Nyuma ya Tanzania, Uganda yabaye igihugu cya kabiri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), gihagaritse ikoreshwa ry’amashilingi ya Kenya.
Iyi ngo ni inzira yo kubuza Banki zo muri Uganda gukoreshwa mu gusubiza muri Kenya amafaranga yibwe muri icyo gihugu.
Ibi bije nyuma y’aho banki nkuru ya Kenya (CBK) itangarije gahunda yo gukura ku isoko inoti y’amashilingi 1000 nk’inzira yo guhashya ihererekanya ry’amafaranga ritemewe cyangwa kuyigana.
Banki Nkuru ya Uganda ivuga ko iyo myanzuro yafashwe nyuma yo kumenyeshwa na Banki Nkuru ya Kenya, ko yashyize ku isoko inoti nshya tariki ya 31 Gicurasi kandi ikaba yarahagaritse kandi ivunjisha no kuyisubiza amashilingi.
Mu itangazo Banki nkuru ya Uganda yagejeje ku mabanki y’ubucuruzi muri iki gihugu, yatangaje ko amashilingi ya Kenya, atongera kwemerwa uhereye iryo tangazo rigisohoka.
Banki Nkuru ya Uganda yagiriye inama amabanki yo muri icyo gihugu guhagarika kwakira no kohereza aya mashilingi mu rwego rwo kwirinda ibihombo kuko guhindura inoti zakoreshwaga zisimbuzwa inshya bigomba gukorerwa gusa muri Kenya.
Tanzania na yo yafashe umwanzuro nk’uwo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, ibi bituma abanya Kenya baba mu bihugu by’ibituranyi bagomba gusubiza iwabo inoti zabo z’amashilingi 1000 kugira ngo bazihindurirwe cyangwa bahitemo guhomba.
Banki Nkuru ya Kenya yatangaje ko inoti zishaje z’amashilingi 1000 zizata agaciro uhereye ku itariki ya 1 Ukwakira 2019.
Yahise kandi ishyira ku isoko inoti nshya z’amashilingi 500, iza 200, iza 100 n’iza 50 zizaba ziri gukoreshwa hamwe n’izi noti zishaje kugeza mu Ukwakira.
Uganda ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Kenya mu bucuruzi, ndetse byari ibintu bisanzwe kubona abacuruzi bo muri iki gihugu bemera amashilingi ya Kenya cyane cyane mu Mujyi wa Kampala.
Banki Nkuru ya Kenya kandi yashyizeho amabwiriza menshi harimo abuza amabanki gutanga no kwakira hejuru ya miliyoni imwe y’amashilingi ku bantu badafite konti muri izo banki.
Yashyizeho kandi itegeko ko mbere yo kwakira no gutanga amafaranga arenze miliyoni 5 z’amashilingi, banki zigomba kujya zibanza kuyaka uburenganzira.
Abantu bafite amafaranga babonye mu nzira mbi, basigaje amezi ane yo kuyarya bakayamara cyangwa bakayashora mu bikorwa bibafasha kuyabika.