Biratangaje kubona inzego z’umutekano muri Uganda[ CMI ] sizigaye zihohotera n’abacongomani zibitiranya n’abanyarwanda. Umuturage wa RDC, Steven Moïse w’imyaka 27 yahohotewe n’inzego z’umutekano muri Uganda, zimwitiranya n’Abanyarwanda. Aho gusubizwa muri Kongo, Uganda yamwohereje mu Rwanda, akaba kuri uyu wa Gatatu yashyikirijwe igihugu cye.
Ibi biraba mugihe Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwandikira Uganda isaba ibisobanuro ku baturage bayo bafungiwe muri icyo gihugu cy’abaturanyi, nyuma y’abandi babiri bo mu Karere ka Nyagatare bafatiwe muri Uganda mu cyumweru gishize.
Mu Cyumweru gishize nibwo Samvura Pierre w’imyaka 47 na Habiyaremye Eric w’imyaka 25, batuye mu Mudugudu wa Gahamba mu Kagali ka Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe ho mu Karere ka Nyagatare, bafatiwe mu karere ka Rukiga muri Uganda batashye ibirori by’inshuti yabo, bafatirwa mu kiliziya n’Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare rw’icyo gihugu, CMI.
Bashinjwe ko binjiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’intasi za leta y’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda yandikiye Uganda ishaka kumenya irengero ry’abaturage bayo, kugira ngo bahabwe ubufasha mu kubunganira aho bishoboka.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, yabwiye Itangazamakuru ati “Turabikora buri gihe, n’ubu twarabikoze. Turababaza ngo batubwire aho bari kandi batwemerere kubasura no gukurikirana ibyabo.”
Ambasaderi Mugambage avuga ko kugeza ubu hari abanyarwanda amagana bafungiwe muri Uganda, bamwe bari muri kasho za CMI abandi bafungiwe mu bice bitandukanye by’icyo gihugu, utabariyemo abirukanwe muri icyo gihugu kuko basaga igihumbi.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rumaze kwandika inshuro nyinshi rusaba ibisobanuro ku bijyanye n’ifatwa ry’abaturage barwo ariko ko nta gisubizo rwigeze ruhabwa.
Nyuma y’ifatwa ry’aba banyarwanda baheruka, Uganda yabanje gutangaza binyuze mu binyamakuru ko “bikekwa ko ari abasirikare”, mu gihe abaturanyi babo mu karere ka Nyagatare bahamya ko ari abasivili basanzwe, bagiye muri Uganda gutaha ibirori bya munywanyi wabo.
Kugeza ubu Uganda ntacyo iratangaza ku irengero ryabo, gusa hari n’amakuru ko bagiye gufungirwa i Kampala.
Samvura na Habiyaremye bashimutiwe ahitwa Gasheke, mu kilometero 1.5 winjiye ku butaka bwa Uganda. Abaturanyi babo barimo uwitwa Batamuriza Aline wo mu mudugudu wa Tabagwe, Akagari ka Tabagwe mu murenge wa Tabagwe, avuga ko abafashwe bari abaturanyi ntaho bahuriye no kuba ba maneko.
Ati “Uwo mugabo ngo ni Samvura ndamuzi neza asanzwe ari umuturanyi wanjye, yagiye hakurya mu Bugande atashye ubukwe bwa Silver […] Agezeyo rero hahise haza igisirikare cya Uganda kimusohora mu Kiliziya we n’undi bita Fils bahita babajyana mu modoka za Polisi barabatwara.”
Ku wa Mbere ubwo Uganda yashyikirizaga u Rwanda umurambo w’umuturage warwo uherutse kurasirwa mu Murenge Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, umuyobozi w’ako karere, Mushabe David Claudien, yavuze ko nubwo Uganda igaruye uwapfuye, bikwiye ko n’abafungiwe akamama muri icyo gihugu nabo barekurwa.
Yakomeje agira ati “Ni byiza kuba mwazanye umunyarwanda wacu ariko nanone byaba byiza muzanye abandi benshi bari mu gihugu cyanyu ni benshi, n’ejobundi mwafashe abandi babiri bari muri Uganda, uburyo mutuzaniye uyu wapfuye ni byiza ko mwanatuzanira abo bakiriyo ndatekereza ko ibyo bikozwe byadushimisha cyane.”
Muri Werurwe nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarengaga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.
Dieudonne Hakizayezu
Niba Uganda yahohoteye umuturage wa Congo nimureke Congo abe ariyo ibyamagana. Mwe mutabarize abanyarwanda gusa.