Perezida Paul Kagame yemeza ko ubuzima bwiza bw’abaturage na bwo ari ingenzi mu kugena niba abaturage runaka bateye imbere
Perezida Kagame abishingira ko kuba uwo umuntu akunda aba amwifuriza ibyiza igihe cyose. Yabitangarije abitabiriye inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye igamije kuganira ku iterambere ry’ubuzima ku isi, iteraniye i Geneve mu Busuwisi, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gicurasi 2018.
Yagize ati “Twe twifuza kugira ubuzima bwiza, tukanabyifuriza abo dukunda. Nta buzima bwiza,ibisigaye byose ntacyo byaba bimaze. Ubuzima ni kimwe mu bigaragaza iterambere.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishimwa kubera uburyo rwashyizeho bwo kugeza ubuzima kuri bose. By’umwihariko Perezida Kagame azwiho kuba ari umwe mu bayobozi b’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere,ariko bifite abaturage barenga 90% bafite ubwisungane mu kwivuza.
Aho ni ho ahera yemeza ko bishoboka cyane ko abatuye isi bose bashobora kugira ubushobozi mu kubona ubuvuzi bw’ibanze. Ati “Icyo bisaba gusa ni ubushake muri politiki.”
Perezida Kagame kandi yanavuze ko u Rwanda rutagarukiye ku baturage gusa, kuko rwanashyize mu bikorwa ikoranabuhanga mu itumanaho mu gusakaza ubuvuzi kuri bose.
Yatanze ingero z’uburyo indege zitagira abapilote (drones) zifashishwa mu gutanga amaraso, abaturage bishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse n’izindi porogaramu zagiye zihangwa na ba rwiyemezamirimo zihutisha ubuvuzi mu Rwanda.