• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko inama ya Kampala yagenze

Uko inama ya Kampala yagenze

Editorial 13 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Gilbert Kankonde, yasabye u Rwanda na Uganda gufunguka bikabwizanya ukuri, ku buryo inama yabihuje kuri uyu wa Gatanu yaba iya nyuma iganirirwamo ibibazo.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo intumwa z’u Rwanda na Uganda zahuriye mu biganiro i Kampala, bigamije gushakira hamwe umuti ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi. Ni ibiganiro ibihugu bya RDC na Angola byitabiriwe nk’abahuza.

Ubwo ibiganiro byafungurwaga muri Speke Resort Munyonyo Hotel, ibihugu by’abahuza nibyo byahawe kuvuga imbwirwaruhame zibanza, hakurikiraho kuganirira mu muhezo.

Minisitiri Kankonde yavuze ko kwitabira ibi biganiro bigaragaza ubushake bw’igihugu cye mu gufatanya n’ibindi mu gushaka umuti w’ibibazo, binyuze mu kwicara hamwe bakabicoca.

Yavuze ko nk’uko babishimangiye mu biganiro bya mbere byabereye i Kigali ku wa 16 Nzeri 2019, “abavandimwe ba Uganda n’u Rwanda bafunguka bakabwizanya ukuri,” kandi yizeye ko igihe cyashyizwe hagati y’inama iheruka n’iyabaye uyu munsi, cyabaye umwanya wo kurushaho kumva ibibazo birimo gutandukanya ibihugu byombi, ku buryo “uyu munsi waba uwo gutanga ibisubizo byahagarika iyi kanseri ikomeje kutumunga.”

Yakomeje ati “Ntabwo tugiye kuvuga imbwirwaruhame ndende kuko umwanya w’ibanze ari uw’abavandimwe bacu babiri, kandi nizera ko bagiye kutumurikira ibyo twiyemeje mu nama iheruka. Kandi twakwifuje ko ibiganiro nk’ibi bitaba nk’iby’imiryango myinshi yagiye ijyaho, igakora inama zitarangira ariko ntigere ku bisubizo by’ibibazo bihari.”

“Ndabifuriza ibiganiro byiza, kandi nakwifuje ko biba nk’ubwa nyuma, ku buryo ubutaha twazahura twishimira ukugaruka k’umubano mwiza w’abaturanyi n’abavandimwe”.

Minisitiri w’Ububanyi wa Angola, Manuel Domingos Augusto, yavuze ko mu nama ya mbere yabereye i Kigali, hagaragaye ubushake bwa Guverinoma zombi bwo kugera ku bwumvikane bugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi mu nyungu z’abaturage.

Ati “Ibyo byagaragarije Isi yose ko mu ntekerezo z’ubuvandimwe bwa kinyafurika n’ubufatanye, abanyafurika bashobora kubona ibisubizo ku kutumvikana uko ari ko kose gushobora kuvuka hagati yabo binyuze mu biganiro.”

Yakomeje avuga ko Angola igishyigikiye amasezerano ya Luanda ndetse ko yiteguye gukomeza gutanga umusanzu nk’umuhuza mu biganiro aho biri ngombwa.

Yavuze ko igihugu cye cyizeye ko ibihugu byombi bifite buri kimwe cyose cyatuma “ibi biganiro bitanga umusaruro bijyanye n’akamaro ibihugu byombi bibonamo” hagamijwe amahoro n’umutekano nk’inkingi ya mwamba y’ukwihuza kw’akarere.

Ati “Ibi bigaragaza ibyo twiteze mu kumva umusaruro mwiza uri butangwe n’intumwa z’u Rwanda na Uganda ushimangira akazi kamaze gukorwa.”

U Rwanda rwakomeje kugaragariza Uganda ingingo eshatu zahungabanyije umubano w’ibihugu byombi kandi ko ibifitemo uruhare, zirimo ifatwa rw’Abanyarwanda muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko, bagakorerwa iyicarubozo, abandi bagahohoterwa nyuma bakajugunwa ku mipaka bagizwe intere.

Harimo kandi kuba Uganda ibangamira ibikorwa by’ubucuruzi by’u Rwanda ndetse ifasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo.

2019-12-13
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite akazi gakomeye ko kwihanaguraho inenge basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite akazi gakomeye ko kwihanaguraho inenge basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Editorial 09 Jul 2019
Agathon Rwasa mu mazi abira

Agathon Rwasa mu mazi abira

Editorial 14 Feb 2018
Agaco k’imburabuza: Perezida Kagame avuga kuri Twagiramungu, Rusesabagina na MRCD

Agaco k’imburabuza: Perezida Kagame avuga kuri Twagiramungu, Rusesabagina na MRCD

Editorial 20 Jun 2019
Uko Ikiganiro Perezida Kagame yagiranye  na  Perezida Donald Trump cyagenze [ video ]

Uko Ikiganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida Donald Trump cyagenze [ video ]

Editorial 26 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Burundi burashinja u Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Intwari yabwo
INKURU NYAMUKURU

U Burundi burashinja u Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Intwari yabwo

Editorial 14 Oct 2018
Diamond na Tunda baba barateguye kuzahurira mu Rwanda?
SHOWBIZ

Diamond na Tunda baba barateguye kuzahurira mu Rwanda?

Editorial 23 Jan 2018
Kuki Col. Luc Marshal yitabira gahunda z’abarwanya Leta y’u Rwanda.
INKURU NYAMUKURU

Kuki Col. Luc Marshal yitabira gahunda z’abarwanya Leta y’u Rwanda.

Editorial 26 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru