Kabila ari gukina ikarita ye ya nyuma mu gihe abatavuga rumwe nawe byabananiye gushyira hamwe no kumvikana.
Iyo witegereje neza politiki ya Congo mu bibazo irimo ubu, wakuramo ibi bikurikira: Uruhande rumwe ruyobowe na Perezida Kabila ufashe akaboko Shadari yatanzeho umukandida w’ ihuriro FCC, avuga ko ariwe abona wazamusimbura, mu gihe kuri urundi ruhande hari abatavuga rumwe na Kabila bananiwe kumvikana no kwishyira hamwe.
Tubanze twibukuranye ko amatora ari uguhatana kw’abakandida abaturage bihitiramo ukwiriye kubayobora bityo utsinze abandi akajya ku butegetsi bw’ igihugu. Niyo mpamvu muri DRC abakandida 21 bemejwe na komisiyo y’amatora muri iki gihugu (CENI) ubu bakaba baratangiye ibisa no kwiyamamaza kandi igihe kitaragera.
Biraboneka ko hari ibice bibiri umuntu yakwita ko bisa n’ ibihanganye buri ruhande rushaka uwavamo umukuru w’igihugu.
Muri iyo nkubiri ni uko bigaragara ko Kabila adafite inyungu mu gutuma amatora atungana mu gihugu cye kugira ngo atsimbarare ku ubutegetsi kuko n’ ubundi aburiho binyurabije n’itegeko kuko manda ye yarangiye mu ukuboza 2016.
Bigaragara ko guhitamo uwo yerekana ko azamusimbura byaba ari ukuyobya uburari mu rwego rwo kujijisha no kurangaza abaturage n’amahanga bamumereye nabi ngo amatora akorwe byanze bikunze mu kwa 12 uyu mwaka.
Aya matora ubutegetsi bukaba butarigeze buyifuza na mba kuko bwabuze uko buhindura itegeko nshinga kuko opoziyo yaho ikomeye cyane hakiyongeraho n’imibereho y’ abaturage itameze neza. Ntawabura gukeka ko amatora nkayo akozwe habamo uburiganya bwo kwiba amajwi.
Ikarita cyangwa umukino wa Kabila ni kugira ngo agere ku ntego ye yo gutegeka abaturage imashini itora, nayo itavugwaho rumwe kuko opoziyo n’abaturage muri rusange batayemera kuko bakeka ko ariyo kwiba amajwi ku nyungu za Kabila, bityo abaturage bakanga ibyavuye mu matora, hakaba imvururu n’ akavuyo biha amahirwe Kabila kugundira ubutegetsi.
Nk’ uko bishoboka ko Kabila yategereza ku munota wa nyuma agakuraho izo mashini zitora bityo bikaba bidashoboka gukora amatora hakoreshejwe uburyo bumenyerewe bw’ impapuro muri Afrika, amatora akaba yigijweyo ari nako aguma ku ubutegetsi. Birashoboka na none ko amatora yategurwa mu kavuyo maze urukiko rurinda itegeko nshinga rugatesha agaciro ibyayavuyemo ibi nabyo bigaha amahirwe Kabila kuguma ku ubutegetsi kuko itegeko ryaho riteganya ko umukuru w’igihugu avaho ari uko asimbuwe n’uwatowe n’abaturage byemewe n’ amategeko.
Iyi nzira ya nyuma niyo ishoboka cyane iyo witegereje igihe gisigaye n’aho ibintu biriho bigana kuko Shadari ari agakingirizo kagamijwe kurangaza abaturage n’amahanga. Abatavuga rumwe n’ ubutegetsi barimo ibice bibiri. – kimwe kigizwe n’abakandida bemewe na Komisiyo y’amatora, ikindi cy’ abangiwe niyo Komisiyo ari nacyo gikomeye cyo kitemera imashini ikoreshwa mu gutora.
Aba mbere bemera izo mashini ariko bakifuza ko zagenzurwa neza ntihabemo uburiganya n’ubujura bw’amajwi. Mu gihe igice cya kabiri cy’abakandida batemewe badashyigikiye ikoreshwa ryazo kugira ngo abatora bazange noneho habeho imvururu zibahesha amahirwe yo kugaruka mu matora ateguwe neza abemerera kuziyamamaza neza ubutaha.
Kuri uru rwego, abakandida batemewe bakaba bakwiye byihuse kwishyira hamwe no kwishakamo umukandida umwe bose bashyigikiye ngo ahangane na Kabila. Ibintu bisa n’ibyabananiye kuko barangara bakirirwa mu biganiro mpaka gusa aho buri wese akurura yishyira bavuga gusa ku ikoreshwa ry’ imashini itora kandi igenda yihuta ntibazabone igihe cyo kwiyamamaza n’amatora ubwayo yegereje.
Ibi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo barimo niwo mutego Kabila yabateze kandi bawuguyemo, amayeri yo mu rwego rwo hejuru ya Kabila na FCC!! Ntibyoroshye rero kwemeza ko amatora muri Congo azaba vuba kubera ubyo bibazo navuze hejuru byiyongera kukuba mu byukuri CENI ititeguye neza mu by’ amafranga, ibikoresho na tekiniki.
Hatirengagijwe n’umutekano muke mu gice kinini cy’iburasirazuba bw’icyo gihugu byazabangamira amatora. Hari n’ikindi kibazo cya ruswa ikoreshwa mu kugura abanyapolitiki ngo bashyigikire uruhande uru n’uru, ushobora kwibaza uti se bizagenda bite? Aho amatora agana ni muriyo nzira, ahasigaye reka dutegereze.
src: Bwiza,com
Mulind
Maze gusoma iyi nkuru nasanze ubivuga adakurikira neza ibibera muri Repubulika iharanura Demokarasi ya Coingo.
Guhera ejo kuwa 23 kugera kuwa 25 Ukwakira 2018, hari inama izabera muri Afurika y’Epfo izahuza abiyamamarije ubuperezida bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Hazaba harimo abemerewe na CENI kimwe n’abangiwe.
Hagomba rero gutegerezwa ikizava muri iyo nama aho kwemeza ko opposition yananiwe kuvuga rumwe.
Murakoze
Mulind