Urubanza rwa Gen Kale Kayihura ukurikiranyweho ibyaha birimo kunanirwa kurinda intwaro no kugira uruhare mu gushimuta abanyarwanda bahungiye muri Uganda rwimuriwe tariki 1 Ukwakira 2018.
Umunyamategeko wa Gen Kayihura, Elison Karuhanga, yahamije aya makuru y’uko umukiliya we atagomba kugaragara mu rukiko kuko afite impamvu kandi biri mubyo yagaragaje ubwo yasabwaga gufungurwa by’agateganyo.
Ubwo yatangaga impamvu zatuma arekurwa by’agateganyo, Gen Kayihura yabwiye Urukiko ko akeneye kujya I (…)
Urubanza rwa Gen Kale Kayihura ukurikiranyweho ibyaha birimo kunanirwa kurinda intwaro no kugira uruhare mu gushimuta abanyarwanda bahungiye muri Uganda rwimuriwe tariki 1 Ukwakira 2018.
Umunyamategeko wa Gen Kayihura, Elison Karuhanga, yahamije aya makuru y’uko umukiliya we atagomba kugaragara mu rukiko kuko afite impamvu kandi biri mubyo yagaragaje ubwo yasabwaga gufungurwa by’agateganyo.
Ubwo yatangaga impamvu zatuma arekurwa by’agateganyo, Gen Kayihura yabwiye Urukiko ko akeneye kujya I Nairobi muri Kenya, guhabwa ubuvuzi bwihariye.
Ku wa Mbere yitabye Urukiko rwa Gisirikare bijyanye n’amasezerano y’irekurwa ry’agateganyo ko azajya yitaba buri wa mbere w’ukwezi
Uyu mugabo wayoboye igipolisi cya Uganda imyaka 12 ashinjwa guha imbunda abantu batabyemerewe n’amategeko barimo abatwara moto bari bibumbiye mu cyitwa ‘Boda Boda 2010’.
Akurikiranyweho kandi kunanirwa gucunga ibikoresho by’intambara, kugenzura igisirikare no gufasha mu ‘ishimuta’ no gucyura abanyarwanda bari mu buhungiro muri Uganda.