• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Bobi Wine Yahawe Uburinzi Buyingayinga Ubwa Perezida

Uganda: Bobi Wine Yahawe Uburinzi Buyingayinga Ubwa Perezida

Editorial 21 Sep 2018 ITOHOZA

Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki, Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, ubwo yageraga mu gihugu (Uganda) avuye kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasanze yiteguwe n’imbaga y’abaturage ariko n’inzego z’umutekano zimurinze mu buryo bujya kwegera ubwa Perezida w’igihugu.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 20 Nzeri 2018, nibwo Depite Bobi Wine yari asesekaye Ku Kibuga Cy’Indege Mpuzamahanga Cya Entebbe, azanwe n’indege ya Kenyan Airways No KQ412 yari iturutse Nairobi. Uyu munyapolitiki ntabwo yagize amahirwe yo kwakirwa n’abamushyigikiye mu rugamba rwo kurwanya Perezida Museveni, aho ku kibuga cy’indege kuko polisi yahise imuta muri yombi.

Nk’uko ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda kibitangaza, ngo polisi yavanye Bobi Wine ku kibuga cy’indege imurinze hamwe n’indi mitwe ishinzwe umutekano bamujyana kuri sitasiyo ya polisi ya Kasangati, aho yakuwe ajyanwa iwe mu rugo i Magere, muri district ya Wakiso.

Depite Bobi Wine w’imyaka 36 y’amavuko washinjwe ubugambanyi n’urukiko rukuru rwo mu gace ka Gulu yari ategerejwe n’imbaga y’abaturage bambaye imipira iriho amagambo amuha ikaze nk’intwari yabo igamije guhirika Perezida Museveni ku butegetsi, ingoferi, furali,…

Abaturage bari benshi bashaka kwakira intwari yabo

Aho i Kasangati,  imbaga y’abaturage yari ihanganye n’abagize inzego z’umutekano zambaye nk’iziteguye urugamba, bababuza kugira ibyo bakora birebana no kwigaragambya, abaturage nabo baririmbaga indirimbo zirata ubutwari Bobi Wine. Iki kivunge cy’abaturage cyari kigizwe n’ abo mu muryango we ndetse n’itsinda rye rya ‘Peope power’ barangaje imbere abandi.

Nubwo kugaruka kwe mu gihugu bisa nk’ibigiye kongerera imbaraga abatavuga rumwe na Perezida Museveni ufite ubuyobozi mu biganza bye kuva mu mwaka wa 1986, n’ishyaka rye NRM , Guverinoma yamushimiye uburyo yakoranyemo neza n’inzego z’umutekano zamurinze kuva ku kibuga cy’indege. Wine we akaba avuga ko agarutse muri Uganda kurwana (come back to fight).

Imitwe y’abashinzwe umutekano yari igizwe n’abasirikare kabuhariwe bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu, umutwe wa polisi ushinzwe kurwanya iterabwoba, umutwe wa polisi ishinzwe kurwanya imyigaragambyo, ingabo zishinzwe kurinda umujyi wa Kampala,…

Basubizaga inyuma ikivunge cy’abaturage cyari cyaje kwakira Wine bifashishije inkoni, bambaye bikwije hose nk’abiteguye urgamba,…

Bobi Wine yari amaze ibyumweru bibiri muri Amerika yivuza nyuma yahoo akorewe iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda. Yatawe muri yombi ku wa 13 Kanama 2018, nyuma y’imyigaragambyo yabaye i Arua, yanakurikiwe n’urupfu rw’umushoferi we (Wine).

   

2018-09-21
Editorial

IZINDI NKURU

Amavu N’amavuko Y’ibibazo U Burundi Burimo N’uruhare Rwa Museveni

Amavu N’amavuko Y’ibibazo U Burundi Burimo N’uruhare Rwa Museveni

Editorial 10 Dec 2018
Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Editorial 22 Feb 2017
Noble Marara, bwa kabiri yongeye kubeshyera u Rwanda ko rushaka kumwica

Noble Marara, bwa kabiri yongeye kubeshyera u Rwanda ko rushaka kumwica

Editorial 15 Mar 2018
Perezida Kagame yarahije abayobozi bashya muri Guverinoma n’aba Polisi (Amafoto)

Perezida Kagame yarahije abayobozi bashya muri Guverinoma n’aba Polisi (Amafoto)

Editorial 19 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwakuye  umudali wa Feza muri Madagascar ubwo hakinwaga imikino Nyafurika ya Basket ya Batatu
Amakuru

U Rwanda rwakuye umudali wa Feza muri Madagascar ubwo hakinwaga imikino Nyafurika ya Basket ya Batatu

Editorial 02 Dec 2024
Arsenal yirukanye Unai Emery
IMIKINO

Arsenal yirukanye Unai Emery

Editorial 29 Nov 2019
Mugisha General Supplies ( MGS) yifurije  Nyakubahwa Paul Kagame  Isabukuru nziza y’Imyaka 60 amaze avutse
Mu Rwanda

Mugisha General Supplies ( MGS) yifurije Nyakubahwa Paul Kagame Isabukuru nziza y’Imyaka 60 amaze avutse

Editorial 23 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru