Umuhanzikazi Jackie Chandiru wo muri Uganda umaze iminsi atameze neza bitewe no kuba avugwaho kurengwa n’ibiyobyabwenge, biravugwa ko yajyanywe mu kigo ngororamuco.
Urubuga rwa Howwe.biz rutangaza ko Chandiru yajyanywe mu kigo ngororamuco giherereye hafi yo mu gace ka Entebe nyuma y’uko yari akuwe mu bitaro bya Mulago aho yari arwariye.
Bivugwa ko Jackie Chandiru yarenzwe n’ibiyobyabwenge kugeza aho yagerageje kwiyahura Imana igakinga akaboko.
Mu bitaro ngo abaganga bayobewe uburwayi arwaye.
Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko atari ibiyobwenge byamuteye kuremba ahubwo ngo afite uburwayi bwa kanseri imunyunyuza amaraso.
Abo mu muryango we bavuga ko hari ibice bigize amaboko ye byagize ikibazo ngo kubera ko yajyaga ahatera inshinge zirimo ibiyobyabwenge.
Ku gicamunsi cyo ku wa 24 Gashyantare 2016, ni bwo zimwe mu nshuti za Jackie Chandiru zamusanze iwe mu nzu yarembye atabasha kuvuga zihita zimujyana kwa muganga igitaraganya.
Iyi nindirimbo yaririmbanye nabahungu ba banyarwanda Urban Boyz
Jachie Chandiru yahoze mu itsinda rya Blue3 aho yaririmbanaga n’Umunyarwandakazi Lilian Mbabazi ndetse na Cindy.
Iyi nindirimbo ye Gold digger
Uyu muhanzikazi kandi yakoranye indirimbo n’itsinda rya Urban Boyz yitwa “Take it off”.
Chandiru asanzwe azwi mu ndirimbo nka “Gold digger “Gwoyagala”, “Bakusigula nyo”, “Oli Vitamini” n’izindi.
M.Fils