• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

Ubwanditsi 04 Oct 2017 Mu Mahanga

Ibirego bya David Himbara na Majoro Robert Higiro wirukanwe mu ngabo z’u Rwanda, byagaragaye ko ari nta shingiro bifite nyuma y’uko bari bishyuye asaga miliyoni 370Frw ngo bahabwe umwanya wo kurega u Rwanda kuri Kongere ya Amerika.

Kuri uyu kane tariki 28 Nzeli 2017, uwo mwanya barawuhawe banahabwa umwanya uhagije wo kuvuga ibibazo bafitanye na Leta y’u Rwanda. Ihurizo rya mbere bahuye na ryo ni uko komite bagombaga kugezaho ikibazo cyabo yari igizwe n’abadepite babiri gusa.

Ubusanzwe iyo Komite y’Inteko ishinga amategeko ya Amerika ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Afurika, iba igizwe n’abadepite icyenda (9) bashinzwe gukurikirana buri dosiye bahawe.

Irindi hurizo bahuye na ryo ni uko n’ubwo bahabwa umwanya imyanzuro ifatiwe muri iyo komisiyo, idashobora guhita ishyirwa mu bikorwa kuko bibanza gusaba izindi nzira n’iperereza byimbitse.

Ibiganiro byatangiye biyobowe na Depite witwa Chris Smith wari uherekejwe n’undi Mudepite ukomeye witwa Karen Bass.

Guverinoma ya USA yari ihagarariwe na Ambasaderi Donald Yamamoto, Umunyamabanga wa Leta w’agateganyo ushinzwe Afurika, nk’uko itegeko ribigena.

-8166.jpg

Ambasaderi Donald Yamamoto, uhagarariye inyungu z’Amerika ku mugabane w’Afurika, yavuze ko inshingano za mbere z’Amerika ku Rwanda ari ukurufasha mu rugendo rw’iterambere

Abandi batumiwe banitabira ibyo biganiro harimo umuryango utegamiye kuri Leta witwa “Search for Common Ground”, ukorera mu Biyaga bigari mu bijyanye ahanini no gukemura amakimbirane na “Amnesty International”umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu.

Ambasaderi Yamamoto yibukije abitabiriye ibyo biganiro ko politike y’ibanze ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku Rwanda, ari ukurufasha gukomeza gutera imbere mu gihe rugihanganye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Icyizere Guverinoma n’Abanyarwanda bifitemo kirakwiye kuko igihugu gikomeje kubaka ahazaza heza hashingiwe k’ukubaka amahoro n’ubukungu.”

Kuri Himbara na Higiro bari batumiwe muri ibyo biganiro, wari umwanya mwiza kuri bo wo gukora ibishoboka byose bakagaragaza isura itari nziza ku Rwanda. Bwari ubwa kabiri bagarutse imbere y’iyo komite kuko no mu mwaka wa 2015 batanze ibindi birego.

Mu nkuru yacu iheruka twababwiye uko abo bagabo babifashijwemo na Rujugiro bishyuye miliyoni zisaga 372Frw (Amadorari y’Amerika ibihumbi 440), Kompanyi yitwa “Podesta Group” ivuganira abashaka gutambutsa ijwi ryabo mu buyobozi bw’Amerika.

Podesta Group ni yo yagombaga kubafasha kugera imbere y’Inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu bagatanga ibirego byabo.

-8168.jpg

Mu birego Himbara yatanze muri icyo kiganiro harimo ikijyanye n’inzu y’ubucuruzi ya Rujugiro izwi nka UTC yambuwe. Iyo nzu ikaba iherutse gutezwa cyamunara kubera ibirarane by’imisoro Rujugiro abereyemo Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro (RRA).

Mike Jobbins, wari uhagarariye “Search for Common Ground” yateye utwatsi ibyavugwaga na Himbara na Higiro, asaba ko Leta y’Amerika yakomeza gufasha u Rwanda n’akarere ruherereyemo.

Depite Smith ni we wasaga nk’aho ashaka ko Himbara na Higiro bagaragaza akababaro kabo ariko Depite Bass bari kumwe ntiyabishyigikira, asa n’ugaragaza ko ibirego by’abo bagabo nta shingiro bifite.

-8167.jpg

Ntibanatinze kuko Depite Bass yahise ava muri ibyo biganiro avuga ko agiye mu yindi gahunda, ariko asiga avuze ko ibyo abo bagabo baregamo Leta y’u Rwanda nta shingiro bifite.

Depite Bass yabishingiye ku kuba ibyo bavuze nta cyiza na kimwe bagaragaje kuri Leta y’u Rwanda, avuga ko abifata nk’umwanya wo gushaka inzira yo gukinira politiki muri Amerika.

Mu bushakashatsi Kt Press dukesha iyi nkuru yakoze, yagaragaje ko ayo mafaranga n’ubwo yishyuwe na Himbara ariko yagiye atangwa na Tribert Ayabatwa Rujugiro, umwe mu baherwe bakomeye mu Rwanda ariko uba mu buhungiro muri Leta zunze ubumbwe za Amerika kuva mu 2008.

2017-10-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasabye Ingabo na Polisi guhora ziri maso

Perezida Kagame yasabye Ingabo na Polisi guhora ziri maso

Ubwanditsi 28 Dec 2016
Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Ubwanditsi 19 Aug 2024
Gatsibo: Abayobozi m’imisigiti y’abayisilamu barasabwa ubufatanye mu gukumira ibyaha

Gatsibo: Abayobozi m’imisigiti y’abayisilamu barasabwa ubufatanye mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 09 Aug 2016
U Bufaransa: Urukiko rwemeje kutazakurikirana Padiri Munyeshyaka ku ruhare muri Jenoside

U Bufaransa: Urukiko rwemeje kutazakurikirana Padiri Munyeshyaka ku ruhare muri Jenoside

Ubwanditsi 22 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ngororero: Abayobozi b’inzego zitandukanye basabwe gufatanya kurwanya ibyaha bikorerwa abana
Mu Mahanga

Ngororero: Abayobozi b’inzego zitandukanye basabwe gufatanya kurwanya ibyaha bikorerwa abana

Ubwanditsi 11 Apr 2016
Real Madrid izahura na Chelsea, Man City izahura na Bayern Munichen; uko tombola ya 1/4 yose yagenze
Amakuru

Real Madrid izahura na Chelsea, Man City izahura na Bayern Munichen; uko tombola ya 1/4 yose yagenze

Ubwanditsi 17 Mar 2023
Oprah Uwoya n’umusore bakundana bakajije umurego mu gutera kabariro bashakisha umwana
HIRYA NO HINO

Oprah Uwoya n’umusore bakundana bakajije umurego mu gutera kabariro bashakisha umwana

Ubwanditsi 07 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru