Abantu bitwaje ibirwanisho bikekwa ko ari inyeshyamba zo muri Congo bashimuse abarobyi batandatu b’Abagande babakuye mu Kiyaga cya Edward mu karere ka Rukungiri.
Aba barobyi bashimuswe kuwa gatandatu ushize ninjoro, ubwo bari barimo kuroba.
Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda wungirije, Patrick Onyango, avuga ko inzego z’umutekano zirimo gufatanya n’abayobozi b’ibanze muri aka karere ngo abo bantu batabarwe.
Mu kiganiro na Chimpreports kuri iki cyumweru, Patrick Onyango yavuze ko babonye amakuru ko abo barobyi batandatu batatashye kuwa gatandatu. Ati: “Turakeka ko bashimuswe n’inyeshyamba none turi gukora buri kimwe tubashakisha ngo tubatabare.”
Ibi bintu ngo ni inshuro ya gatatu bibayeho kuva umwaka watangira. Onyango akaba avuga ko ku nshuro zabanje abashimutwaga barekurwaga bamaze iminsi ariko ababashimuse bagasigarana ibikoresho byabo.
Muri Gicurasi 2016, bwo ngo agatsiko byakekwaga ko ari inyeshyamba zo muri Congo kateye abapolisi bari ku irondo mu Kiyaga cya Albert, kicamo batatu muri bo.
Naho muri Mata umwaka ushize, abarobyi bane b’Abagande bashimuswe n’ingabo za Congo bakuwe na none ku Kiyaga cya Albert.
Kuwa 22 Ukwakira 2012, agatsiko k’abantu bitwaje ibirwanisho bagera muri 20 bateye ahitwa Nkondo bafatira telephones n’amafi by’abarobyi b’Abagande bo muri icyo gice.
Ni mu gihe muri kanama 2007, umunyakanada w’umu-engineer witwa carl Nefdt, wakoreraga Heritage Oil, yarashwe n’ingabo za Congo ubwo iki kigo yakoreraga cyari mu bushakashatsi kikagera no mu mazi ya Congo.
Heritage Oil yashinjijwe na Leta ya Congo kwitwaza ibikorwa byayo muri Uganda ikaza gukorera ubushakashatsi ku mitingito muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri uyu mwaka wa 2007 kandi Uganda na Congo byagiranye umwuka mubi bipfa Ikirwa cya Rukwanzi, aho bivugwa ko aha ku mupaka w’ibihugu byombi hashobora kuba hari za miliyari z’utugunguru twa peteroli dushobora gushyamiranya ibi bihugu.