Guverinoma ya Uganda iremeza ko u Rwanda rwakumiriye itumizwa ry’ibicuruzwa muri Uganda mu gihe hakomeje kumvikana umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Werurwe 2019 niwe watangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yafatiye embargo ibicuruzwa byose bituruka muri Uganda.
Mu gihe bivugwa ko urujya n’uruza rw’amamodoka ku mupaka rwari ruherutse gusubukurwa, Minisitiri Sam Kutesa mu itangazo rigenewe itangazamakuru yavuze ko ibicuruzwa biturutse muri Uganda bijya mu Rwanda bitari kwemererwa kwinjira.
Ati: “Ikiri kuba ni uko ibyoherezwa na Uganda mu Rwanda byabujijwe n’abayobozi b’u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko Abayobozi b’u Rwanda bari kwemerera gusa kwinjira amakamyo arimo ibicuruzwa binyura mu Rwanda bijya muri Congo n’ahandi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda kandi aravuga ko ibicuruzwa bivuye mu Rwanda n’amakamyo afite ibirango by’u Rwanda nabyo bitemererwa kuva mu Rwanda bijya muri Uganda.
Ababikurikiranira hafi bakaba bagaragaza impungenge z’ingaruka ku bukungu bw’ibi bihugu byombi.
Ni mu gihe imibare igaragaza ko Uganda yoherezaga mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 250 z’Amadolari buri mwaka, mu gihe u Rwanda rwo rwoherezayo ibifite agaciro ka miliyoni 16 z’Amadolari.
Minisitiri Kutesa akaba avuga ko mu rwego rwo gukomanyiriza ibicuruzwa biva muri Uganda, guverinoma y’u Rwanda yatangije uburyo bw’uruhushya rwo kohereza ibicuruzwa ku bashaka kohereza ibicuruzwa muri Uganda.
Andrew Mwenda avuga ko Uganda yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bya miliyoni 250 z’amadolari ku mwaka. U Rwanda rwoherezayo ibya miliyoni 16 z’amadolari. Uganda ifite abaturage bayo 30 000 barimo inzobere n’abandi bafite ubumenyi buringaniye bakora mu Rwanda. Sosiyete zo muri Uganda zifite amasezerano abarirwa muri miliyoni z’amadolari yo kohereza ibicuruzwa na serivisi mu Rwanda, izindi zashoyeyo imari.
U Rwanda rwohereza abanyeshuri benshi kujya kwiga mu mashuri ya Uganda guhera mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza, ubwo utavuze abakererugendo basaga 150 000 bajyayo buri mwaka bakahamara igihe.
Birashoboka ko Uganda yunguka asaga miliyoni 500 z’amadolari avuye mu Rwanda, ubwo ni hafi 8.5 % by’ibyo twohereza hanze, bikaba 2.2 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu cyacu. Ayo ni amafaranga yinjira mu bahinzi b’abanya-Uganda, abacuruzi, inganda n’abandi bashoramari.
Niba icyo ari cyo cyatumye Uganda yitwara uko bimeze ku Rwanda nk’uko Museveni abigaragaza, Uganda yakabaye ariyo iharanira ko umubano n’u Rwanda uzanzamurwa. Reba ibyabaye ubwo u Rwanda rwafungaga umupaka, abanya-Uganda bari guhomba amafaranga!
Andrew Mwenda avuga ko imyitwarire idahwitse ya Uganda igaragaza ko kuvugana neza na Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko na Kagame, bifatwa nk’ubugwari mu byegera bya Museveni.
Ati : Nyamara ntabwo bisaba gukunda u Rwanda cyangwa Kagame ngo uharanire umubano mwiza n’umuturanyi wacu mu majyepfo. Icyo bisaba ni ugukunda Uganda, abahinzi bayo, inzobere zayo, inganda zayo n’abandi bashoramari bakorera amafaranga menshi mu Rwanda.
Mwenda ati : Birashoboka ko Uganda ifite ishingiro mu byo ishinja u Rwanda ariko mu myaka maze nkora ku bibazo by’u Rwanda na Uganda nta na kimwe nabonye. Icyakora bamwe mu bashinzwe umutekano n’abandi bakwizabinyoma i Kampala bagiye bashinja ibirego byinshi Kigali ariko ntibagaragaze ibimenyetso cyangwa ngo babivuge ku mugaragaro.
Niba bafite ibyo bashinja u Rwanda bigaragara, bakabaye babyereka Guverinoma y’u Rwanda. Ndakeka ko ubwoba Museveni afitiye u Rwanda bugatuma atajya mu biganiro ahubwo burushaho gukomeza ikibazo. Inama yanjye ni uko ibihuha biteza urujijo, ibiganiro bikazana umucyo.
Emmy
Uyu mu Ministre areba kure pe.ndamwemeye nubundi kubana nabi numuturanyi nta cyiza bitanga ku mpande zombi atari ibihombo Economiques,sociales et Mentales.Nta neza y’umwiryane,urukundo ni rwo rwa mbere.
Nkunda Igihugu
Menya Atari Minisitiri ahubwo Ari umwanditsi akaba n’umusesenguzi Andrew Mwenda