• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Hatahuwe  inkambi nshya ikorerwamo imyitozo y’abarwanya leta y’u Rwanda

Uganda: Hatahuwe  inkambi nshya ikorerwamo imyitozo y’abarwanya leta y’u Rwanda

Editorial 25 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Mu majyaruguru ya Uganda hatahuwe indi nkambi nshya ikorerwamo imyitozo  ya gisilikare n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, k’ubufatanye n’abagize leta ya Uganda.

Aya makuru Rushyashya yahawe n’umwe mu bakorera  urwego rw’ubutasi aho muri Uganda, agaragaza ko mu mezi make ashize habonetse  amakuru ko Maj. (Rtd) Habib Mudathir na Capt (Rtd) Sibo Charles, batorotse inkambi ya Rhino muri Arua, isanzwe igenzurwa na UNHCR, bajya mu mutwe mushya w’ingabo ukorera hafi aho bivugwa ko uko gutoroka bagufashijwemo n’abantu bo muri CMI banabafashije kwinjira muri RNC.

Gen.Lafourcade
Jean Claude

Uyu mugambi wo gutoza abasilikare benshi, uyobowe na Gen. Maj.  BEM Habyarimana, wabaye minisitiri w’ingabo hagati 2000-2003 nyuma aza gutoroka igihugu bivugwa ko afite ubufasha bw’umujenerali w’umufaransa Jean-Claude Lafourcade, wayoboye  Zone Turquoise ari nawe washyizeho bariyeri mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Rwanda mu rwego rwo gukingira ikibaba no gufasha abasilikare bakoze Jenoside guhungira mu cyitwaga Zaire. Uyu mu Jenerali niwe uherutse guhura n’abayobozi ba Uganda. Iyo nama yari igamije kurebera hamwe na Uganda , Ubufaransa na Congo,  uko hakoherezwa bataillons ishatu z’Ingabo za Uganda mu burasirazuba bwa Congo nkuko bigaragara mu nkuru yacu twabagejejeho mu minsi ishize.

Itohoza rya Rushyashya ryabonye ko abo bombi ubu bashinzwe gutangiza inkambi nshya ikorerwamo imyitozo ya gisilikare hafi y’umupaka Uganda ihuriraho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo. Iyo nkambi nshya y’imyitozo ikorana n’indi ikorera i Minebwe muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC.

Uyu mugambi  kandi urimo n’inzego z’ubutasi z’Ubufaransa  na Uganda biri inyuma y’ibi bikorwa  byose byagisilikare by’abarwanya leta y’u Rwanda.

Amakuru yizewe ava mu nzego z’ubutasi za Uganda avuga ko abo basirikare babiri Habib na Sibo, bagerageje kenshi, kwiyegereza bamwe mu bahoze mu gisirikare mu cy’u Rwanda (RDF) ngo babasange mu nkambi yo muri Uganda, bikaba ibyubusa.

Kayumba Rugema

Uwitwa Kayumba Rugema, inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa niwe uri gufasha muri ibi bikorwa. Uyu Rugema umaze iminsi mu manama ya RNC mu Bubiligi ni nawe muhuzabikorwa mushya wa RNC –Uganda ariko akaba asanzwe aba muri Danemark, ibi bireberwa cyane mu magambo agenda yandika kuri Facebook. Urugero ni aho kuwa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo, yanditse kuri Facebook ati “Abicanyi benshi b’Abanyarwanda bari muri Kampala. Bagenzi banjye b’impunzi murabe menge. Umugambi wabo ni ugusiga Kampala amaraso yanyu.”

Twabonye kandi amakuru ko Rugema akorana n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare, CMI, ibikorwa byabo bigakurikiranwa na Minisitiri w’Umutekano, Lt. Gen Henry Tumukunde we ugeza amakuru by’ako kanya kuri Perezida Museveni n’Umuvandimwe we Gen. Salim Saleh.

2017-11-25
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Abanyarwanda umunani bakatiwe igifungo cy’amezi 13

Uganda: Abanyarwanda umunani bakatiwe igifungo cy’amezi 13

Editorial 09 May 2018
Perezida Kagame ntazihanganira abayobozi biremereza

Perezida Kagame ntazihanganira abayobozi biremereza

Editorial 01 Mar 2018
Ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa, Deo Nyirigira yitabye CMI gusobanura uburyo yiyunze na Jean Paul Turayishimye 

Ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa, Deo Nyirigira yitabye CMI gusobanura uburyo yiyunze na Jean Paul Turayishimye 

Editorial 29 Jul 2020
Kayumba Nyamwasa akomeje guhiga bukware abanyamuryango ba RNC b’inshuti za Ben Rutabana bari muri Uganda

Kayumba Nyamwasa akomeje guhiga bukware abanyamuryango ba RNC b’inshuti za Ben Rutabana bari muri Uganda

Editorial 29 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we
Mu Rwanda

Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we

Editorial 19 Apr 2017
Miss 2016:mu Buregerazuba hatowe batanu
IMIKINO

Miss 2016:mu Buregerazuba hatowe batanu

Editorial 11 Jan 2016
Kigali: Umuhesha w’inkiko w’umwuga yatawe muri yombi akekwaho ubwambuzi bushukana
HIRYA NO HINO

Kigali: Umuhesha w’inkiko w’umwuga yatawe muri yombi akekwaho ubwambuzi bushukana

Editorial 25 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru