Ikipe ya Manchester City mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza yabonye itike ya 1/8 cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League nyuma yo kubona itike bigoranye mu mukino yanganyijemo na Borussia Monchengladbach igitego 1-1.
Ni umukino waberaga kuri Borussia Park sitade ya Borussia Monchengladbach ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu aho iyi kipe yo mu Budage yafunguye amazamu ku munota wa 23’ w’umukino biciye kuri Raffael.
Fernandinho amaze guhabwa umutuku yahise acika ururondogoro
Igice cya mbere cyenda kurangira Mochengladbach yishyuwe igitego ku munota wa 45’, igitego cyatsinzwe na David Silva, nyuma yuko Fernandinho yari amaze guhabwa ikarita y’umuhondo.
Gusa mbere yuko Monchen ibona igitego, umukinnyi wayo Lars Stindl yari yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 20’. Ku munota wa 49’, Mahmoud Dahoud wa Monchen nawe yahawe ikarita y’umuhondo.
Bigendanye n’igitutu abakinnyi bari bafite, ku munota wa 51’ w’umukino, Lars Stindl yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo yahise imuviramo ikarita itukura ahita ava mu kibuga, biba bibaye ngombwa ko basigara ari abakinnyi 10 imbere ya Manchester City.
Fernandinho akora ikosa rya mbere ryamuviriyemo ikarita y’umuhondo
Nyuma y’iminota 12’, Fernandinho yongewe ikarita y’umuhondo yahise imuviramo ikarita itukura ahita asohoka mu kibuga bihita biba ngombwa ko Manchester City nayo isigarana abakinnyi 10 mu kibuga, bityo ikibuga gisigaramo abakinnyi 20 mu gihe mu busanzwe umukino utangira harimo abakinnyi 22.
Tonny Jantschke na Rafael nabo bahawe amakarita y’imihondo bituma umukino wose muri rusange ubonekamo amakarita arindwi y’imihondo ndetse n’amakarita abiri atukura. Imaze kunganya uyu mukino, Manchester City yahise ibona itike ya 1/8 cy’irangiza kuko yahise yuzuza amanota 8 inyuma ya FC Barcelona ifite amanota 12 mu gihe Monchengladbach iri ku mwanya wa 3 n’amanota 5.
Ku mukino w’umunsi wa nyuma uzakinwa kuwa 6 Ukuboza 2016, Manchester City izakira Celtic mu gihe Borussia Monchengladbach izaba yisobanura na FC Barcelona.