Ikinyamakuru cya Uganda Virunga post kigaragaza ko urupfu rubabaje rw’abantu babiri barashwe binjije magendu ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda mu cyumweru gishize, rwazamuye imyitwarire itangaje ku buyobozi bwa Uganda.
Bimwe mu byagaragaye harimo guhakana ibyo abayobozi bayo biboneye aho icyo gikorwa cyabereye, aho bo hamwe na bagenzi babo b’u Rwanda bahuriye ndetse bakemeranya ko byabereye ku butaka bw’u Rwanda.
Ikindi gitangaje ni uburyo guverinoma ya Uganda yagiye gushyikiriza u Rwanda umurambo w’umuturage warwo igahamagaza abadipolomate, nk’aho agaciro k’umuntu witabye Imana kagabanyijwe n’ibindi birimo kuba.
Nyuma ibinyamakuru bikorana n’Urwego rw’ubutasi rwa Gisirikare byatangaje ko habaye inama hagati ya Museveni n’abayobozi bakuru b’ingabo, havamo ko hemejwe guhangana n’u Rwanda mu cyatangajwe “nk’ukwihanangirizwa kwa nyuma”. Mu byukuri ko hategurwa intambara ku Rwanda.
Ntibyarangiriye aho, inkuru y’imbere ku kinyamakuru cya leta yagiraga iti “Uganda yihanangirije u Rwanda bwa nyuma!”
Ni ibintu bitangaje ku mpamvu nyinshi; igikomeye ni uko mu myaka ibiri ishize y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda mu buryo bweruye, icyo gihugu kindi ni cyo cyagiye gishotorana. Ntabwo byumvikana uburyo ushotorana ari we wakabaye yihanangiriza, turetse no kuvuga “kwihanangiriza bwa nyuma.”
Biratangaje kubera ko ukwihanangiriza aho kuva kukagera, ukwa mbere cyangwa ukwa nyuma, gutangwa n’ubangamiwe, wa wundi ufite impamvu zifatika ashingiyeho.
Nyamara Uganda isa n’ishaka kuba ari yo irakara cyane nyamara ibimenyetso bifite icyo bigaragaza, mu yandi magambo biyishyira mu mwanya wo gukora ikindi kitari ukwihanangiriza, ahubwo wo kwiyoroshya no gusezeranya kutazasubira.
Mu Ugushyingo 2007 ubwo Uganda yoherezaga ku mupaka uwari umuyobozi w’Urwego rw’ubutasi rwa Gisirikare (CMI) Colonel Leopold Kyanda, ngo ajye kwakira Patrick Karegeya wari uhunze no kumufasha kuguma muri Uganda no kumwimurira ahandi, u Rwanda rwashoboraga gutanga ukwihanangiriza kwa mbere.
Muri Gashyantare 2010 ubwo Uganda yoherezaga itsinda riyobowe na Gen. Salim Saleh na Gen. Kale Kayihura wari Umuyobozi Mukuru wa Polisi, kwakira Kayumba Nyamwasa wari uhungiye muri Uganda nawe akaza kwimurirwa ahandi, u Rwanda rwari kuyihanangiriza bwa kabiri.
Mu Ugushyingo 2013 ubwo Corporal Joseph Nshimiyimana uzwi nka Camarade, yatangaga ubuhamya mu rukiko ko yitabiriye inama muri Mamba Point Bar i Kampala aho we na bagenzi be Lt. Joel Mutabazi wo muri RNC na Col. Jean Marie wo muri FDLR, bategura ibitero by’iterabwoba ngo bahungabanye amatora y’abadepite yo muri Nzeri (2013), Noheli n’ibirori by’Umwaka mushya, byagabwe ku isoko rya Kicukiro ku wa 14 Nzeri bigahitana abantu babiri (Yadufashije na Habiyambere) bikanakomeretsa 46, u Rwanda rwari kwihanangiriza Uganda bwa gatatu.
Mu Ukwakira 2013 ubwo byemezwaga ko Mutabazi yayoboye igitero ku mupaka muri Kabale ndetse ko mudasobwa yafatanwe ubwo yavanwaga i Kampala yarimo ibisobanuro birambuye by’imigambi y’ubwicanyi bwagombaga guhitana abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda, harimo n’amakuru akomoza ku ruhare rw’abayobozi bakuru ba Kampala muri uwo mugambi, u Rwanda rwari gutanga ukwihanangiriza kwa kane.
Ubwo mu Ukwakira 2017 hajyaga ahabona amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi hagati ya murumuna wa Museveni Salim Saleh n’umuterankunga mukuru wa RNC, Tribert Rujugiro, n’uburyo ubwo bucuruzi bukoreshwa mu gutera inkunga ibikorwa bya RNC, u Rwanda rwari gutanga ukwihanangiriza kwa gatanu.
