Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Gilbert Kankonde, yasabye u Rwanda na Uganda gufunguka bikabwizanya ukuri, ku buryo inama yabihuje kuri uyu wa Gatanu yaba iya nyuma iganirirwamo ibibazo.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo intumwa z’u Rwanda na Uganda zahuriye mu biganiro i Kampala, bigamije gushakira hamwe umuti ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi. Ni ibiganiro ibihugu bya RDC na Angola byitabiriwe nk’abahuza.
Ubwo ibiganiro byafungurwaga muri Speke Resort Munyonyo Hotel, ibihugu by’abahuza nibyo byahawe kuvuga imbwirwaruhame zibanza, hakurikiraho kuganirira mu muhezo.
Minisitiri Kankonde yavuze ko kwitabira ibi biganiro bigaragaza ubushake bw’igihugu cye mu gufatanya n’ibindi mu gushaka umuti w’ibibazo, binyuze mu kwicara hamwe bakabicoca.
Yavuze ko nk’uko babishimangiye mu biganiro bya mbere byabereye i Kigali ku wa 16 Nzeri 2019, “abavandimwe ba Uganda n’u Rwanda bafunguka bakabwizanya ukuri,” kandi yizeye ko igihe cyashyizwe hagati y’inama iheruka n’iyabaye uyu munsi, cyabaye umwanya wo kurushaho kumva ibibazo birimo gutandukanya ibihugu byombi, ku buryo “uyu munsi waba uwo gutanga ibisubizo byahagarika iyi kanseri ikomeje kutumunga.”
Yakomeje ati “Ntabwo tugiye kuvuga imbwirwaruhame ndende kuko umwanya w’ibanze ari uw’abavandimwe bacu babiri, kandi nizera ko bagiye kutumurikira ibyo twiyemeje mu nama iheruka. Kandi twakwifuje ko ibiganiro nk’ibi bitaba nk’iby’imiryango myinshi yagiye ijyaho, igakora inama zitarangira ariko ntigere ku bisubizo by’ibibazo bihari.”
“Ndabifuriza ibiganiro byiza, kandi nakwifuje ko biba nk’ubwa nyuma, ku buryo ubutaha twazahura twishimira ukugaruka k’umubano mwiza w’abaturanyi n’abavandimwe”.
Minisitiri w’Ububanyi wa Angola, Manuel Domingos Augusto, yavuze ko mu nama ya mbere yabereye i Kigali, hagaragaye ubushake bwa Guverinoma zombi bwo kugera ku bwumvikane bugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi mu nyungu z’abaturage.
Ati “Ibyo byagaragarije Isi yose ko mu ntekerezo z’ubuvandimwe bwa kinyafurika n’ubufatanye, abanyafurika bashobora kubona ibisubizo ku kutumvikana uko ari ko kose gushobora kuvuka hagati yabo binyuze mu biganiro.”
Yakomeje avuga ko Angola igishyigikiye amasezerano ya Luanda ndetse ko yiteguye gukomeza gutanga umusanzu nk’umuhuza mu biganiro aho biri ngombwa.
Yavuze ko igihugu cye cyizeye ko ibihugu byombi bifite buri kimwe cyose cyatuma “ibi biganiro bitanga umusaruro bijyanye n’akamaro ibihugu byombi bibonamo” hagamijwe amahoro n’umutekano nk’inkingi ya mwamba y’ukwihuza kw’akarere.
Ati “Ibi bigaragaza ibyo twiteze mu kumva umusaruro mwiza uri butangwe n’intumwa z’u Rwanda na Uganda ushimangira akazi kamaze gukorwa.”
U Rwanda rwakomeje kugaragariza Uganda ingingo eshatu zahungabanyije umubano w’ibihugu byombi kandi ko ibifitemo uruhare, zirimo ifatwa rw’Abanyarwanda muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko, bagakorerwa iyicarubozo, abandi bagahohoterwa nyuma bakajugunwa ku mipaka bagizwe intere.
Harimo kandi kuba Uganda ibangamira ibikorwa by’ubucuruzi by’u Rwanda ndetse ifasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo.