Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo umuyobozi wa APR F.C, Lt Gen MK MUBARAKH, yaganirije abakinnyi, abatoza ndetse n’abakozi b’iyi kipe ababwira ko batishimiye uko barimo kwitwara muri Shampiyona nubwo kugeza ubu bari ku mwanya wa mbere.
Ni inama yabereye ku cyicaro cy’ikipe y’ingabo z’igihugu ku Kimihurura, aho Chairman w’Ikipe yatangiye abwira abakinnyi igitumye yifuza ko baganira, ababwira ko agenzwa no kubabwira ko Ubuyobozi bwa APR F.C, Abakunzi n’ Abafana batishimye habe na gato.
Nk’uko byatangajwe na website y’iyi kipe, ChairMan wa APR FC, yagizeAti “ndagira ngo mbere na mbere mbanze mbabwire ko tutishimye kubera uko murimo kwitwara haba mu mikinire na discipline ibaranga ya buri munsi kuko byose niho bishingiye.”
Akomeza agira Ati, Murimo gutuma dutekereza ko twaba twaribeshye ku bushobozi bwanyu, nyamara muri abakinnyi beza kandi bashoboye, murimo kuduhatiriza gutangira kubashidikanyaho.”
Muri iyi nkuru y’iki kinyamakura igaragaza ko Uboyobozi butishimye ndetse kandi aba bakinnyi babwiwe ko mu gihe cyashize APR FC yirukanye abandi 17 bitewe n’umusaruro muke bityo itangira kwiyubaka ihereye hasi ari nabwo bamwe barimo kuyikinamo muri uyu mwaka aribwo bahawe akazi.
Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwabwiye abakinnyi ko ni ubundi ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye hari n’abandi nabo bazatandukana n’iyi kipe.
Ibi byakurikiwe no kubwirwa ko gahunda ndetse n’intego z’iyi kipe y’ingabo z’igihugu ari ugutwara ibikome byose bya hano mu Rwanda.
Ati “ibyo murimo byose reka nibutse ko intego zacu(APR F.C) zidahinduka ni ugutwara ibikombe nk’uko muhora mubwirwa mu biganiro tugirana byose, kandi murabishoboye mu gihe mwaba mushyize umutima ku kazi mukagira na discipline mu byo mukora byose”
Nyuma y’imikino y‘umunsi wa 26 wa Shampiona y’u Rwanda, ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 53 ikaba iyanganga na Kiyovu SC gusa bagatandukanywa n’umubare w’ibitego amakipe yombi azigamye.
Iyi kipe kandi iracyari mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2023, aho kuri ubu iri kwitegura gukina umukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza na Marines FC, umukino ubanza ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba yari yatsinze 2-1.