• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uko Umuyobozi w’abarinda Gen. Mudacumura wa FDLR yatawe muri yombi

Uko Umuyobozi w’abarinda Gen. Mudacumura wa FDLR yatawe muri yombi

Editorial 18 Aug 2016 ITOHOZA

Maj. Sabimana Iraguha uzwi ku mazina ya Mugisha Vainqueur wari ukuriye abarinda Umuyobozi Mukuru wa FDLR FOCA, Gen. Mudacumura, yatawe muri yombi

Uyu muyobozi ( Close body guard ) yafashwe na Maneko y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku wa 11 Kanama 2016, aho akorera muri Kiyeye – Rutshuru, akaba ari we wari ukuriye itsinda ririnda Gen. Mudacumura.

Akaba yari n’umwe mu bayobozi b’abarwanyi FDLR yagenderagaho, akaba yari asanzwe anashakishwa n’ubutabera bwa Congo kubera ibyaha by’intambara yakoze ahitwa Busurungi muri Walikale mu gihe cya Omoja Wetu.

Umuvugizi w’Ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Capt. Guillaume Ndjike Kaiko, avuga ko Maj. Sabimana yari umuyobozi muri FDLR ushakishwa n’ubutabera bwa Congo kubera ibyaha yakoze ahitwa Bunyakiri muri 2013, aho ashinjwa kwica abantu 32.

-3676.jpg

Maj. Sabimana Iraguha uzwi ku mazina ya Mugisha Vainqueur

Uyu muvugizi wa FARDC muri icyo gice, yasabye abandi barwanyi ba FDLR kuva mu mashyamba bakishyikiriza ingabo za FARDC na MONUSCO.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2016, ingabo za Congo zatangaje ko kuva mu 2015 kugera muri Nyakanga 2016 zimaze kwica abarwanyi 140 ba FDLR, ko hafashwe abarwanyi 323 naho abandi barwanyi 191 ngo bagiye muri MONUSCO ku buryo bashobora gutaha mu Rwanda.

-23.gif

Gen. Mudacumura wahoze yungirije Umuyobozi w’Umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Juvenal Habyarimana

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Kabila yagiriye mu Rwanda kuwa Gatanu tariki 12 Kanama i Rubavu mu Ntara y’ u Burengerazuba, abakuru b’ibihugu byombi bamenyeshejwe ifatwa rya Nsabimana Fidèle wari ushinzwe umutekano wa Gen. Sylvestre Mudacumura, Umuyobozi Mukuru wa FDLR.

Mudacumura wahoze yungirije Umuyobozi w’Umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Juvenal Habyarimana, ni umwe mu bayobozi ba FDLR bashyiriweho ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, birimo kubuzwa gukandagira ku butaka bwayo ndetse n’imitungo ye igafatirwa.

-3677.jpg

Ingabo za Congo FARDC

Muri Nyakanga 2012 Umushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Gen Mudacumura, ukurikiranweho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bikekwa ko yakoreye mu Ntara za Kivu, iy’amajyepfo n’amajyaruguru, hagati ya 2009 na 2010.

-3678.jpg

Perezida Kabila na Perezida Kagame bishimiye ifatwa rya Maj. Sabimana Iraguha

Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Julien Paluku wakurikiranye ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu, yavuze ko Perezida Kagame na Kabila banyuzwe n’imbaraga ziri gushyirwa mu guhashya FDLR, bakiyemeza gushyira imbaraga mu gucukura gaz Methane iboneka mu kiyaga cya Kivu no gushyiraho aba ambasaderi hagati y’ibihugu byombi.

Guverineri Paluku yakomeje yandika kuri Twitter ati “Abakuru b’ibihugu bombi bishimiye ifatwa rya Nsabimana Fidele wafashwe n’ingabo za FARDC, wari ushinzwe umutekano wa Mudacumura (FDLR)”

Umwanditsi wacu

2016-08-18
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’ibuyera n’ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha

Nyuma y’ibuyera n’ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha

Editorial 16 Aug 2023
Perezida Kagame yihanganishije Kenya yagabweho igitero cy’iterabwoba

Perezida Kagame yihanganishije Kenya yagabweho igitero cy’iterabwoba

Editorial 17 Jan 2019
­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

Editorial 23 Apr 2025
Museveni ageze aho guha pasiporo abambari ba RNC

Museveni ageze aho guha pasiporo abambari ba RNC

Editorial 18 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza
HIRYA NO HINO

Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza

Editorial 31 Oct 2019
Uganda: Amashusho agaragaza uko Sgt (Rtd) Rutagungira yashimuswe
Mu Rwanda

Uganda: Amashusho agaragaza uko Sgt (Rtd) Rutagungira yashimuswe

Editorial 11 Aug 2017
Ethiopia igiye kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali
POLITIKI

Ethiopia igiye kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali

Editorial 20 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru