Nyuma yaho u Rwanda rutangarije ko rugiye gufungurira amarembo isi yose aho abarusura bazajya babonera viza ku mipaka, mu gihugu cya Uganda igitutu kirakomeza kwiyongera leta isabwa gukora nk’u Rwanda ngo nayo irebe ko yajya kw’isoko ry’ihangana mu gukurura ba mukerarugendo basura igihugu bigateza imbere ubukungu bwacyo.
Leta ya Uganda yaburiwe kuba maso kuko igihugu cy’u Rwanda kigiye kubona ibihrmbo bitewe n’uburyo cyorohereza abakigana.
Uganda ivugwaho kugira ibikorwa bidahinduka kuva kera mu rwego rw’ubukerarugendo ugereranije n’ibihugu bituranye.
Urugero, muri Kenya haba inyubako zigezweho zinjiriza igihugu amadevize ndetse na za parike zaho ziri mu zisurwa cyane. Mu Rwanda naho hamaze kumenyeka ko inama zose abanyamahanga bifuza gukora zijyanwa mu Rwanda kubera ibikorwa byorohereza inama harimo inyubako ya mbere mu karere ariyo Kigali Convention Center.
Ikindi u Rwanda na Kenya bigira kompanyi z’indege zikomeye mu karere zikorera ingendo mu miijyi ikomeye k’umugabane ndetse no hanze yawo. Ibi bitera igihombo gikomeye k’Ubugande buganira nibura n’indege ijya mu karere.
Amakuru yizewe avuga ko ku kibuga k’indege cya Entebbe, Rwandair yashyizweho imisoro ihanitse kuburyo ibiciro byo kuva Kigali- Entebbe bihenze kurusha uko byakabaye. Ngo hagaragara n’amananiza kuri gahunda z’ingendo za Rwandair kuva Entebbe yerekeza I burayi cyane cyane mu bwongereza. Amakaru avuga ko impamvu ibiri inyuma nuko Perezida Museveni atishimiye yuko Perezida Kagame yabaye ikirangirire muri Afurika akaba ariwe ugishwa inama n’abaperezida benshi ba Afurika bakaba baranamushinze kuvugurura Umuryango AU azanayobora muri 2018.
Abahanga mu bukungu no mibanire bavuga ko Uganda ikwiye nubwo itabyumva kwigira ku bihugu bituranyi cyane cyane ku Rwanda ikareba uburyo yazahura bimwe mu bikorwa bizakomeza kuyiteza imbere binakanyibanisha neza n’ibyo bihugu bituranye.
Ubwanditsi