Igisirikare cya Uganda cyokejwe igitutu nyuma y’amashusho agaragaza abasirikare bakubita umunyamakuru wa Reuters wataraga inkuru ku bamagana ifungwa rya Bobi Wine.
Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare barimo gukubita bikomeye umunyamakuru wa Reuters witwa James Akena, ibintu byamaganwe mu buryo bukomeye.
Yari mu bikorwa byo gutara inkuru ku myigaragambyo y’abasaba leta gufungura Depite Robert Kyagulanyi Sentamu uzwi nka Bobi Wine.
Akena bivugwa ko yari kumwe n’abandi bagenzi be barimo Juma Kiirya, Ronald Muwanga, Ronald Galiwango bose bo kuri NTV, Julius Bakabaage wa NBS, Samuel Kyambadde wa Metro FM na Richard wa Ghetto TV.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa UPDF, Richard Karemire, yasabye imbabazi abantu bose bababajwe n’ibikorwa bigayitse byakozwe n’abo basirikare.
Yavuze ko banenze imyitwarire itari iya kinyamwuga yaranze abo basirikare bakagera n’aho bakubita abanyamakuru bari mu kazi kabo.
Iri tangazo rikomeza rigira riti “UPDF irifuza kumenyesha ko ibabajwe cyane n’imyitwarire ya buri wese bikaba byatumye umuyobozi mukuru w’ingabo ategeka ko batabwa muri yombi bagahabwa ibihano.”
Imyigaragambyo muri Uganda ikomeje gufata indi ntera aho abaturage basaba ifungurwa rya Bobi Wine wafashwe ku wa 13 Kanama 2018.