Umuvugizi wa Police ya Uganda mu gace kitwa Albertine witwa Julius Hakiza yavuze ko kuri uyu wa gatatu hari umupolisi wo mu gace ka Buliisa wafashwe atwaye inka ebyiri bivugwa ko yari azibye yaziziritse amaguru n’amaboko mu modoka ya Police.
Afatanyije n’abasivili babiri ngo bari bibye inka ebyiri n’ihene mu mudugudu wa Kibambura, Akagali ka Ngwego muri Karere ka Buliisa.
Umupolisi wari utwaye iyi modoka yageze kuri bariyeri iri mu masangano y’imihanda ahitwa Butyaba yanga guhagarara ahubwo arayigonga arakomeza.
Ageze imbere Police yitabaje ingabo (UPDF) ziba arizo zimuhagarika mbere y’uko yinjira mu mujyi wa Biiso nk’uko bivugwa na Monitor.
Yarafashwe bakuramo ziriya nka n’ihene ajyanwa ku biro bya Police biri i Buliisa.
Hakiza ati“ Yego yafashwe ubu ari kuri station ya Police iri i Buliisa. Afunganywe n’abasivili babiri bakurikiranyweho ubufatanyacyaha.”
Avuga ko uriya mupolisi azashyikirizwa ubushinjacyaha ku cyaha cy’ubujura no gukoresha nabi ububasha afite.