• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko umunyarwanda Gakwerere Moses, yisanze mu kigo cya gisirikare ahitwa Kireka muri Kampala

Uko umunyarwanda Gakwerere Moses, yisanze mu kigo cya gisirikare ahitwa Kireka muri Kampala

Editorial 24 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Gakwerere Moses utuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kanyinya mu Kagari ka Taba, Umudugudu wa Taba, yagize amahirwe yo kugaruka mu Rwanda ku wa gatanu tariki 21 Kamena 2019 nyuma yo gufatirwa muri Uganda akahafungirwa mu gihe cy’amezi atatu azira akarengane nk’uko abisobanura.

Gakwerere avuga ko yagiye muri Uganda tariki 07 Mutarama 2019 agiye mu kazi yari asanzwe akorayo k’ubworozi. Tariki 13 Werurwe 2019 ubwo yari mu nzira agaruka mu Rwanda avuye mu Majyaruguru ya Uganda mu Karere ka Gulu, yuriye imodoka araza, bageze ahitwa Ruhwero, imodoka ibapfiraho, bayivamo kugira ngo ibanze ikorwe bajya gushaka icyo kunywa.

Aho muri resitora yasanzemo abantu, bumva avuga ikinyarwanda kuri telefoni ubwo umugore we yari amuhamagaye. Arangije kuvugira kuri telefoni ngo baramwegereye baramusuhuza bamubaza aho ava n’aho ajya, ababwira ko avuye ku kazi, akaba atashye iwe mu rugo mu Rwanda.

Ngo baramubwiye ngo ubwo imodoka yari arimo yapfuye, aze bamugeze i Kampala aho ategera imodoka zijya mu Rwanda. Gakwerere yarabyemeye ajya mu modoka yabo ariko abona yisanze mu kigo cya gisirikare ahitwa Kireka muri Kampala, batangira kumubaza igihe yatorokeye igisirikare.

Ati “Mu by’ukuri, nitwa jye sindakora igisirikare. Igisirikare si ukwiba ngo ngikoze byaba ari ishyano ariko sinigeze ngikora kuko wenda ayo mahirwe ntayabonye.”

Gakwerere yabasobanuriye ko atigeze ajya mu gisirikare ariko banga kubyumva, bamukuramo inkweto bamwaka n’igikapu yari afite, abisiga aho, barangije bamwuriza imodoka bamujyana ahitwa Makindye asangayo abandi Banyarwanda bagera kuri 40 bafungiweyo. Bamwe ngo bari intere kubera gukubitwa abandi bakaba bafite ibikomere ntibinaborohere kubona ubuvuzi.

Gakwerere avuga ko hashize amezi atatu afungiweyo akaba ari we wa mbere bafunguye muri abo bandi bose bahafungiwe.

Icyo gihe ahafungiye ngo hari abantu bavugaga ikinyarwanda bakamwegera bakamushishikarizaga kujya ku ruhande rwabo niba ashaka kuba muzima. Icyakora ngo yayoberwaga abo ari bo kuko yabonaga afungiye ahasanzwe hakorera inzego z’umutekano za Uganda, mu gihe abandi bo basaga n’Abanyarwanda, kuko harimo uwamubwiye ko ari uwo mu Mutara, undi amubwira ko ari uwo hakurya yo mu Mutara i Ntungamo.

Ngo yabazaga n’icyo azira ntibamubwire, dore ko yambutse muri Uganda afite ibyangombwa anyuze no mu nzira zemewe.

Hagati aho abamufashe tariki 13 Werurwe bavugaga ko ari Abanyarwanda ntiyongeye kubabona.

Avuga ko Abanyarwanda ari bo bafata abandi Banyarwanda bakabashyikiriza inzego z’umutekano za Uganda ngo zibafunge.

Gakwerere yarafunguwe ariko yibwa amafaranga ye

Tariki 18 Kamena 2019, umunyankole umwe w’umu-Captain mu ngabo za Uganda ngo yaramuhamagaye hanze amubaza niba uwamurekura yataha, Gakwerere yikiriza atazuyaje ko yahita ataha kuko n’ubundi bamufashe ari mu nzira ataha.

Bukeye bwaho ku wa gatatu tariki 19 Kamena, uwo musirikare yaragarutse, asaba ko bamusohora, baramurekura arataha.

Ngo bamusubije n’igikapu yari afite ariko asanga baramutwariye amafaranga.

Ati “Biteye isoni kubona bajya mu gikapu cy’umuhashyi nkanjye bagakuramo utwari turimo.”

Gakwerere avuga ko yari afitemo ibihumbi 712 by’Amashilingi ya Uganda, ni nk’ibihumbi 176 by’Amafaranga y’u Rwanda, batwara ibyo bihumbi 700 basigamo ibihumbi 12, ni ukuvuga ko bamusigoye abarirwa mu bihumbi bibiri na magana icyenda (2,900) by’amafaranga y’u Rwanda.

Indangamuntu ye na yo yarayibonye ariko akandiko k’inzira babahera ku mupaka asanga nta karimo mu byo bamusubije.

Abamurekuye ngo baramutwaye bamugeza i Kampala ahakorera imodoka za Trinity ziza mu Rwanda, agezeyo atekerereza abakozi b’izo modoka ibyamubayeho, bamugira inama yo kujya kuri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, barahamwereka ajyayo, Ambasade imufasha kugaruka mu Rwanda.

Mu iyicarubozo avuga ko yakorewe harimo kuba yaramaze iminsi itatu atarya, atanywa amazi, atanakaraba. Afite ku mubiri ibimenyetso bigaragara ko yarwaye indwara ziterwa n’umwanda, akavuga ko yazirwariye aho yari afungiwe. Ngo babimukoreraga bashaka ko azemera ku ngufu ko yahoze mu gisirikare, kandi we ngo ntacyo yigeze ajyamo.

Gakwerere atekereza ko hari umutwe urwanya Leta y’u Rwanda ukorana n’inzego z’umutekano za Uganda kuko bafata Abanyarwanda biganjemo abasore n’abagabo bakiri bato bakabasaba kujya ku ruhande rwabo.

Umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa wa RNC umaze igihe uvugwaho gukorana n’inzego z’umutekano za Uganda mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Gakwerere atekereza ko ayo mafaranga basanze mu byangombwa bye bakayatwara ashobora kuba ari yo yatumye bamurekura. Ashimira Ambasade y’u Rwanda yamufashije kugaruka, akagira inama abandi Banyarwanda bari mu Rwanda kumvira inama Leta y’u Rwanda ibagira yo kwirinda kujya muri Uganda mu gihe hakiri ibibazo byo guhohotera Abanyarwanda bajyayo, ndetse ntibanashyikirizwe ubutabera, ahubwo bagakorerwa ihohoterwa n’iyicarubozo, ari nako bakoreshwa imirimo y’agahato.

2019-06-24
Editorial

IZINDI NKURU

Umuhanzi Bonhomme yatanze ubutumwa bwo guhangana n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye muri Mata 1994.

Umuhanzi Bonhomme yatanze ubutumwa bwo guhangana n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye muri Mata 1994.

Editorial 15 Apr 2021
Impamvu nyuma y’imyaka 5 bakorana, Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis

Impamvu nyuma y’imyaka 5 bakorana, Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis

Editorial 21 Feb 2018
Menya bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside bafite imitekerereze icuramye

Menya bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside bafite imitekerereze icuramye

Editorial 16 Aug 2019
Kuki Himbara akomeje  gusebya Louise Mushikiwabo

Kuki Himbara akomeje gusebya Louise Mushikiwabo

Editorial 09 Oct 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Gapfizi
    June 24, 201910:32 am -

    Gakwerere ati amafranga batwaye mu gikapu cyanjye umenya ariyo yatumye bandekura, kuki se batamurekuye kare kose niba ari amafaranga bishakiraga? Harimo utuntu twinshi tutumvikana muri ino nkuru, muri Gulu yakoreragayo ubworozi nyabaki? Ese yageze Gulu atarakandagira na rimwe iKampala ko wumva naho yategeye Trinity yaheretswe n’abandi bantu? There is something which is smelling rotten.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Pastor Fifi Cameron wari Inkingi ya mwamba  muri Zion Temple yanditse ibaruwa isezera kuri Gitwaza
ITOHOZA

Pastor Fifi Cameron wari Inkingi ya mwamba muri Zion Temple yanditse ibaruwa isezera kuri Gitwaza

Editorial 15 May 2017
Umuyobozi wa Autrichia, Sebastian Kurz, ategerejwe mu Rwanda
POLITIKI

Umuyobozi wa Autrichia, Sebastian Kurz, ategerejwe mu Rwanda

Editorial 06 Dec 2018
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye
Mu Mahanga

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Editorial 25 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru