Umudepite wa NRM muri Uganda nawe yahisemo gutangaho impano mu bitaro, amafaranga yahawe na bagenzi be muri gahunda yo guhidura itegeko nshinga.
Hon. John Baptist Nambeshe, umudepite w’umugande ubarizwa mw’ishyaka NRM rriri k’ubutegetsi yatanze impano ya miliyoni 29 z’amashilingi ya Uganda ku bitaro bya Bududa, biherereye muri ako gace ari nako ahagarariye mu nteko nshingamategeko ya Uganda.
Iyi mpano ibitaro bya Bududa byayikoresheje bigura imashini itunganywa amaraso y’abarwayi ndetse n’ibindi byuma bisuzuma (x-ray machines) .
Hon. John Baptist Nambeshe nyuma yo gutanga impano ku bitaro bya Bududa
Ibi kandi biri kuba nyuma yaho Abadepite batavuga rumwe na leta ya Uganda banze ako kayabo ka miliyoni 29 z’amashilingi bahawe ngo bige ku guhindura ingingo y’Itegeko Nshinga igena imyaka perezida w’icyo gihugu agomba kuba atarengeje.
Abanze ayo mafaranga uko ari umunani bagiye mu kiganiro n’abanyamakuru mu mujyi wa Kampala bitwaje ibikapu bitukura byuzuye izo noti, basobanura ko banze gukora igikorwa kinyuranyije n’umutimanama wabo. Abo ni depite Ibrahim Ssemujju, Muwanga Kivumbi, William Nzoghu, Angelina Osege, Robinah Ssentongo, Ana Adeke, Betty Aol na Moses Kasibante. Bose basaba bagenzi babo bo mu ishyaka rya NRM n’andi atavuga rumwe na leta gusubiza ayo mafaranga kuko azabatera kubogama.
Abadepite bereka itangazamakuru amafaranga banze
Umudepite uhagarariya agace ka Namutunda we yahisemo kuyafata maze ajya mu baturage ahagarariye arasengera karahava. Bamwe mu baturage bari mu muhango wo “kwiyakira” bagaragaye mu byishimo nyuma yaho intumwa yabo abasengereye “pillawo”, umuceri n’inyama abayisilamu bamenyereweho gutaka iyo barangije igisibo.
Ubusabane ku mafaranga yo guhindura Itegeko nshinga mu gace ka Namutunda
Uyu munsi Taliki ya 8 Ugushyingo, Hon Gerald Karuhanga, uhagarariye Ntungamo yandikiye banki ye asaba ko akayabo ka miliyoni 29 z’amashilingi yahawe yasubizwa aho yavuye, yongeraho ko atayakeneye azajya akoresha ayo yizigamiye ariko mu bikorwa biteza imbere agace ahagarariye.
Ibaruwa Hon Gerald Karuhanga yandikiya banki asaba gusubiza miliyoni 29 z’amagande
Muri week end ishize, umudepite witwa Hajj Abdul Nadduli yari ahitanywe n’abayoboke ba NRM mu duce twa Buvuma, Mukono, Buikwe na Kayunga nyuma yo kubizeza amafaranga ngo bitabire ntiyayabaha. Kubera uburakari bwinshi, abari bitabiriye bafashe ibikoresho byari aho byose bashaka kubitwika ariko ku bw’amahirwe polisi iratabara.
Abayoboke ba NRM batera akavuyo ubyo bari bimwe amafaranga basezeranijwe”
Guhindura ingingo ivuga ku myaka bikomeje kwamaganwa bikomeye n’abatavuga rumwe na leta, abanyamadini, abanyamategeko na sosiyete sivile. Si abarwanya leta gusa kuko no muri NRM umwuka atari mwiza kuko hari abadepite bahitamo kuryumaho bakayafata ariko ntacyo mu byukuri bazakora.
Ubwanditsi