• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Gen. Kabarebe yinjije  Kayumba mu gisirikare cya Uganda kikiri inyeshyamba mu 1985.

Uko Gen. Kabarebe yinjije  Kayumba mu gisirikare cya Uganda kikiri inyeshyamba mu 1985.

Editorial 03 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, POLITIKI

Kabarebe ngo yabanje mu gisirikare, aragenda akora imyitozo ariko baza kumuha ubutumwa butuma asubira muri Kampala, ahura na Kayumba icyo gihe ngo wari ugeze kure ashaka ibyangombwa ngo ajye gukorera muri Afurika y’Epfo.

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu bya Gisirikare n’Umutekano, yavuze ko Kayumba Nyamwasa ari umuhemu ukomeye, ashingiye ku byiza byose yagiriwe n’u Rwanda ariko agahinduka agashinga umutwe ugamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Yabivuze kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yahaye Inkeragutabara zisaga 1000 zo mu Turere twa Nyabihu na Musanze, zakoraniye muri Nyabihu.

Kabarebe ati “Abonye ko twagiye mu ishyamba tukagaruka, ati ndacikanwe, burya ibi bintu ejo byazavamo ikintu, ansaba kumutwara. Kayumba ndamutwara mugeza mu ishyamba.”

Bamaze kubohora Uganda, Kayumba wari umusirikare muto (private) ariko yarize kaminuza, ngo yegereye abasirikare bakuru bamugira umunyamabanga (administrator) mu Ntara, abonye udufaranga agura amapeti, aba sous-lieutenat.

Kabarebe ati “Abandi twagiye kuri za cadette turahenya, turapfa, umwaka n’igice dukutiriza kuri cadette, baducucuma batumereye nabi, kugira ngo uzabone ka sous-lieutenant. Ariko we aca iy’ibusamo kuko yari afite udufaranga, agura agapeti. Arangije yari afite udufaranga, agura akamodoka, vuba cyane.”

Icyo gihe ngo yaragendaga akagura insyo akazicuruza, aza kugeza ubwo ashaka umugore, icyo gihe ngo ashakisha uko yabona umusirikare mukuru wazavuga ijambo mu bukwe, Paul Kagame aza kubimwemerera.

Kabarebe ati “Ubundi umuntu nk’uwo nguwo waguhaye icyo cyubahiro, nawe iyo neza urayimwitura, ariko Kayumba ni umuhemu.”

Kabarebe yibuka ko umunsi umwe urugamba rwari rwahinanye ingabo za RPA zisumbirijwe, ubwo yari kumwe na Charles Kayonga, Kayumba yabasanze yahiye ubwoba akababwira ngo basubire muri Uganda bahunge, gusa yari ataratangira kuyobora iperereza.

Ati “Turamubwira tuti iyi ntambara izarwanwa, tuzayirwana kandi tuzatsinda, ni nk’ibibazo bisanzwe by’intambara, ntabwo twebwe dushobora gutekereza guhunga. Bari bataramuha umwanya wo kuba umukuru w’iperereza. Bamaze kuwumuha, arashikama, aba igitangaza noneho agira ugukunda igihugu kuruta ukw’abandi, kandi ubwo yari mu nzira zo guhunga, zo gutoroka.”

Kayumba Nyamwasa

Kayumba kandi ngo ari mu basirikare, mu gihe cy’urugamba, babwiye Paul Kagame wari uruyoboye ko basaba Uganda kubatiza ahantu hafi y’umupaka wa Sudani y’Epfo, bagahungirayo urugamba bakaba baruretse.

Kabarebe ati “Nubwo bumvaga batsinzwe, yari amayeri yo guhunga urugamba. Kayumba yari mu ba mbere basabye nyakubahwa ko Uganda yasabwa kudutiza aho hantu. Aho niho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yafatiye icyemezo cyo kudukura aho ngaho, atujyana mu birunga. Ni nabwo ku wa 23 Mutarama yagabye igitero muri Ruhengeri.”

Amasezerano ya Arusha amaze gusinywa, byavugaga ko tugomba kuvangwa na FAR, RPA igafata 40%. Icyo gihe ngo nibwo amapeti y’inyeshyamba yahise ahindurwa agirwa aya leta, ariko ngo hakimara kwemezwa kuvanga ingabo, hari abavugaga ko bidashoboka kuko bumvaga ingabo za leta zizabicira mu bigo byabo, barimo na Kayumba.

Gen Kabarebe ati “Kayumba yari mu bantu wabonaga bavuga ko batashaka kuvangwa, ko ahubwo bareba abantu bamwe bakishyiriraho abafite icyo bazakora bari mu gisirikare. Nyuma biza kugaragara ko hari imyanya izatangwa, ko RPA izafata umwanya wa Gendarmerie n’Umugaba w’Ingabo wungirije, igafata n’umwanya w’umuyobozi w’abarinda abayobozi bakuru, igafata n’ibindi bigo.”

“Noneho muri icyo gihe nibwo nyakubahwa yazamuraga abasirikare mu ntera, Kayumba aba colonel kandi ari we uzi amategeko, noneho aza kumenya ko RPA ari yo izatanga umuyobozi wa Gendarmerie, cya gitekerezo cyo kuvuga ngo ntazaza mu gisirikare, arongera akivaho kuko yari aziko agiye kuba umuyobozi wa Gendarmerie.”

