• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko: Perezida wa Sena
Perezida wa Sena, Bernard Makuza (Ifoto/ububiko)

Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko: Perezida wa Sena

Ubwanditsi 25 Nov 2017 Mu Rwanda

Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko: Perezida wa SenaIbi Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena Bernard Makuza yabivuze kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2017, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo  kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bwateguwe na Minisiteri y’uburinganire n’umuryango ifatanyije na UN WOMEN.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:”Rwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa: Wirihishira”.

Iki gikorwa kikaba cyabanjirijwe n’urugendo rugamije kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rwatangiriye ku nteko ishinga amategeko y’u Rwanda  rusorezwa kuri Sitade Amahoro i Remera.

Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena Bernard Makuza wari umushyitsi mukuru mu gutangiza ubu bukangurambaga, yavuze ati: “ Uhohotera umugore n’umukobwa ndetse n’undi muntu wese yikosore, natikosora azabisobanura kuko turi igihugu kigendera ku mategeko, kandi ntawe uri hejuru yayo”.

Yakomeje avuga ko nubwo igipimo cy’ihohoterwa ari gito mu Rwanda ugereranyije no mu bindi bihugu rigihari, abanyarwanda bagomba kurihagurukira bakarirwanya kuko ryica umuryango, rikibasira n’iterambere ry’igihugu.

Yavuze ati:”Guhoza ku nkeke, guhezwa no gutesha agaciro ndetse no gukubita bivamo urupfu, bifite ingaruka ku babikorerwa ku muryango wabo no ku gihugu muri rusange, kandi gukemura ihohoterwa bigomba kureberwa mu buryo bwagutse bushingiye ku burenganzira bw’ibanze bw’umunyarwanda butangwa n’itegeko nshinga twihangiye rivuga ko umuntu ari umunyagitinyiro n’indahubanganywa, afite uburenganzira ku kudahubanganywa ku mubiri no mu mutwe.”

Yasoje avuga ko yizeye ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rizacika aho yagize ati: Ubushake bwa Politiki bwa Leta y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa  tugomba kubwubakiraho kandi inzego zibishinzwe zifite ibyangombwa byose bikenewe mu guhangana naryo. Twirinde kubuhishira rero, dore ko hari n’intambwe ishimishije yatewe n’inzego zibishinzwe cyane cyane Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ubutabera, kandi bakomeze bavugutire umuti iki kibazo.”

Minisitiri w’uburinganire n’umuryango Nyirasafari Esperance, yavuze ko yizera ko abanyarwanda nibakomeza guhuza imbaraga, ihohoterwa rizacika burundu, anasaba urubyiruko kubigiramo uruhare.

Yavuze ati:”Turasaba urubyiruko rwacu ko rwakurana  umutima wubaha ikiremwa muntu bakarwanya ihohoterwa kandi bakarigaragaza aho ribaye hose, ndetse ikoranabuhanga dufite mwirinde ko ribajyana mu ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu muri rusange.”

Yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ari ikibazo kibangamiye umutekano mu muryango, ikaba ari nayo mpanvu habaho ubukangurambaga nk’ubu kugirango buri wese abyibutswe arirwanye.

Yavuze ko mu byakozwe ngo harwanywe ihohoterwa hariko kubaka ibigo bya Isange One Stop Centers zimaze kuba 44 mu gihugu, asaba ko uwakorewe ihohoterwa yazigana, kandi ko hubatswe laboratwari izajya ipima ibizamini hakerekanwa amasano hagati y’abantu (DNA).

Ubu bukangurambanga bwanabereye mu mirenge no mu turere twose tw’u Rwanda.

Uhagarariye amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (One-UN) Fode Ndiaye wari uri muri uyu muhango, yavuze ati:”Iyo mbonye ibyiza u Rwanda ruri kugeraho, bigaragaza ko ruyobowe neza, binasobanura ko ahazaza h’abana, abagore n’abakobwa nho ari heza.”

Yashimye ingamba u Rwanda rwashyizeho mu gukumira no kurwanya ihohoterwa zirimo Ikigo Isange One Stop Center kuko ari icyitegererezo ku Isi.

Gutangiza ubu bukangurambaga byanaranzwe n’ubuhamya bwatanwe n’umuryango wabanaga mu makimbirane  ariko ubu ukaba ubanye neza kubera ubukangurambaga bahawe, wanitabiriwe kandi n’abanyacyubahiro batandukanye barimo aba Minisitiri, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko muri iyi minsi 16 y’ubu bukangurambaga abaturage bazahabwa ibiganiro bibakangurira kwirinda ihohoterwa, ibiganiro ku maradiyo na Televiziyo, guca imanza zifite aho zihuriye n’ihohoterwa n’ibindi.

2017-11-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwishora mu bwomanzi si ubukene, ni ukubura indangagaciro zo kwiyubaha.

Kwishora mu bwomanzi si ubukene, ni ukubura indangagaciro zo kwiyubaha.

Ubwanditsi 27 Aug 2024
Ubwicanyi bw’abari mu nzego mu Burundi burakomeje

Ubwicanyi bw’abari mu nzego mu Burundi burakomeje

Ubwanditsi 25 Apr 2016
Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma azira umusaruro muke, iyi kipe ikaba yahawe Lomami Marcel wari umwungirije

Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma azira umusaruro muke, iyi kipe ikaba yahawe Lomami Marcel wari umwungirije

Ubwanditsi 07 Dec 2021
Amakipe yo mu ntara y’i Burasizuba arimo Bugesera FC, Sunrise FC na Etoile de l’Est arimo kugana mu kiciro cya kabiri

Amakipe yo mu ntara y’i Burasizuba arimo Bugesera FC, Sunrise FC na Etoile de l’Est arimo kugana mu kiciro cya kabiri

Ubwanditsi 22 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju
Amakuru

Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju

Ubwanditsi 05 Apr 2022
Abarwanyi benshi ba CNRD bitandukanyije na FDLR biciwe mu mirwano yabahuje na Nyatura
Mu Rwanda

Abarwanyi benshi ba CNRD bitandukanyije na FDLR biciwe mu mirwano yabahuje na Nyatura

Ubwanditsi 13 May 2017
Abana bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare18 bahawe imbabazi na Perezida Kagame bafunguwe
Mu Rwanda

Abana bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare18 bahawe imbabazi na Perezida Kagame bafunguwe

Ubwanditsi 22 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru