Ni muri ya gahunda yo kubagezaho amakuru n’imigambi mibi by’abarwanya Leta y’u Rwanda
Ubutaha turaza kubagezaho n’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame bari imbere mu gihugu, bitwikira ijoro, kumanywa bakirirwa muri RPF nijoro bakarara muri RNC n’indi mitwe ya politiki irwanya Kagame.
Faustin Twagiramungu alias Rukokoma:
Ni umunya Cyangugu yavutse mu mwaka wa 1945 , akaba umukwe wa Kayibanda Gregoire, Perezida wa Repulika ya mbere w’ u Rwanda , wari waranashinze ishyaka Parmehutu, ari ryo ryaje kwitwa MDR, rimwe na rimwe bakongeraho ka Parmehutu, bitewe n’uko baramutse.
Twagiramungu yamenyekanye mu nkundura y’amashyaka menshi PL, PSD,PDC,PDI,UDPR,PSR na MDR ye, aho bari bahanganye na MRND nyuma haza na CDR, ariko abari hafi ye, baza kuvumbura ko ibyo akora haba hihishe inyuma ibintu byo kwikunda, no gushaka kuzagera ku butegetsi, mu nzira zose zashoboka nguko uko yiyandikishije izina mu masezerano ya Arusha.
Mu bandi bamwibeshyeho ni Inkotanyi, zamugize Minisitiri w’Intebe, zizi ko ibyo bimuhagije, kandi we yari azi ko ari ikiraro abonye cyo kuba Perezida. Icyo gihe iturufu ry’umuhutu utarishe, ryari ryoroshye gukinisha, dore ko mu mitwe hari hagipakiyemo ko umwanya wa Perezida ugomba kuba uw’umuhutu! Sinzi aho babikuraga.
Poropaganda ya nyamwinshi y’umubare, bakekaga ko igishuka abo bita rubanda.
Twagiramungu abuze aho apfumurira abifashijwemo naba Nkuriyingoma Jean Baptiste, na Musangamfura Sixbert,na Sendashonga Seth, washakaga kuzamusimbura ku bu minisitiri bw’intebe, ngo azi horere kubyo bavugaga mu marenga ko inkotanyi zamaze abahutu, babonye bidafashe barahafata bose bajyana mu buhungiro.
Nkuriyingoma Jean Baptiste, wabaye Minisitiri w’Itangazamakuru muri Guverinoma ya Twagiramungu ubu atwara Taxi mu Bubiligi na Musangamfura Sixbert wari maneko kwa Minisitiri w’intebe ariwe Twagiramungu, uyu Musangamfura mbere ya Jenoside yari umunyamakuru uyobora ikinyamakuru Isibo naho Nkuriyingoma akaba yari umunyamakuru w’ ikinyamakuru Imbaga cyari ik’ikigo Iwacu Kabusunzu
Twagiramungu, uyu mugabo wapfushije abantu batagira ingano muri genocide bo mumuryango we, yirengaza ko ariwe baziraga, maze ageze mu Bubiligi, yifatanya n’Interahamwe, batangira gushyigikira FDLR, kandi ari yo yasize imuhekuye. Agira na bwangu aba Perezida y’amashyirahamwe ya politiki menshi: FRD, UFDR, RDI, CPC….. Abo yanze kwifatanya nabo ni FDU, avuga ko iri iry’indaya…, ba Paul Rusesabagira abita ababoyi, RNC avuga ko ari FPR ivuguruye. Ibi byose abikora kugirango abe ariwe uba star muri politiki ya opposition ikorera mu buhungiro.
Ubu yashinze ishyaka RDI (The Rwanda Dream Initiative), ryirirwa risakuriza kuri radio Ikondera avuga ko abakiri mu mashyamba ya Kongo, abasaba kwegura intwaro, ngo bagataha nk’uko impunzi zaturutse I Bugande zabigenje.
Twagiramungu usigaye utanga ubutumwa budasobanutse byerekana imisazire ye n’ubwo we atemera ko ashaje, asigaye abona umwanya wo kumva za Rap! Ati urubyiruko rujye rukurikira ubutumwa bwa Jay Polly, Nigga… (nibanasomaho urubyiruko ruzabyigane?)?? Ngo yishimiye uko igitaramo cya Stromae cyagenze I Kigali, ngo ariko baririmba bagira, ntawanganya na Kizito Mihigo mu gisobanuro cy’urupfu…Bigaragara rero ko Twagiramungu afite umwanya uhagije wo kwiyumvira uturirimbo nk’utwo.
Faustin Twagiramungu, aherutse mu Rwanda muri 2013 kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, abona amajwi atatu, agahinda karamwica, ariko ntiyajurira, ubwo yaremeye. None ubu mu bashi hari undi uzanye ubukaka bwo kumwakira, witwa Padiri Thomas Nahimana, agomba kuba ariwe umutoje, kuko avuga ko Kagame we yabuze uwatoza kumusimbura. Ngo kuko nta bwami butagira umutsobe, ubwo mu bushi ngo umutsobe wabwo yitwa Kabalisa Pacifique.
Mu nzozi arota ( Twagiramungu) arota yabaye umwami, aho usanga yifuriza abanyarwanda Umwaka mushya muhire, Pasika nziza, Amavubi gutsinda…, arisanzuye rwose yibereye mu kiruhuko kizabukuru !
Ngagijimana JMV
Ndagijimana JMV, ni umunya Cyangugu, akaba nyiri ikintu kitwa ” Ibuka bose” gikorera mu Bubiligi (avuga ko ubwoko bwe buvanze ku muhutu n’umututsi) , abamwumva avuga bagirango ni inyangamugayo! Uyu mugabo yahemukiye Twagiramungu kandi ari uw’iwabo, ari nawe wari umaze kumugira Minisitiri.
Twagiramungu wari umaze kuba Ministiri w’Intebe,agiye gushyiraho guverinoma, yibutse ko hari mwene wabo wari Ambassadeur mu Bufaransa ku ngoma y’abatabazi, waje kuvanwaho yavuze ko mu Rwanda abatutsi bari gukorerwa Genocide.
Amumenyekanisha muri RPF, maze ahita ahabwa umwanya wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga. ( Iki gihe Twagiramungu yatoranyaga abantu yizeye bazamufasha kugera kubutegetsi akabapangira imyanya, barimo umujenosideri Mukezamfura Alfred yavanye muri PDC, akamushyira muri MDR, kuko ariyo yari ifite imyanya myinshi muri guverinoma).
Muri icyo gihe, hagombaga kwihutishwa gushyiraho za Ambassades, kandi mu Rwanda amabanki yari atariyubaka. Ibyo byatumye udufaranga bamupfunyikiye (amadolari agera ku 250.000), ngo ajye kureba uko yatangiza zimwe muri za Ambasade I Burayi, ahereye mu bufaransa no mu bubiligi. Umwana w’umuhungu ifaranga arikubita igikapu, agenda muti wa mperezayo! Twagiramungu asigarana ikimwaro k’umuntu amubanye igisambo!
Ubu rero Ndagijimana, kimwe n’abandi bose batagira umurongo wa Politiki, nawe yagiye kuri ya ntero ya double Genocide. Kimwe n’abandi nkawe, ntibumva ukuntu muri 1994, umuhutu yagombye gupfa!
Ibyo rero ni nabyo abicanyi bari baratojwe, ko nta muhutu uhunga, nta muhutu upfa, ko ibyo ari iby’abatutsi, ari nayo mpamvu hari n’abanze kujya hirya y’amasasu, ukagirango hari uwo isasu ritoranya iyo rije.
Ntawirengaje ko hari abantu bahapfuye I Kongo, banze guhigama kandi urugamba rwari ruremye. Mu mpunzi harimo n’abarwanyi bafite intwaro, ubwo ndagijimana avuga ko bazize ko ari abahutu, hari n’abari barwaye korera kubera kurya ibikaju !
Nyuma ya Jenoside Ndagijimana avuga ko n’abafunze bazize ko ari abahutu, mbese Genocide avuga ko yakozwe, abayikoze bari bande? kuba barafunzwe ese koko ni uko bari abahutu, cyangwa n’uko bari abicanyi!
Mu bitabo yandika, agaruka cyane ku basenyeri biciwe I Kabgayi, ariko ntavuge ku bapfuye bagambaniwe n’abo! Akibagirwa kandi ko mu ntambara zose hatabura abasiviri bagwamo n’amakosa ya gisilikare abamo! Nta gishya rero yungura abanyarwanda, kuko izo mpfu bazizi. Ahubwo se azanye uwuhe muti?
Ku kibazo cy’imvururu zikorerwa I Burundi, ngo byose biva ku kibyimba abahutu b’I Burundi bakomeje korosa ku gahinda batewe n’urupfu rwa Ndadaye na Ntaryamira bishwe na Perezida w’ uRwanda uriho! Mwumve namwe uwo muntu diplomate w’umunyapolitiki!
Ndagijimana yagiye mu gice cy’abazungu gipfobya Genocide yakorewe abatutsi, yatsinzwe mu nkiko yaregagamo Jean Pierre Chretien n’umunyamakuru Jean-François Dupaquier, bamunenze inyandiko yagiye yandika, zigaragaza ko ntaho ataniye n’abandi bahakanyi.
Ko Genocide atari nziza, kuki bashaka kuyigereka kuri bene wabo?Wa mugani wa Rusake, bayibajije aho ihahiye, yaravuze iti si akaguru baguca, uruboho ugahambira? None murifuza icyabakiza akaguru kuko, kugirango mwihambirire urubo?
Dr Marara Christian
Ni umunya Kibuye, akaba umwe mu banyapolitiki bashinze ishyaka PPC, we na Gatabazi wakoraga muri Perezidansi nawe waje guhunga na Marara, aba nibamwe binjiye muri politiki bagamije gusha imyanya ikomeye muri Guverinoma. Dr. Marara yari afite ivuriro yari asangiye n’umugorewe mu muhima wa Kigali, ararireka atangira ibikorwa bya Politiki, nguko uko yaje kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Kigali akubita igihwereye , arangije gutsindwa abigereka kuri RPF, ko ariyo yamubujije gutsinda.
Arangije arahunga ngo ahunze ubutegetsi bwa RPF, nawe uvuga ko atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, bakaba aba mu bufaransa. Mu biganiro akunze gutanga kumaradio arwanya Leta y’u Rwanda we avuga kuby’iburundi avuga ko CNDD/FDD iri muri strategies zo gushaka umwanzi, ngo imwegekeho umuzigo watewe no gushaka kongera kwitoza kwa Perezida wayo, maze bakareba uko barangaza abaturage bamaze kubatera ikizere, babereka bati dore Nyirabayazana n’Abatutsi, kandi bari guhungira mu Rwanda muze dufatanye kubarwanya!
Aho yanze kuryamira ukuri kugaragara! ( Ashaka kwerekana ko nyirabayazana ari Kagame ).
Biracyaza….
Cyiza Davidson