• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.

Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.

Editorial 11 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Amakuru yizewe ava muri Santrafrika ndetse no mu nzego z’umutekano muri Uganda ubwaho, aravuga ko Perezida Yoweri K. Museveni yohereje abasirikari gufasha inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Santrafrika, zikaba zihanganye n’ingabo za Loni zagiye kubumbatira amahoro n’umutekano muri icyo gihugu.

Izo nyeshyamba ziyobowe n’uwitwa François Bozizé wigeze kuba Perezida wa Santrafrika, nyuma aza gutuzwa rwihishwa muri Uganda, ari naho yongeye gutera aturuka mu mpera z’umwaka ushize. Mu ngabo za Loni ziri muri Santrafrika harimo n’iz’u Rwanda, RDF, ndetse aho izo nyeshyamba zigabiye ibitero, URwanda rwongereye umubare w’ingabo muri icyo gihugu, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi bifitanye.

Perezida Museveni rero ajya gukora amahano yo kujya kurwanya ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro, ngo yumvaga ari umwanya mwiza wo kwihimura kuri RDF, doreko atajya agoheka iyo yibutse ibyabaye ku basirikari be i Kisangani muri  RDC, ubwo bakubitwaga iz’akabwana kubera gushotora RDF. Kuri iyi nshuro nabwo Museveni ntibyamuhiriye, kuko inyeshyamba ashyigikiye zanyagiriwe mu turere zari zigaruriye, ndetse amatora zashakaga kubangamira agenda neza mu gihugu cyose.

Ubu intero ni imwe aho muri Santrafrika, aho abaturage bavuga ibigwi by’ingabo z’uRwanda zabamuruyeho umwanzi, zikora kinyamwuga, zigashimirwa umurava n’ubusabane hagati yazo n’abaturage. Ibi rero nibyo bihora birya Museveni n’ibyegera bye, batishimira na rimwe ijabo n’ijambo uRwanda rufite ku rwego mpuzamahanga.

Si ubwa mbere Museveni yohereza abasirikari gushyigikira inyeshyamba muri Santrafrika, kuko no mu mwaka wa 2003, nabwo yoherejeyo abajya gufatanya n’umutwe witwaje intwaro wa J.Pierre Bemba, icyo gihe nabwo bakaba bararwaniriraga François Bozizé waje no gufata ubutegetsi ku ngufu. Umunyekongo J.Pierre Bemba byamuviriyemo gufungwa, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rumukurikiranyeho ibyaha by’intambara, birimo ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu, n’ubusahuzi. Aha naho abasesenguzi basanga Museveni yagombye kuba yarahaniwe ubufatanyacyaha na Bemba.

Uretse gukorwa n’ikimwaro, nubwo agira isoni nke, ubu bwo noneho Museveni akwiye no kuregwa akanakurikiranwa mu rukiko mpuzamahanga kubera icyaha gikomeye cyo kurwanya ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro.Uganda ni umunyamuryango wa Loni, guhindukira ukarwanya ingabo zayo rero, ni agahomamunwa katinyukwa na Museveni gusa!

Ikindi abasesenguzi bagarutseho ari benshi, ni ukugira inama Perezida Museveni, akigira ku mateka maze akareka gukomeza kugereranya ingabo ze, UPDF, n’ingabo z’uRwanda , RDF. Aho abasirikari ba Uganda bagiye mu butumwa bw’amahoro mu mahanga bahaboneye amasomo akakaye. Urugero ni muri Somaliya, aho UPDF yatakaje abasirikari basaga 100, ababarirwa muri 200 barakomereka bikomeye, abandi amagana bafatwa mpiri. Ingabo za Uganda kandi aho kurinda amahoro zishoye  mu mahano, arimo gusambanya abagore ku ngufu, gusahura no kugurisha intwaro mu nyeshyamba UPDF yakabaye irwanya.Ushaka kugererana UPDF na RDF azabaze icyivugo uRwanda rufite muri Darfur, muri Sudani y’Epfo, Santrafrika n’ahandi ingabo zarwo zagiye zitabara, zigasubiza ibintu mu buryo.

Uko byagenda kose, yahanirwa guhora agira uruhare mu midugararo ibera mu bindi bihugu, bikagera n’aho arwanya ingabo za Loni zigamije kurwanya iyo midugararo, yabisimbuka kubera uburangare busanzwe buzwi ku Muryango Mpuzamahanga, ibyo gushotora ingabo z’uRwanda byo Museveni n’abamushuka babireke, kuko igihe cyose azabigerageza amateka ya Kisangani azahora yisubiramo.

2021-01-11
Editorial

IZINDI NKURU

Ubucuruzi bwa Tribert Rujugiro Ayabatwa butubahirije amategeko ndetse bukoreshwa no mubikorwa by’iterabwoba bwashyizwe ku karubanda

Ubucuruzi bwa Tribert Rujugiro Ayabatwa butubahirije amategeko ndetse bukoreshwa no mubikorwa by’iterabwoba bwashyizwe ku karubanda

Editorial 17 Apr 2021
Bakina Super Cup, APR BBC itwaye igikombe itsinze REG BBC naho REG WBBC itsinda APR WBBC

Bakina Super Cup, APR BBC itwaye igikombe itsinze REG BBC naho REG WBBC itsinda APR WBBC

Editorial 18 Jan 2025
Hitezwe iki ku nama hagati ya Perezida Kagame na Museveni ibera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu

Hitezwe iki ku nama hagati ya Perezida Kagame na Museveni ibera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu

Editorial 20 Feb 2020
Umunsi wa 2 w’Inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika

Umunsi wa 2 w’Inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika

Editorial 17 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwishishanya  hagati ya  DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza  kuraca amarenga atari meza
ITOHOZA

Kwishishanya hagati ya DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza kuraca amarenga atari meza

Editorial 10 Jan 2017
Burundi: Inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zagaragaye mu ishyamba rya Kibira
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zagaragaye mu ishyamba rya Kibira

Editorial 11 Apr 2019
Uganda: Ngabirano wari ukuriye ishami rya ICT mu gipolisi yahungiye mu Bwongereza
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Ngabirano wari ukuriye ishami rya ICT mu gipolisi yahungiye mu Bwongereza

Editorial 19 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru