• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda igiye gukora iperereza kuri bitugukwaha ivugwa kuri Minisitiri w’Ububanyinamahanga- Museveni

Uganda igiye gukora iperereza kuri bitugukwaha ivugwa kuri Minisitiri w’Ububanyinamahanga- Museveni

Editorial 12 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ubuyobozi bw’igihugu cya Uganda bugiye gukora iperereza ku birebana n’ibivugwa ko Minisitiri w’Ububanyinamahanga w’igihugu cya Uganda , Sam Kutesa yaba yarakiriye bitugukwaha  ingana n’amadolari y’Amerika $500.000 yaba yarahawe n’umwe mu bayobozi b’Ubushinwa, ibi bikaba ari ibyavuzwe na Perezida w’icyo gihugu ku wa mbere 10 Ukuboza 2018.

Perezida Yoweri Museveni , ubwo yatangizaga ingamba nshya zo guhangana n’ikibazo cya ruswa muri Uganda, yavuze ko Minisitiri yari yaramubwiye  ko ayo mafaranga yari yahawe ikigo cye gishinzwe ubutabazi, aho kuba aye ku giti cye.

Chi Ping Patrick Ho, wahoze ari umukozi muri guverinoma y’igihugu cya Hong Kong , akaba yarahamijwe icyaha cyo kuba yarahaye ruswa Sam Kutesa na Perezida wa Chad, Idriss Deby , mu rwego rwo kugirango bazajye bamworohereza mu kubonera za kontaro sosiyete y’Ubushinwa ikora ibyerekeranye n’ingufu.

‘‘Namubwiye ko agomba kugana ibiro bya Minisitiri w’ubutabera, ari nawe uzagena koko niba aya mafaranga yari agenewe ikigo cye cy’ubugiraneza, nk’uko yabivuze, cyangwa se niba yari aye ku giti cye,’‘ibi Perezida akaba yarabivuze ubwo yasubizaga ku birebana n’itsindwa ry’urubanza rya Ho.

‘‘Nta shiti, ni icyaha kuba yarakiriye amafaranga kuva muri sosiyete y’amahanga. Ayo mafaranga ni ayiki? Icyo cyaba ari icyaha kandi yazabiryozwa.’‘

Perezida kandi akaba yarongeyeho ko, icyemezo cy’Urukiko rwo muri New York cyizanagena niba Minisitiri ari umwere cyangwa atari we, kandi natwe tugiye kwikorera iperereza’.

Kandi bikaba bivugwa ko na Perezida ubwe yaba yarakiriye impano na za kado yahawe na Ho, ubwo yarakimara kwegukana instinzi y’amatora y’umwaka wa  2016.

Urukiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahamije ibyaha 7 bifitanye isano na ruswa uwitwa Patrick Ho Chi Ping, umugabo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, FBI, rwashinjije guha ruswa y’amadolari 500,000$ (Miliyari 1,8 y’Amashilingi) minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, nk’uko byatangajwe na The Straits Times. Ni ruswa bivugwa ko yahawe ubwo yari umuyobozi w’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Bwana Ho w’imyaka 69, wahoze ari umunyapolitiki muri Hong Kong kuri uyu wa Gatatu, itariki 05 Ukuboza nibwo yahamijwe icyaha cyo kurenga ku itegeko rirwanya ibikorwa bya ruswa mu mahanga rizwi nka Foreign Corrupt Practices Act (FCPA). Yashinjwaga kuba yarahaye ruswa ndetse n’impano Perezida Museveni ngo azashyigikire Ikigo kiri kuzamuka gikora mu bijyanye n’ingufu cyo mu Bushinwa cyitwa CEFC China Energy.

CNN ikaba yatangaje ko Ho wahakanye ibyaha aregwa, azakatirwa kuwa 15 Werurwe, aho ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 20. Umunyamategeko wa leta muri Manhattan, Geoffrey S. Berman yavuze ko Patrick Ho ahamwa n’icyaha cyo gupanga kwishyura miliyoni za ruswa ku bayobozi bo mu mahanga nka Chad na Uganda, mu rwego rwo gushakira amasoko iki kigo cyo mu Bushinwa gifite umutungo ubarirwa muri za miliyari z’amadolari.

Ho ngo akaba yarakuye amafaranga muri banki yitwa HSBC yo muri Hong Kong, akayanyuza kuri Deutshe Bank muri New York agakomereza kuri konti y’Umuryango utegamiye kuri leta (ONG) wa minisitiri Kutesa muri imwe muri banki z’ubucuruzi muri Uganda.

FBI kandi ishinja Cheikh Gadio wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuba yaragiriye Patrick Ho inama yo guha bituga ukwaha perezida wa Tchad kugirango bazahabwe isoko ryo gucukura peteroli. Iki kirego ariko cyo cyateshejwe agaciro.

2018-12-12
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Abantu umunani bishwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda

RDC: Abantu umunani bishwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda

Editorial 28 Nov 2018
Uko ugutsindwa kwa Uganda kuyitera umunabi wo guhora itangaza mu bitangazamakuru byayo ibinyoma ku Rwanda

Uko ugutsindwa kwa Uganda kuyitera umunabi wo guhora itangaza mu bitangazamakuru byayo ibinyoma ku Rwanda

Editorial 31 Oct 2019
Minisitiri Musoni James yakuwe muri guverinoma

Minisitiri Musoni James yakuwe muri guverinoma

Editorial 06 Apr 2018
Amakipe 26 yiyandikishije muri shampiyona nyafurika ya Volley Ball, harimo APR VC na REG VC yo mu Rwanda

Amakipe 26 yiyandikishije muri shampiyona nyafurika ya Volley Ball, harimo APR VC na REG VC yo mu Rwanda

Editorial 21 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca
Amakuru

Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca

Editorial 26 May 2025
Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”
Amakuru

Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

Administrator 10 Dec 2025
Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Editorial 25 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru