• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda yarekuye amakamyo y’amabuye y’agaciro yari yafashwe aturutse mu Rwanda

Uganda yarekuye amakamyo y’amabuye y’agaciro yari yafashwe aturutse mu Rwanda

Editorial 23 Nov 2018 ITOHOZA

Leta ya Uganda yarekuye amakamyo abiri yuzuye amabuye y’agaciro yari yafatiwe ku mupaka wa Gatuna aturutse mu Rwanda yerekeza Mombasa kuwa 2 Kanama 2018.

Aya makamyo yombi yari atwaye toni 40 z’amabuye y’agaciro ya tantalum na tin, afite agaciro k’ibihumbi 750 by’amadolari, ni ukuvuga miliyoni 650 Frw, y’ikigo Mineral Supply Africa, gikorera mu Rwanda.

Abayobozi ba Uganda bafashe ayo makamyo bavuga ko yari afite ibyangombwa by’impimbano byo gutwara amabuye y’agaciro.

Uhagarariye Mineral Supply Africa, Komarovic Julija, yabwiye The EastAfrican ko ayo makamyo yarekuwe nyuma y’uko ubuyobozi ku ruhande rwa Uganda bugaragarijwe ko ibyo byangombwa byemewe n’amategeko.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye, yishimiye iki cyemezo avuga ko Guverinoma zombi zari zaganiriye kuri iki kibazo.

Ati “Amakamyo yasubijwe ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iyi ni intambwe nziza. Turi maso kugira ngo hatagira ikindi kibazo nk’iki kiba ku mabuye y’agaciro mbere y’uko yoherezwa mu mahanga”.

Nyuma y’ibyumweru bitatu aya makamyo afashwe, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yaganiriye n’iya Uganda, iyisaba ko yarekurwa aho yasobanuraga ko izo mpapuro zemewe n’amategeko kandi zatanzwe n’ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihugu.

Icyo gihe Uganda yasubije ko ikibazo cyashyikirijwe inzego bireba.

Ntabwo ari ubwa mbere Mineral Supply Africa ihura n’ibibazo nk’ibi mu koherez mu mahanga amabuye y’agaciro kuko mu 2015 yahombye ikamyo ya toni 24 za Coltan zifite agaciro ka miliyoni imwe y’amadolari, bivugwa ko yibiwe ku cyambu cya Dar es Salaam, ubwo yari itwawe mu Bushinwa.

2018-11-23
Editorial

IZINDI NKURU

Umwe mu batorokanye na Ntamuhanga wo mu idosiye ya Kizito, yatawe muri yombi

Umwe mu batorokanye na Ntamuhanga wo mu idosiye ya Kizito, yatawe muri yombi

Editorial 04 Apr 2018
Umuryango wa Col.Dr.Ben Karenzi  wakuye abantu mu rujijo ku ifungwa rye

Umuryango wa Col.Dr.Ben Karenzi wakuye abantu mu rujijo ku ifungwa rye

Editorial 23 Sep 2016
Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Editorial 05 Mar 2020
Perezida Kagame yasabye impinduka mu turere twa nyuma mu mihigo ‘twiganje mu gice kimwe cy’igihugu’

Perezida Kagame yasabye impinduka mu turere twa nyuma mu mihigo ‘twiganje mu gice kimwe cy’igihugu’

Editorial 09 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hari abakomeretse byoroheje mu nkongi ya Gereza ya Gasabo – CGP Rwigamba
Mu Rwanda

Hari abakomeretse byoroheje mu nkongi ya Gereza ya Gasabo – CGP Rwigamba

Editorial 31 Mar 2017
Umuryango Wa Rwigara Urasaba Kudahezwa Mu Rubanza Rw’abanyamigabane B’uruganda Rwabo
ITOHOZA

Umuryango Wa Rwigara Urasaba Kudahezwa Mu Rubanza Rw’abanyamigabane B’uruganda Rwabo

Editorial 12 Sep 2018
Mbitabazenga: Inyungu ziva muri Visit Rwanda, ziratuma inyangabirama zijiginywa
Amakuru

Mbitabazenga: Inyungu ziva muri Visit Rwanda, ziratuma inyangabirama zijiginywa

Editorial 15 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru