U Rwanda na Alibaba Group basinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye yo gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform), rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.
Uyu muhango wabereye i Kigali ku wa 31 Ukwakira 2018. Witabiriwe na Perezida Paul Kagame; Jack Ma washinze akaba anayobora Alibaba Group; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’abandi.
Aya masezerano azateza imbere gahunda yo guhanga udushya, ubucuruzi ndengamipaka, aho ibicuruzwa by’u Rwanda bizajya bigurwa mu Bushinwa binyuze ku isoko ryo kuri internet rya Alibaba Group.
Abashinwa na bo bazoroherezwa kubona ibyiza nyaburanga by’u Rwanda no kurusura banyuze ku rubuga rwa Fliggy bashobora gufatiraho itike z’indege n’amahoteli mbere.
Umuyobozi wa Alibaba Group, Jack Ma, yavuze ko ari iby’agaciro gukorana n’u Rwanda rwatangirijwemo eWTP muri Afurika.
Yagize ati “Nizeye ko kuva uyu munsi eWTP mu Rwanda ishobora gufasha imishinga mito, urubyiruko n’abagore hano gucuruza ibyo bakora muri Afurika n’ahandi ku Isi. Mu myaka 10 ishize ubwo natangiraga Alibaba nizeraga ko internet izahindura Isi, ko ubucuruzi bunyuze mu ikoranabuhanga bwazamura ishoramari.”
Mu mezi 12, Jack Ma amaze kugirira ingendo ebyiri mu Rwanda.
Yagize ati “Barambajije bati ‘Hari ibihugu byinshi muri Afurika, kandi dufite byinshi tugenderaho mu gutoranya igihugu kizakorana na eWTP. Kuki u Rwanda?’ Igisubizo cyanjye ni ‘Kuki atari u Rwanda?’’
Yavuze ko ‘‘U Rwanda ni igihugu cyagutse. Nakigezemo bwa mbere nizihirwa n’umutekano wacyo, isuku n’imbaraga zidasanzwe zo guharanira impinduka.’’
Jack Ma yavuze ko mu 2017, aza bwa mbere muri Afurika yari azi ko ari umubagane ukennye, wuzuye ibyorezo n’ibindi bibi.
Ati ‘‘Nageze hano mpindura imyumvire yanjye. Biratandukanye n’ibyo natekerezaga. Nabwiye bagenzi banjye ko buri gihugu cya Afurika kimeze nk’u Rwanda waba ari umugabane udasanzwe. Nasanze ntari nzi neza Afurika.’’
Uyu muherwe w’imyaka 54 avuga ko ‘‘U Rwanda ruri mu bihugu bike byaciye ikoreshwa ry’amashashi. Nasuye urwibutso, igihugu cyanyu cyanyuze mu bihe bikomeye ariko mu gihe gito cyariyubatse. Mufite umuyobozi udasanzwe. Simbivuze kuko ndi imbere ye, mbivugira no muri bagenzi banjye . Ni iby’agaciro kuri njye kuba muzi’’.
‘‘Ubu ni inshuro ya kane duhuye tukaganira, buri gihe nishimira umuhate we. Abayobozi benshi bavuga gushyigikira imishinga mito n’urubyiruko ariko ntibabikora. We narabimuganirije arambwira ati ‘Jack reka tubikore.’’
Jack Ma yabajijwe uko u Rwanda rwahabwa kwakira eWTP rudafite ibikorwa remezo bihagije.
Yasubije ko ‘‘Ni yo mpamvu twaje hano. Ntangira Alibaba mu Bushinwa, nta wizeraga ko ubucuruzi bwo kuri internet buzashinga imizi.’’
U Rwanda ruzungukira muri ubu bucuruzi kuko abanywa ikawa rwohereza mu Bushinwa biyongeraho 15% ku mwaka.
Umuhinzi w’ikawa yoherezwa muri Amerika abona $8, iki gihugu kikayigurisha $16; binyuze muri eWTP, umuhinzi akabona $12.
Mu gihe gito Alibaba yacururijweho amapaki arenga 1000 y’ikawa y’u Rwanda.
Jack Ma yavuze ko ‘‘Gukorana n’u Rwanda bidashingiye ku bwiza bw’ikawa y’u Rwanda iza ku isonga ku Isi ahubwo ni imikorere myiza ya Guverinoma. Uburyo bagenzi banjye bakiriwe kuva ku kibuga cy’indege twaravuze tuti dukwiye kuzana Guverinoma y’u Bushinwa n’iz’ahandi hano kwiga.’’
Abashinwa b’abakerarugendo bakoresheje miliyari 300 z’amadolari mu bukerarugendo mu 2017, ni bo bakoresheje menshi ku Isi. Abaje mu Rwanda bagera ku 5000.