Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki, Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, ubwo yageraga mu gihugu (Uganda) avuye kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasanze yiteguwe n’imbaga y’abaturage ariko n’inzego z’umutekano zimurinze mu buryo bujya kwegera ubwa Perezida w’igihugu.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 20 Nzeri 2018, nibwo Depite Bobi Wine yari asesekaye Ku Kibuga Cy’Indege Mpuzamahanga Cya Entebbe, azanwe n’indege ya Kenyan Airways No KQ412 yari iturutse Nairobi. Uyu munyapolitiki ntabwo yagize amahirwe yo kwakirwa n’abamushyigikiye mu rugamba rwo kurwanya Perezida Museveni, aho ku kibuga cy’indege kuko polisi yahise imuta muri yombi.
Nk’uko ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda kibitangaza, ngo polisi yavanye Bobi Wine ku kibuga cy’indege imurinze hamwe n’indi mitwe ishinzwe umutekano bamujyana kuri sitasiyo ya polisi ya Kasangati, aho yakuwe ajyanwa iwe mu rugo i Magere, muri district ya Wakiso.
Depite Bobi Wine w’imyaka 36 y’amavuko washinjwe ubugambanyi n’urukiko rukuru rwo mu gace ka Gulu yari ategerejwe n’imbaga y’abaturage bambaye imipira iriho amagambo amuha ikaze nk’intwari yabo igamije guhirika Perezida Museveni ku butegetsi, ingoferi, furali,…
Aho i Kasangati, imbaga y’abaturage yari ihanganye n’abagize inzego z’umutekano zambaye nk’iziteguye urugamba, bababuza kugira ibyo bakora birebana no kwigaragambya, abaturage nabo baririmbaga indirimbo zirata ubutwari Bobi Wine. Iki kivunge cy’abaturage cyari kigizwe n’ abo mu muryango we ndetse n’itsinda rye rya ‘Peope power’ barangaje imbere abandi.
Nubwo kugaruka kwe mu gihugu bisa nk’ibigiye kongerera imbaraga abatavuga rumwe na Perezida Museveni ufite ubuyobozi mu biganza bye kuva mu mwaka wa 1986, n’ishyaka rye NRM , Guverinoma yamushimiye uburyo yakoranyemo neza n’inzego z’umutekano zamurinze kuva ku kibuga cy’indege. Wine we akaba avuga ko agarutse muri Uganda kurwana (come back to fight).
Imitwe y’abashinzwe umutekano yari igizwe n’abasirikare kabuhariwe bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu, umutwe wa polisi ushinzwe kurwanya iterabwoba, umutwe wa polisi ishinzwe kurwanya imyigaragambyo, ingabo zishinzwe kurinda umujyi wa Kampala,…
Basubizaga inyuma ikivunge cy’abaturage cyari cyaje kwakira Wine bifashishije inkoni, bambaye bikwije hose nk’abiteguye urgamba,…
Bobi Wine yari amaze ibyumweru bibiri muri Amerika yivuza nyuma yahoo akorewe iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda. Yatawe muri yombi ku wa 13 Kanama 2018, nyuma y’imyigaragambyo yabaye i Arua, yanakurikiwe n’urupfu rw’umushoferi we (Wine).