Ku wa 14 na 15 Ukuboza 2018, Abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano muri Uganda ndetse n’abo hejuru mu mutwe wa RNC n’uwa FDLR bahuriye i Kampala muri Uganda ku butumire bwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni.
Umuhuzabikorwa w’iyo nama yari yatumijwe na Museveni yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Philemon Mateke.
Uyu mugabo yari yitwaje ubutumwa bwihariye Perezida Museveni yageneye abari muri iyo mitwe ibiri y’iterabwoba.
Ku wa 15 Ukuboza, itsinda ry’abo muri FDLR riyobowe n’Umuvugizi wayo akaba n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi, Ignace Nkaka (uzwi nka LaForge Bazeye Fils) batawe muri yombi n’inzego za RDC ku mupaka uhuza Uganda na RDC wa Bunagana. Bahise batwarwa i Goma nyuma baza kuhavanwa berekezwa i Kinshasa kugira ngo bahatwe ibibazo.
Ubwo bari bakimara gutabwa muri yombi, abayobozi ba Uganda batangiye kugira ubwoba ko baba bagiye guhatwa ibibazo, ndetse koko ni ko byagenze.
Itsinda rya Colonel Nkaka ryarimo Lt Col Nsekenabo Jean Pierre uzwi nka Abega Kamala akaba ari Umukozi ushinzwe iperereza muri FDLR.
Ryari ryoherejwe muri iyi nama y’i Kampala na Gen Omega umwe mu basirikare bakuru muri FDLR nyuma y’aho Mateke amuhamagaye akamusaba kohereza abasirikare bakuru ngo bahure na delegasiyo na RNC kugira ngo baganire ibijyanye no kuba bakwihuriza hamwe.
Ikinyamakuru Virunga Post kivuga ko ubwo aba bagabo bageraga muri Uganda ku wa 14 Ukuboza, bakiriwe n’undi mugenzi wabo wo muri FDLR, Lt Col Nkuriyingoma Pierre Celestin, abajyana kuri hotel Mubano iri i Kisoro, isanzwe ari iya Philemon Mateke.
Aba bayobozi ba FDLR batwawe ijoro ryose bajyanwa i Kampala bagerayo mu gitondo. Nyuma yo kuruhuka mu rugo rw’umwe mu bagize uyu mutwe ruri ahitwa Nakulabye, bivugwa ko Mateke yaje kubatwara bajya gusangira ifunguro rya mu gitondo muri restaurant y’umugore we iri i Lugogo mbere y’uko berekeza ku biro bye biri ahitwa Sir Apollo Kagwa Road.
Mateke yababwiye ku bijyanye n’inama igiye kubahuza n’abandi bo muri RNC.
Bivugwa ko aba bayobozi ba FDLR batawe muri yombi babwiye ababahataga ibibazo ko Mateke yabajyanye muri Kampala Serena Hotel, aho basanze abandi bo muri RNC bayobowe na Frank Ntwari usanzwe ari mwishywa wa Kayumba Nyamwasa, unitwa Komiseri ushinzwe impunzi n’uburenganzira bwa muntu muri RNC.
Kubaza aba bayobozi ba FDLR byahishuye ibyari byatangajwe mbere ko inama yahuje iyi mitwe yombi yayobowe na Mateke.
Perezida Museveni na LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR watawe muri yombi
Muri uko guhatwa ibibazo, bahishuye iby’ingenzi byaganiriweho bijyanye n’ ‘ubutumwa bwihariye’ bwa Perezida Museveni bagejejweho na Mateke.
Ubwo butumwa ngo bugaruka ku nyungu iyi mitwe ihuriyeho. Museveni ngo yashimangiye ko iyi mitwe yombi irwanya Guverinoma y’u Rwanda, ikwiye gukomeza gukorera hamwe, cyane cyane ikita ku kuba yombi irimo Abahutu n’Abatutsi.
Ubu butumwa bwa Museveni bwavugaga ko intego ari ukubona ubufasha bwose bukenewe mu kumenyekanisha iyi mitwe irwanya ubutegetsi mu itangazamakuru mpuzamahanga no gutuma urugamba bahuriyeho rumenyekana.
Umusesenguzi usobanukiwe ibijyanye na politiki yo mu karere ndetse akaba azi ibikomeje kuba yavuze ko “Museveni yiteguye ingaruka zose igihe cyose bamukingira ikibaba bitwaje ko ari umutwe witwaje intwaro ufite ibyo uharanira mu buryo bukurikije amategeko.”
Muri iyo nama, Mateke yeretse itsinda riturutse muri FDLR ko ubufasha mu rugamba barimo bwatangiye no ku gihe cya Habyarimana bakoranye cyane, by’umwihariko igihe hashyirwaga imbaraga mu gushaka guca intege FPR mu mpera za 1980 no mu ntangiriro za 1990.
Ubushake bwa Museveni mu gushakisha igisubuzo kirambye ku kibazo bose bahuriyeho, bwakiriwe neza n’abari bahagarariye iriya mitwe uko ari ibiri aho bahamirije uwari wabatumye ko biteguye gukurikiza inama ze.
Nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kubivuga, ngo ni ibintu bisanzwe ko abayobozi bakuru muri RNC berekeza mu Mujyi wa Kampala bakakirwa neza ndetse bagahabwa abashinzwe umutekano aho rimwe na rimwe baba bafite uburinzi buri hejuru y’ubuhabwa abashyitsi badasanzwe b’igihugu.
Ikindi kandi ni uko izi nama n’abayabozi b’inzego z’umutekano by’umwihariko CMI na ISO zishimangira ko mu ntego za FDLR na RNC, Museveni abonamo inyungu zikwiye gushorwamo imari mu buryo bukomeye.
Ibyishimo byavuye mu nama na Museveni yabereye Kampala ku wa 14-15 Ukuboza ariko byabaye iby’igihe gito ku barwanyi ba FDLR kuko batawe muri yombi na RDC ubwo bageragezaga kwambuka bava muri Uganda.
Nyuma gato yo kugera Kinshasa banyuze i Goma, bari biteguye kumena amabanga yose, igikorwa gishobora kubera Museveni imbogamizi ikomeye.