Mu Ugushyingo 2017 ubwo abantu 46 bari bajyanwe muri RNC bafatirwaga ku mupaka wa Kikagati bakemera ko bari bitwaje ibyangombwa by’ibihimbano byatanzwe na CMI ngo bibafashe kujya mu nkambi za RNC muri Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC, u Rwanda rwari kwihanangiriza Uganda bwa gatandatu.
Muri Kamena 2018 ubwo urukiko rwa Mbarara rwarekuraga ba bantu 46 bari bagiye muri RNC nubwo biyemereye ibyaha bakanavuga abantu babinjije muri ibyo bikorwa, u Rwanda rwari kwihanangiriza Uganda bwa karindwi.
Ubwo muri Nzeri 2018 Benjamin Rutabana ushinzwe kongera ubushobozi muri RNC yasuraga Uganda akanahabwa uburinzi bwa gisirikare mu bikorwa bye byo gushaka abayoboke mu gihugu hose, muri Mubende, Wakiso, Kiboga, Nyakivale n’ahandi, u Rwanda rwari kwihanangiriza Uganda ku nshuro ya munani.
Mu ukuboza 2018 ubwo Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe imibanire n’akarere, Philemon Mateke, yakoranyaga inama yahuje FDLR na RNC i Kampala, ngo bategure igikorwa gihuriweho cya gisirikare ku Rwanda – nk’uko La Forge Bazeye na Theophile Abega bari bahagarariye FDLR muri iyo nama babivuze nyuma yo gufatirwa ku mupaka wa Bunagana basubiye mu birindiro muri RDC, u Rwanda rwari kwihanangiriza Uganda ku nshuro ya cyenda.
Muri Werurwe 2019 ubwo abayobozi bakuru muri RNC, Charlotte Mukankusi, Eugene Gasana, na Tribert Rujugiro, bagiranaga inama na Museveni ngo bashimangire ubushake bwa bo mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda ndetse Museveni akizeza Mukankusi ngo “turi kumwe” harimo no guha Mukankusi na Gasana pasiporo za Uganda mu kuborohereza ingendo, u Rwanda rwashoboraga kwihanangiriza Uganda ku nshuro ya cumi.
Muri Gicurasi 2019 ubwo Callixte Nsabimana, umuyobozi muri FLN, umutwe witwaje intwaro wa MRCD ya Paul Rusesabagina, wafatiwe muri Comoros mu ngendo zo gushakisha ubufasha bw’uwo mutwe, yemeraga ko yahuye n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano ndetse bamwemereye ubufasha, u Rwanda rwari kwihanangiriza Uganda bwa cumi na rimwe.
Ubwo mu Ukuboza 2018 raporo y’Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yemezaga ko Uganda ari icyanzu gihurizwamo ibikorwa bya “P5”, ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rikorera muri RDC riyoborwa na Kayumba Nyamwasa rinabarizwamo RNC ye, ndetse raporo ikemeza ayo makuru yose, u Rwanda rwari kwihanangiriza Uganda ku nshuro ya cumi na kabiri ari na yo ya nyuma.
Ariko dore aho tugeze. Ni aho urukurikirane rw’ibikorwa bibi rutuma uwabikoze yumva akwiye gusabwa imbabazi. Igikorwa cyaguyemo uwinjizaga magendu gitumye Uganda iha u Rwanda ‘ukwihanangiriza kwa nyuma.”
Imyitwarire y’umuntu uhora asubiramo ikibi akaba ari nawe wihanangiriza bwa nyuma ni ibyo kwitondera.
Tuvuge ko ukwihanangiriza kwa Uganda guhari, bitari ukwiyoberanya k’umuntu uhora usubiramo amafuti akaba afatiwe mu cyuho, ni ibihe bimenyetso bihari mu mateka byatuma yihanangiriza u Rwanda ko hashobora kubaho ibikorwa bya gisirikare?
nkotanyi
museveni rero ntago yishimiye ko FPR inkotanyi yafashe urwanda museveni yashakaga gukomeza kubakoroneza akabategeka ariko ndashimira H.E Paul Kagame ko yabohoye urwanda akubaka urwanda rwacu mumyaka 20 ishize yakoze akazikezacyane Imana imushimira kandi ndizera ntashidikanyako Imana izakomeza kumurinda kuko niyo yamuduhaye mpora musengera burimunsi nkasengera nurwanda rwacu ngo rukomeze kuba mumahoro ndacyariumusore ariko ukunda ighugu cyange birenze nakwitanga nkakirwanirira uko byashoboka kose ushakira inabi urwanda niwe uzayibona kandi uwifuriza urwanda ikibiniwe kizabaho Imana ikomeze kurinda Urwanda rwacu abakunda urwanda mwese Imana ikomeze kubarinda ndabakunda ari abonzi nabo ntazi ineza yanyu Imana irayibona.