Ibyo byose ngo yagiye abihabwa atari uko arusha abandi, ni ineza yagirirwaga.

Hejuru y’ayo makosa yose, ngo kuba yarahabwaga icyizere agakomeza kuyobora ni uko hari amakosa aba ashobora kwihanganirwa, nubwo hari umurongo ntarengwa.

Kabarebe yahamije ko Kayumba ari umuhemu kubera ineza igihugu cyamugiriye akacyihinduka

Gen Kabarebe ati “Inenge mu miyoborere hari igihe ushobora kuzemera kugira ngo bigufashe gukemura ibindi bibazo, nta kamara wari uhari muri RPA.”

Kayumba ngo ni indashima n’umuhemu, ku buryo n’igihe mu 1994, 1995, imirambo ikiri mu mujyi, ngo yabohoje ibintu akubaka inzu akagura n’inzuri muri za Nyagatare.

Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rutangiye, Kayumba ngo ntabwo ari mu basirikare bakoze ibitangaza ku rugamba kuko “nta musirikare n’umwe wamubonye ku rugamba”, ariko ngo ibyo abantu bavuga ni uko yabaga ahugiye mu kwiba inka, akazigurisha muri Uganda.

Gen Kabarebe yakomeje ati “Perezida icyo wapfa na we ni ugukora amanyanga, nta kindi. Ni amanyanga, hari ayo yakwemera igihe gitoya, akakurwazarwaza, ariko hari urwego ugeraho atakwemerera.”

Ni nako byagenze kuri Kayumba. Mu gihe cy’intambara y’abacengezi, ngo Kayumba afatanyije n’umugore wari ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza bateguye amasomo, icyo gihe ngo Kayumba yakundaga kuvugana cyane n’ubuyobozi “bw’igihugu cy’abaturanyi.”

Mu 2001 Kayumba ngo yagiye kujya kuri ayo masomo, ahamagara Kabarebe wari umwungirije ngo ajye gusigarana ubuyobozi bw’ingabo, kandi we yari ahanganye n’abacengezi mu Ruhengeri.

Kabarebe ati “Nti ariko se Kayu! Koko usize igihugu cyatewe ngo ugiye kwiga, ibyo ujya kwiga ni ibiki? [Kayumba] Ati ‘uribaza ko intambara zo mu Rwanda zizarangira? Ambwira gutyo. Nti ibyo aribyo byose njye ntabwo ndi buze, ushake uwo ubisigira ndaguma hano ndwana n’abacengezi.”

Ngo Kayumba yafashe inzira ajya kwiga mu Bwongereza, agarutse mu gihugu yahise agirwa umukuru w’iperereza mu buryo bwo “kumurwaza”, nyuma agirwa Ambasaderi mu Buhinde.

Kabarebe ati “Ubwo kuba ambasaderi mu Buhinde yari ageze aha ngaha akajya kuba ambasaderi, we ni nk’aho yarakajwe, yivumbuye, ibintu byacitse yasuzuguritse, yasuzuguritse se icyo yagezeho abandi batakoze ni iki?”

2019-09-03
Editorial

IZINDI NKURU

Jackie Umuhoza bivugwa ko ari umukobwa wa Past.Nyirigira Deo yatawe muri yombi akekwaho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi.

Jackie Umuhoza bivugwa ko ari umukobwa wa Past.Nyirigira Deo yatawe muri yombi akekwaho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi.

Editorial 28 Nov 2019
Inzego z’umutekano muri Uganda ziragereka ibyaha by’ubutekamutwe ku Rwanda

Inzego z’umutekano muri Uganda ziragereka ibyaha by’ubutekamutwe ku Rwanda

Editorial 21 Aug 2019
RDC: Lambert Mende wari Umuvugizi wa Guverinoma ya Kabila yatangiye gukorwaho iperereza ku kwiba diyama

RDC: Lambert Mende wari Umuvugizi wa Guverinoma ya Kabila yatangiye gukorwaho iperereza ku kwiba diyama

Editorial 20 May 2019
U Rwanda rukomeje kuyobora urutonde rwa Afurika rw’ibihugu bifite abaminisitiri benshi b’abagore

U Rwanda rukomeje kuyobora urutonde rwa Afurika rw’ibihugu bifite abaminisitiri benshi b’abagore

Editorial 13 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibibazo bibazwa Padiri Thomas Nahimana uzagera mu Rwanda kuri uyu  wa Gatatu
ITOHOZA

Ibibazo bibazwa Padiri Thomas Nahimana uzagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Editorial 23 Nov 2016
Uganda : Perezida Museveni  yasinye Itegeko Nshinga rimwemerera manda ya gatandatu
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Perezida Museveni yasinye Itegeko Nshinga rimwemerera manda ya gatandatu

Editorial 03 Jan 2018
Umumarayika yagendereye umuyisilamu amwigisha ko Yesu ariwe gitambo cy’ukuri kuruta icya “Aid el adha”
ITOHOZA

Umumarayika yagendereye umuyisilamu amwigisha ko Yesu ariwe gitambo cy’ukuri kuruta icya “Aid el adha”

Editorial 04 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru