• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Se wa Muhammad Kirumira yakuye icyasha ku gipolisi no kuri Gen Kale Kayihura

Uganda: Se wa Muhammad Kirumira yakuye icyasha ku gipolisi no kuri Gen Kale Kayihura

Editorial 23 Oct 2018 ITOHOZA

Umubyeyi wa nyakwigendera Muhammad Kirumira wigeze kuyobora Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Buyende yakuye icyasha ku Gipolisi cya Uganda na Gen Kale kayihura avuga ko nta ruhare bagize mu iyicwa ry’umuhungu we.

Hajji Kawooya Abubaker yatangaje ibi kuri iki Cyumweru mu giturage cya Mpambire mu Karere ka Mpigi ahari hateraniye amagana y’abantu bari bitabiriye amasengesho ya nyuma yo gusabira Kirumira.

Abitabiriye uyu muhango barimo abanyapolitiki n’abayobozi b’idini ya islam bagaragaye nk’abatunguwe n’ibyatangajwe na Hajji Kawooya. Uyu akaba yaburaniye Gen Kayihura n’Igipolisi cya Uganda cyose avuga ko nta ruhare na ruto bagize mu kwica umuhungu we, ahubwo atunga urutoki agatsiko k’iterabwoba agashinja kuba ari ko kishe umuhungu we.

Hajji Kawooya ati: “Ndasubiramo ko atari igipolisi cya Uganda, ndetse atari na Gen. Kayihura bishe Kirumira,”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko hari amakuru y’ingenzi afitiye Perezida Museveni ku bibazo by’ubwicanyi bukorwa hirya no hino mu gihugu ashimangira ko azayatangaza nahabwa amahirwe yo kubonana na perezida Museveni.

Hajji Abubaker Kawooya

Igipolisi cya Uganda kikaba giherutse guta muri yombi abantu 9 mu mukwabu ku gatsiko bikekwa ko ari akabakora iterabwoba ahitwa Namungoona muri Kampala, bakaba barashinjwe ubugambanyi mu iyicwa rya Muhammad Kirumira.

Muri uyu mukwabu, uwitwa Abdul Kateregga bivugwa ko ari we wasutse amasasu kuri Kirumira, yarashwe mu mutwe n’abashinzwe umutekano bo mu rwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI) nyuma biza kwemezwa na perezida Museveni ubwe mu itangazo.

Muhammad Kirumira akaba yararashwe kuwa 08 Nzeri 2018 arasiwe ahitwa Bulenga ubwo yari mu nzira ataha iwe ari mu modoka ye, aho yarasanywe n’umugore witwa Nalinya bose bakahasiga ubuzima.

2018-10-23
Editorial

IZINDI NKURU

Harahigishwa uruhindu abarashe abaturage babiri i Rusizi bagahungira i Burundi

Harahigishwa uruhindu abarashe abaturage babiri i Rusizi bagahungira i Burundi

Editorial 12 Mar 2017
Andrew Muganwa yitabye Imana

Andrew Muganwa yitabye Imana

Editorial 22 Dec 2016
Ukuri ku nkuru y’igihuha ko ingabo z’u Rwanda zambutse muri Uganda

Ukuri ku nkuru y’igihuha ko ingabo z’u Rwanda zambutse muri Uganda

Editorial 21 Apr 2019
MONUSCO yabonye umugaba mukuru w’ingabo mushya

MONUSCO yabonye umugaba mukuru w’ingabo mushya

Editorial 15 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi bakuru biga iby’ubuyobozi basoje urugendoshuri bakoreraga muri Etiyopiya
Mu Mahanga

Abapolisi bakuru biga iby’ubuyobozi basoje urugendoshuri bakoreraga muri Etiyopiya

Editorial 19 Jun 2016
Kenya na Ghana byabimburiye ibindi kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali
POLITIKI

Kenya na Ghana byabimburiye ibindi kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali

Editorial 10 May 2018
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo arasaba ubufatanye mu kurwanya ibihungabanya umutekano
Mu Mahanga

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo arasaba ubufatanye mu kurwanya ibihungabanya umutekano

Editorial 31 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru