• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Editorial 16 Jan 2017 Mu Rwanda

Kuva u Burundi bwajya mu bibazo by’umutekano muke, ubutegetsi bw’icyo gihugu bwakomeje gushinja u Rwanda yuko rubifitemo uruhare, ariko noneho Bujumbura yifatiye mu gahanga u Bubiligi kurushaho !

Ibyo ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bukomeje gushinja u Rwanda ntabwo bitandukanye cyane n’ibyo bushinja u Bubiligi. Ubutegetsi mu Burundi bushinja ubw’u Rwanda yuko bushyigikiye abashaka kubukuraho, ubwo butegetsi bwa Nkurunziza kandi bugashinja u Bubiligi yuko buha intebe ababurwanya bagakorera politike muri icyo gihuguku mugaragaro.

Icyo gihugu cy’u Burundi kujya muri ibyo bibazo byatumye habaho umutekano muke, cyisanze gihunzwe n’abantu bagera ku bihumbi 300. Aba barimo ibyiciro bitandukanye barimo abahinzi borozi, abacuruzi, abalimu, abaganga ,abanyamakuru n’abandi bo mu bindi byiciro.

Benshi muri izo mpunzi hano mu Rwandada bari mu inkambi ya Mahama ariko hakabaho n’abandi batari bake bari hirya no hino mu mijyi y’u Rwanda, cyane muri Kigali. Abahungiye mu Bubiligi biganjemo abanyapolitike, ahanini ukabasanga mu murwa mukuru, Brussels, ari naho impuzamashyaka irwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza (CNARED) ikorera. Hafi y’impunzi zose z’abanyamakuru zibarizwa muri Kigali aho zikomeza gukorera umwuga wazo w’itangazamakuru.

Ibi by’uko abo banyamakuru bakorera hano mu Rwanda leta ya Nkurunziza irabizi nk’uko inazi yuko hari abanyapolitike bamurwanya bari mu Bubiligi. Ibi bigatuma ubutegtsi mu Burundi buhora bwibasiye u Rwanda n’u Bubiligi !

-5413.jpg

Ministre w’intebe wungirije w’Ububiligi Didier Reynders

Ariko umuntu ashobora kwibaza. Niba hari abantu bahungiye mu Rwanda cyangwa mu Bubiligi, ntabwo baba bakiri abarundi ? Ni Abarundi bagomba kuba bafite ijambo ku gihugu cyabo, kandi ibyo bihigu bahungiyemo nta burenganzira bifite bwo kubambura iryo jambo, ariko ubutegetsi bwa Nkurunziza bukabibona mu bundi buryo butakabaye ngombwa!

Abategeka u Rwanda muri iki gihe bazi neza ububi bw’ubuhunzi kuko hafi ya bose babubayemo. Ntabwo rero bafata nabi uwabahungiyeho kandi hari uburyo bwo kuba babafata neza.

Nta kuntu bafata umurongo wo gutoteza Abarundi bahungiye hano mu Rwanda ngo bashimishe ubutegetsi bwa Nkurunziza ! Impunzi zigomba gufatwa neza kugira ngo nibura ziruhuke icyatumye zihunga, naho ubundi ntacyo byakabaye bivuze kuba zaraguhungiyeho !

Ibi by’u Rwanda kudafata nabi impunzi z’Abarundi nibyo ahanini bituma ubutegetsi bwa Nkurunziza burwikoma yuko ruzishyigikiye ! Ariko ukuri uko kuri n’uko iyo u Rwanda ruza kuba ruzishyigikiye ntabwo zakabaye zitarasubira mu gihugu cyazo mu bundi buryo !
Ibya leta y’u Burundi kwibasira u Rwanda kubera icyo kibazo cy’impunzi ntabwo bitandukanye niby’u Bubiligi uretse yuko umuntu yishima aho yishyikira !

Ubutegetsi bwa Nkurunziza buhora butuka ubwa hano mu Rwanda kubera icyo kibazo cy’izo mpunzi kinarufatira n’ibihano byo kutongera guhahirana, ibihano bigomba kuba bibabaza Abarundi kurusha uko byakabaye bibabaza Abanyarwanda!

Leta ya Nkurunziza nanone yashatse guhana u Bubiligi nk’uko ‘yahannye’ u Rwanda ariko ibikora mu bundi buryo kuko ubuhahirane hagati y’u Bubiligi n’u Burundi budakomeye cyane nk’uko bimeze ku gihugu gituranyi cyabwo cy’u Rwanda.

Icyo ubutegetsi mu Burundi bwakoze kwari uguhamagaza ambasaderi wacyo mu Bubiligi, Jeremie Banigwaninzigo. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Alain Aime Nyamitwe avuga yuko gutumiza ambasaderi bitavuze yuko bacanye umubano n’igihugu cy’u Bubiligi ariko muri diplomasi ni aho bishya bishyira ! Ubutegetsi mu Burundi icyo buhora u Bubiligi ngo ni uko abanyapolitike b’abarundi bahungiye muri icyo gihugu bahabwa ijambo mu bitangazamakuru.

Ariko uretse guta umutwe, Nkurunziza na Nyamitwe we bumva yuko abategeka u Bubiligi bafite uburenganzira bwo kubuza abantu kuvugira mu bitangazamakuru nta n’impamvu ifatika yanakwemezwa n’inkiko ?

-5411.jpg

Perezida Petero Nkurunziza

Ubutegetsi mu Burundi rero bugomba kureba neza niba butaziza ubusa u Rwanda n’u Bubiligi, cyane yuko kwikoma ibyo bihugu byombi nta musaruro bya bugezaho !

Casmiry Kayumba

2017-01-16
Editorial

IZINDI NKURU

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

Editorial 09 Aug 2017
Darfur: UN yambitse ingabo z’u Rwanda imidari y’ishimwe

Darfur: UN yambitse ingabo z’u Rwanda imidari y’ishimwe

Editorial 29 Oct 2016
Magufuli arayobora umuhango wo gusinyisha Sudani y’Epfo nk’umunyamuryango mushya wa EAC

Magufuli arayobora umuhango wo gusinyisha Sudani y’Epfo nk’umunyamuryango mushya wa EAC

Editorial 15 Apr 2016
Tariki 23 Gicurasi 1994: Hatangiye agahenge k’amasaha 36

Tariki 23 Gicurasi 1994: Hatangiye agahenge k’amasaha 36

Editorial 23 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAFOTO – APR FC irimo amasura mashya yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2024
Amakuru

AMAFOTO – APR FC irimo amasura mashya yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2024

Editorial 08 Jul 2024
Faustin Twagiramungu arisabira kuba umuyobozi w’abajenosideri ba FDLR.
Amakuru

Faustin Twagiramungu arisabira kuba umuyobozi w’abajenosideri ba FDLR.

Editorial 26 Jan 2023
Abanyapolitiki bagaragaje ko amateka y’u Rwanda aruha kugira demokarasi yihariye
POLITIKI

Abanyapolitiki bagaragaje ko amateka y’u Rwanda aruha kugira demokarasi yihariye

Editorial 24 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru