Uko umuryango FPR-Inkotanyi uba ubukombe ninako politiki yayo irushaho kwihuta mu ikorana buhanga. Imyuvire yo gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya yahinduye ubuzima bw’umugore mu mijyi no mubyaro , ubukungu n’imibereho yabo irushaho gutera imbere .
Nyuma yo kwimakaza uburinganire bw’umugore n’umugabo n’ ikoranabuhanga ni uko mu nzego zose, ubu u Rwanda rwatangiye kuba intangarugero mu ruhando mpuzamahanga ku bijyanye n’imitangire ya serivisi inoze mu nzego za Leta ndetse n’iz’abikorera kubera ikoranabuhanga.
Kuva ku mugore wo hasi, buri wese agerwaho n’ibyiza by’ikoranabuhanga binyuze ahanini mu itumanaho, mu gushaka ibyangombwa bitandukanye mu nzego za Leta, kohererezanya no kwakira amafaranga n’ibindi.
Umunyarwandakazi ntiyasigaye inyuma muri ibi byose kuko afite aho ava, aho ageze naho yerekeza mu gufatanya na musaza we kwiyubakira igihugu cyamubyaye, byose kubera imiyoborere myiza n’ubushake bwa politiki ya Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ku isonga mu gutuma umugore adaheranwa n’amateka yari yaramubayeho akarande mu kumukandamiza none ubu arakataje no mu ikoranabuhanga.
Ahantu umugore ageze mu Rwanda harashimishije.
Mutuyimana Theopisita ni umukobwa ukoresha ikoranabuhanga mu kohereza no kwakira amafaranga ya ‘Tigo Cash’, ubwo twamusuraga aho akorera i Remera yatubwiye ko akazi ke ka buri munsi mu ikorabuhanga kamaze kumugeza kuri byinshi.
Yagize ati “ Ubusanzwe nakoraga akazi ko mu rugo ariko nahembwaga amafaranga make cyane simbashe kubona ibyo nkenera, nyuma nibwo mu 2016 naje gucuruza Tigo Cash ariko mu mwaka umwe maze mbikora maze kugera kuri byinshi.”
Mutuyimana kandi avuga ko gucuruza ‘Tigo Cash’ ari ubucuruzi nk’ubundi abantu badakwiye kubisuzugura kuko ari akazi gatunze abantu benshi kandi gatanga amafaranga nk’indi mirimo yose.
Akomeza agira ati “ Ubu niyishyurira inzu n’ibindi byose nkenera mu buzima byose ndabikora kandi nkanafasha umuryango wanjye mu buzima bwa buri munsi, ikindi kandi nkanagira ayo nizigamira kuri konti. Ubwo rero urumva ko mbayeho nk’abandi bakozi.”
Yakomeje avuga ko abantu bagomba gutinyuka cyane cyane abakobwa bagenzi be abashishikariza guhaguruka bagora ibyo bashoboye byose kuko ngo iyo wihaye intego kandi ugatinyuka ntacyo utageraho.
Ubwanditsi