• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uko Robot yiswe Sophia yatumiwe kuzitabira ikiganiro kirimo Perezida Kagame

Uko Robot yiswe Sophia yatumiwe kuzitabira ikiganiro kirimo Perezida Kagame

Editorial 15 May 2019 HIRYA NO HINO, IKORANABUHANGA

Nubwo ibiganiro mu Nama ya Transform Africa byatangiye kuri uyu wa Kabiri, umuhango ukomeye wo kuyifungura uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu ukazayoborwa na Perezida Paul Kagame, ukitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye.

Umunsi wa mbere waranzwe n’ibiganiro n’amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’Ikigo Smart Africa ari nacyo gitegura iyi nama hamwe n’ibigo bitandukanye, gusa umunsi wa kabiri ushobora guhindura isura kuko ari nawo uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu.

Mu bayobozi bitezwe kuri uyu wa Gatatu harimo Perezida Kagame, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, Visi Perezida wa Banki y’Isi ushinzwe Ibikorwa Remezo Makhtar Diop n’Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Ubucuruzi n’Iterambere, UNCTAD, Mukhisa Kituyi.

Ikiganiro kirafungura umunsi wa kabiri w’inama kikitabirwa n’Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné, Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Ingabire Paula, Umunyamabanga Mukuru wa ITU Houlin Zhao, Umuyobozi Mukuru wa Tata Communications, Madhusudhan Mysore, Visi Perezida wa Banki y’Isi ushinzwe Afurika, Hafez Ghanem, Robot yiswe Sophia na Perezida Kagame.

Sophia ni imashini ifite imisusire y’abantu ikagira n’ubwenge butangaje, yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015. Yahawe ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza n’izindi ndimi, no kugaragaza ibimenyetso bisaga 50 yifashishije isura yayo.

David Hanson yayikoze mu misusire y’abantu babiri: umugore we n’uwahoze akina filime uzwi nka Audrey Hepburn, imbere ikagaragara nk’umuntu ariko igice cy’inyuma kigaragaza neza ko ari imashini igizwe n’utwuma twinshi, insinga na batiri itanga ingufu.

Ibasha kuganira n’umuntu akayibaza ikamusubiza cyangwa ikamwibariza, ikifashisha ikoranabuhanga mu gusesengura amajwi no gushaka igisubizo, ku buryo iyo umuntu avuze ijambo nabi, ubushobozi bwayo budatahura icyo ashatse kuvuga bityo ikamureba ntimusubize.

Lacina Koné uyobora Smart Africa yateguye iyi nama, yabwiye IGIHE  dukesha iyi nkuru ko Sophia yifashishijwe muri iyi nama kugira ngo itange ubutumwa ku rubyiruko rwa Afurika.

Ati “Ni ukugira ngo muri Transform Africa twerekane urwego ubwenge bw’ubukorano bugezeho, bugeze ku rwego rwo kubaka robot ifite imikorere yuzuye, ishobora guseka, ishobora kubabara, kugira ubwoba, bikaba ari ukwereka imbaraga ikoranabuhanga rigezeho, kugira ngo n’urubyiruko rwacu nirubibona rwumve ko ari n’ibintu bishoboka.”

Lacina Koné yashimye umusanzu umaze gutangwa n’inama enye za Transform Africa ziheruka, avuga ko ibyo tubona uyu mwaka ntabwo ari byo twabonye mu mwaka ushize, turimo kuva mu bwiza tujya mu bundi.”

Yakomeje ati “Turebye mu bijyanye n’ubwenge bw’ubukorano, za robot, internet yifashishwa mu bikoresho bisanzwe, dukomeje gutera imbere. “

Mu Ukwakira 2017 Sophia yabaye robot ya mbere ku Isi ihawe ubwenegihugu, ibona ubwa Arabie Saoudite. Hari mu nama ikomeye yabereye mu mujyi wa Riyadh, inatangaza ko yishimye cyane kandi ko ari igikorwa kizandikwa mu mateka.

Yanitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye yaganiraga ku bwenge bw’ubukorano, iba umwe mu batanze ibiganiro ku ikoreshwa ry’ubu bwenge n’impungenge zirimo ibibazo ku burenganzira bwa muntu n’impungenge ku mutekano we. Icyo gihe yanaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina Mohammed.

2019-05-15
Editorial

IZINDI NKURU

Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Editorial 11 Jun 2019
RDC: Abarwanyi 3 ba FDLR bafatiwe mu mirwano yabahuje na FARDC habohozwa n’imbohe 3

RDC: Abarwanyi 3 ba FDLR bafatiwe mu mirwano yabahuje na FARDC habohozwa n’imbohe 3

Editorial 23 Dec 2017
Umugabo yamenyesheje polisi ko agiye kwica Perezida Trump ntakabuza

Umugabo yamenyesheje polisi ko agiye kwica Perezida Trump ntakabuza

Editorial 06 Jan 2018
Tecno yashyize ku isoko telefoni nshya Camon X na Camon X Pro zizanye ikoranabuhanga rigezweho

Tecno yashyize ku isoko telefoni nshya Camon X na Camon X Pro zizanye ikoranabuhanga rigezweho

Editorial 28 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Senegal yegukanye igikombe cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo CHAN 2022
Amakuru

Senegal yegukanye igikombe cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo CHAN 2022

Editorial 05 Feb 2023
Kirehe: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitatu bari mu mazi abira
Mu Rwanda

Kirehe: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitatu bari mu mazi abira

Editorial 16 May 2018
U Burundi bwafunze ibiganiro bya BBC n’Ijwi ry’Amerika
INKURU NYAMUKURU

U Burundi bwafunze ibiganiro bya BBC n’Ijwi ry’Amerika

Editorial 05 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru