Umushinga w’itegeko wamaganywe cyane n’Abanyamakuru kuko iyo uza gutorwa wari kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru Abadepite bawanze.
Uwo mushinga w’itegeko wagejejwe muri komisiyo y’inteko nshingamategeko ishinzwe politike n’uburinganire bw’umugore n’umugabo wateganyaga yuko wemejwe n’Abadepite gusebanya kwajya mu byaha mpanabyaha, aho kuba mu byaha mbonezamubano nk’uko bimeze mu bihugu bizwiho kutaniga itangazamakuru.
Muri uwo mushinga w’itegeko ingingo y’i 169 niyo yavugaka yavugag yuko umuntu wese usebanya y’itwaje ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu, n’ihazabu iri hagati y’amafaranga miliyoni eshatu n’eshanu.
Uwo mushinga w’itegeko Minisiteri y’ubutabera ikimara kuwugeza mu nteko nshingamategeko mu Kwakira abanyamakuru bahise batangira gufata ingamba zo kuwurwanya ugisuzumirwa muri komisiyo. Muri izo ngamba harimo kwandikira inteko nshingamategeko no guhura n’Abadepite bagize komisiyo ya Politike n’uburinganira babagaragariza ingaruka mbi zaterwa n’uko uwo mushinga wakwemezwa ugahinduka itegeko. Itegeko nk’iryo ryari kugaragaza u Rwanda nk’igihugu kiniga itangazamakuru, bigatuma n’abanyamakuru badakora akazi kabo neza.
Izo mbaraga Abanyamakuru bakoresheje zabyaye umusaruro kuko na mbere yuko uwo mushinga w’itegeko ugezwa mu nteko rusange wari wanzwe na komisiyo yawigagaho nk’uko Perezida wayo, Kayiranga Rwasa, ejo yabitangarije abadepite mbere yuko bafata icyemezo.
Uyu munsi tariki 29/12/2017. Iyi niyo yari inkuru nyamukuru kw’ihuriro ry’Abanyamakuru iruhande rwa stade Amahoro, babyina intsinzi ! Bakanavuga ariko yuko n’iyo abadepite baza kubatenguha bakemeza uwo mushinga w’itegeko, ngo bari guhita bisabira Perezida Kagame kwanga kubisinya bahamya yuko bazi neza ko Perezida atari kubatenguha kuko bitari kuba bibaye ubwa mbere. Hari igihe Abanyamakuru basabye Perezida Kagame kwanga gusinya umushinga w’itegeko ryabacishaga umutwe koko yanga kuwusinya !