Ubwo shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare 2022 yakinwaga ku munsi wayo wa Kabiri, umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus yegukanye umwanya wa mbere mu basiganwaga bari munsi y’imyaka 23 aboneraho no gushimira Perezida Paul Kagame ku bw’ubufasha akomeje kubaha
Ni isiganwa rya shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare ryatangiye mu gihugu cya Misiri kuwa gatatu w’iki cyumweru, ubwo abasiganwa bakinaga umunsi wabo wa kabiri umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus yabaye uwa mbere mu bari munsi y’imyaka 23 ubwo abakinnyi basiganwaga ku giti cyabo.
Ku ntera ingana n’ibilometero 44 na metero 400, uyu mukinnyi yakoreshe ibihe bingana n’iminota 59 n’amasegonga ane, aha kandi yanabaye uwa gatanu mu basiganwaga bose ari kumwe n’a bakuru.
Nyuma yo kwitwara neza Byiza Renus abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’ubufasha akomeje guha umukino w’amagare.
Byiza Renus yagize ati “Uyu mudari wa Zahabu nywutuye Perezida Paul Kagame hamwe n’abanyarwanda bose bakomeje kunshyigikira muri uyu mwuga wo gusiganwa ku magare, Nzakomeza kurwanira u Rwanda”
Si Renus wegukanye umwaya wa mbere agahabwa n’umudali wa zahabu gusa kuko na Nsengimana J Bosco yabaye uwa gatatu mu basiganwa ari bakuru ahabwa umudali w’Umuringa, Ku ntera ya km44 na m400 Nsengimana yakoresheje iminota 57 n’masegonda 15.
Kwegukana umudali wa zahabu kuri Byzia Renus wasiganwaga ku giti cye bibaye ku ncuro ya kabiri kuko ubwo hari mu mwaka wa 2019 nabwo yegukanye umudali wa Zahabu abaye uwa mbere muri shampiyona ya Afurika.
Kuri uyu wa gatanu abasiganwa barakomeza guhatana kuko biteganyijwe ko isiganwa rizasozwa kuri iki cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2022.