• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Justine Bagyenda Mu Mazi Abira Nyuma Yo Kubangamira Igurishwa Rya Crane Bank, Museveni Yari Afitemo Inyungu

Uganda: Justine Bagyenda Mu Mazi Abira Nyuma Yo Kubangamira Igurishwa Rya Crane Bank, Museveni Yari Afitemo Inyungu

Editorial 04 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uwahoze ahagarariye ubugenzuzi bwa Banki Nkuru ya Uganda (BoU) kuri ubu ari mu mazi abira nyuma yo guhatwa ibibazo n’inteko nshingamategeko iri gukoreshwa nk’igikoresho cya Museveni ngo abangamirwe nyuma y’uko uyu mugore ananirije Museveni n’agatsiko ke karimo Salim Saleh kunyereza umutungo wa Uganda biciye muri bank zikorera muri Uganda.

Justine Bagyenda, utajya wivanga mu bya Politiki yirukanywe mu kazi mu buryo bunyuranije n’amategeko na  Guverineri  Emmanuel Tumissime Mutebile ukuriye Bank Nkuru y’Igihugu cya Uganda kubera ibibazo byihariye, amwirukana adakurikije amategeko, akoresheje imbaraga ze nk’igikoresho cy’abanyabubasha barimo na Perezida Museveni, urukiko rumusubiza mu kazi.

Muri gahunda yo gushaka kumubuza amahwemo,  Leta ya Uganda yabanje kumuharabika ko yakoresheje pasiporo y’u Rwanda ahunga igihugu ndetse ko n’umuryango we ushaka guhunga. Ibi siko biri kuko Bagyenda yandikiye inteko nshingamategeko ko atazashobora kuyitaba kuko yari afite urugendo taliki 22 Ugushyingo kandi azagaruka, ari nabyo yakoze anabasha kwitaba inteko nshinga mategeko nk’uko yari yabyanditse mu rwandiko rwe yandikiye inteko nshingamategeko ya Uganda.

Nyirabayazana w’ibi byose ni ikibazo cy’igihombo cya Crane Bank, yitirirwa umunyemari w’umuhinde  Sudhir Ruparelia, asangiye n’umuryango wa Perezida Museveni harimo cyane cyane Salim Saleh, ibi  bibazo  byatangiye Nyuma y’aho imicungire yayo yeguriwe Banki Nkuru ya Uganda kubera igihombo gikomeye yagaragayemo. Banki Nkuru ya Uganda yaje gufata icyemezo cyo kugurisha Crane Bank. Ariko nyuma itegeka no kugurisha  n’imitungo yayo  ngo kuko  yari igamije gutuma haboneka umushoramari wo kuyikura mu gihombo no kuzamura imari shingiro yayo yari imaze kujya munsi ya 50% y’iteganywa n’itegeko.

Umudepite ukuriye ipereza Abdu Kantuntu, Guverineri  Emmanuel Tumissime Mutebile, na Justin Bagyenda

Itohoza rigaragaza ko uyu wari umugambi wa Museveni na Salim Saleh wari ugamije  guhombya Crane Bank no kwigarurira imitungo yayo nyuma yo kugurishwa mu gihombo, kandi banategeka Banki Nkuru ya Uganda ku gurisha  Crane Bank, hutihuti  inategekwa ko n’ imitungo yayo  igurishwa.  Iyo mitungo yayo  yaje  kugurishwa ku  mafaranga make cyane mu kiswe cyamura nyamara itarigeze ibaho kandi  ugurwa  n’indi Bank yitwa  Dfcu Bank,  nayo ya Museveni na Salim Saleh,  ari nayo yeguriwe Crane Bank.

Ni mugihe  abantu ba Crane Bank,  barimo na Sudhir Ruparelia bagaragazaga  ko bari bafite amafaranga ahagije yo kwishyura amadeni  kandi na  banki  ikongera igakora neza. Ibyo na auditeur general yari yabigaragaje nyuma yaho hakozwe Audit, basanga Banki  Nkuru ya Uganda yarahemukiye iyo Banki ikayigurisha mu buryo budasobanutse, ngicyo icyatumye n’umuhinde  Sudhir Ruparelia atinyuka  agana inkiko.  Amakuru ava Uganda avuga ko  iki   gihombo cyatewe na Perezida Museveni cyane cyane   murumuna we Salim Saleh, wafashe umutungo wayo akawutwara muzindi business cyane ko niyo mitungo ya Crane Bank nibo bayiguze mukiswe cyamunara kandi itarabayeho.

Iki gitutu  cyo kugurisha iyi banki  kikaba cyarakuruye impaka ndende hagati ya Guverinoma n’inteko ishinga amategeko  hasyhirwaho icukumbura kucyaba  cyarateye igihombo bigatuma  Banki Nkuru ya Uganda  ifata icyemozo cyo kuyigurisha  kandi ikanemeza  ko n’imitungo  yayo igomba kugurishwa ngo hishyurwe igihombo. Mu gihe ba ny’iri Crane Bank bo bagaragazaga  ko  niba icyo cyemezo gifashwe gutyo  bareka bakigurishiriza basi iyo mitungo  ya banki kuko yarimo agatubutse, bakiyishyirira igihombo,  ariko biba iby’ubusa byose biragurishwa  kugitugu cy’abanyabubasha bafatanyije na Banki Nkuru ya Uganda, kandi n’ imitungo  yayo igurwa nabo.

Iyi banki yatangiye gucungwa na Banki Nkuru ya Uganda mu Ukwakira 2016. Bamwe mu banyamigabane bayo barimo Salim Saleh  na  Amama Mbabazi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu n’abandi bahagarariye inyungu za Museveni  bagiye gutambamira ugurishwa rya Crane Bank mu rukiko ariko mu kujijisha kuko wari umugambi wari waracuzwe na Museveni  ndetse nyuma aza no kugonganisha inzego za Leta, ategeka inteko gukurikirana iki kibazo cy’igihombo cya Crane Bank kandi aba Minisitiri bari bamugiriye inama yo kubihagarika, Museveni aranga agendereye kugerekaho  urusyo rushyuye  Bagyenda ushinjwa kunyereza akayabo ka miriyali 20 z’amashilingi ya  Uganda ngo basanze kuri kanti ye.

Gen. Salim Saleh, ukuriye udutsiko tw’ubujura mu kunyereza ubutunzi bw’igihugu cya Uganda

Igihombo gikomeye aya ma banki y’ubucuruzi agira aterwa ahanini n’inguzanyo zihabwa abayobozi muri Uganda ku buryo budasobanutse ndetse amafaranga bahabwa akaruta ubushobozi bw’izi banki ziba zitakigira ijambo, ari nacyo Bagyenda wahoze akuriye ubugenzuzi bwa banki nkuru ya Uganda yangaga bigatuma bashaka kumwikiza ngo bakingire ikibaba amakosa yabo.

Abakurikiranira hafi politiki muri Uganda bavuga ko Museveni n’agatsiko ke bakomeje kubangamira Justine Bagyenda kubera kubabangamira muri gahunda zabo zo kwivanga mu micungire ya za banki muri Uganda kubera amafaranga baba babitsemo, bikaziteza ikibazo gikomeye cy’imicungire idahwitse ituma izi banki zihomba bikaziviramo gutezwa cyamunara cyangwa se gucungwa na banki nkuru ya Uganda.

Bagyenda arazira kwitambika no kuvugisha ukuri kubyabaye, ukuntu abo banyabubasha babigizemo uruhare mu guhombya Crane Bank no kugurisha imitungo yayo ku mafaranga make bagamije kwiba amafaranga y’abanya uganda,  ngo n’ubwo bimeze gutyo ibi byose babigezeho bakoresheje igikoresho  cyabo  Sudhir Ruparelia, uvugwa cyane muri Mafia zose  zikorwa n’abayobozi ba Uganda  cyane cyane Salim Saleh, uzwiho  n’ubucuruzi  bw’amafaranga bukorwa mu buriganya bakunze kwita bank lambert zo kurwego rwo hejuru. Uyu Sudiri  birazwi ko  ari igikoresho cya Leta mu kwiba amafaranga y’ abaturage.

Sudhir Ruparelia, igikoresho cya Salim Saleh muri Mafia zo kunyereza  amafaranga y’igihugu

Igiteye impungenge ariko  n’uko iyi Bank [ Crane Bank ] ifite ishami mu Rwanda mu mujyi wa Kigali, mugihe ifite ibibazo muri Uganda kubera ko  banyirayo ari nabo bayiguze  mukiswe cyamunara kandi ari nabo bibye amafaranga y’abakiriya. Ubwo se  iyi banki yakwizerwa ate ?  Ni mugihe hari andi makuru avuga ko Crane bank ishami rya Kigali yaba yaraguzwe na Commercial Bank of Afrika yo muri Kenya,  bibaye aribyo byaba ari mahire, ariko ibaye ikiri mu maboko  y’abayihombeje muri Uganda,  byaba ari ikibazo  kuko abo ni nabo  biba  amafaranga y’abaturage muri Uganda.

Kwiba amafranga y’abakiriya mu ma banki ya Uganda bikorwa n’ubuyobozi bwo hejuru muri Uganda kuburyo ntawagira icyo abikoraho,  aho amafaranga y’abaturage ajyanwa muri Business zabo zindi bigatera igihombo kuburyo banki ijya mu madeni menshi bikaza kurangira igurishirijwe  kandi ikagurwa n’ubundi nababandi bayihombeje aribo ba Salim Saleh na Museveni.

2018-12-04
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Alassane Ouattara yageze i Kigali yitabiriye umuhango uzahemberwamo Ellen Johnson Sirleaf

Perezida Alassane Ouattara yageze i Kigali yitabiriye umuhango uzahemberwamo Ellen Johnson Sirleaf

Editorial 26 Apr 2018
U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

Editorial 21 Sep 2023
Abajenosideri  Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y’urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe

Abajenosideri Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y’urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe

Editorial 05 Nov 2021
Avuga ko bashyize ku karubanda ruswa, politiki mbi n’akazu kari muri Leta ya Uganda.

Avuga ko bashyize ku karubanda ruswa, politiki mbi n’akazu kari muri Leta ya Uganda.

Editorial 18 Dec 2019

prev
next

3 Ibitekerezo

  1. RUGENDO
    December 4, 201810:17 pm -

    MUNYAMAKURU NKUBAZE MUSEVENI NA SALEH BAGUTWAYE IKI?
    RUSHYASHYA MUTANIYEHE NA RTLM YO KUNGOMA
    YA HABYARIMANA?

    Subiza
    • Bikorimana Mubarak
      December 5, 20185:36 am -

      Ubwose wowe uvuze iki? Wumvise haruwo ahimbye amazina cg haruwo abwirije gufata umuho ngo ateme mugenziwe???? Ntugasanishe ibitazigera bisa!!!

      Subiza
  2. katsibwenene
    December 5, 20185:23 am -

    wumve nkome. Nzabandora ni mwene serwakira. iyo urebuzwa mu rugo rw’abandi uba uri injajwa ntakindi

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru