobotse J. Claude Seyoboka uregwa Jenoside nawe aragezwa mu Rwanda

Editorial 17 Nov 2016
prev
next

Igitekerezo kimwe

  1. Sindayigaya Samuel
    March 22, 201910:00 am -

    Eyega ibuye ryabonetse ntiriba rikishe is uka ibyo bigira byose ntabwo urwanda n’abanyarwanda turi injiji Game zabo zose twazicishijemo amaso. Nubwo njye ntari mukuru mumyaka. ariko nkurikije amakuru menshyi maze kumva kuma Radio,YouTube ndetse nibinyamakuru byandika. bitewe kdi nuburyo nagariye numuntu kukazi akambwira ko Museven yigeze kubwira Habyarimana ko ntamuntu wamutera atutse iwe. Bikanongera ko yabyiye perezida wacu ngo azatandukanye business na polotike hakaniyongera ko k Hari ikinyamakuri cyo muri udanda kigeze guha rujugiro interview akavugako aramutse ashate guhirika kagame atamara amezi 6 kubutegetsi. ibi byose biragaragaza ko iriya mitwe yishyuye museven ahubwo. Twe nkabanyarwanda dukwiye kuba maso tukarinda imipaka yacu. Bariya bose birirwa bivuga bizarangira babonye ko Urwanda ari Igihungu kitinjirirwa nubonetse wese.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru