Maj. Sabimana Iraguha uzwi ku mazina ya Mugisha Vainqueur wari ukuriye abarinda Umuyobozi Mukuru wa FDLR FOCA, Gen. Mudacumura, yatawe muri yombi
Uyu muyobozi ( Close body guard ) yafashwe na Maneko y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku wa 11 Kanama 2016, aho akorera muri Kiyeye – Rutshuru, akaba ari we wari ukuriye itsinda ririnda Gen. Mudacumura.
Akaba yari n’umwe mu bayobozi b’abarwanyi FDLR yagenderagaho, akaba yari asanzwe anashakishwa n’ubutabera bwa Congo kubera ibyaha by’intambara yakoze ahitwa Busurungi muri Walikale mu gihe cya Omoja Wetu.
Umuvugizi w’Ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Capt. Guillaume Ndjike Kaiko, avuga ko Maj. Sabimana yari umuyobozi muri FDLR ushakishwa n’ubutabera bwa Congo kubera ibyaha yakoze ahitwa Bunyakiri muri 2013, aho ashinjwa kwica abantu 32.
Maj. Sabimana Iraguha uzwi ku mazina ya Mugisha Vainqueur
Uyu muvugizi wa FARDC muri icyo gice, yasabye abandi barwanyi ba FDLR kuva mu mashyamba bakishyikiriza ingabo za FARDC na MONUSCO.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2016, ingabo za Congo zatangaje ko kuva mu 2015 kugera muri Nyakanga 2016 zimaze kwica abarwanyi 140 ba FDLR, ko hafashwe abarwanyi 323 naho abandi barwanyi 191 ngo bagiye muri MONUSCO ku buryo bashobora gutaha mu Rwanda.
Gen. Mudacumura wahoze yungirije Umuyobozi w’Umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Juvenal Habyarimana
Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Kabila yagiriye mu Rwanda kuwa Gatanu tariki 12 Kanama i Rubavu mu Ntara y’ u Burengerazuba, abakuru b’ibihugu byombi bamenyeshejwe ifatwa rya Nsabimana Fidèle wari ushinzwe umutekano wa Gen. Sylvestre Mudacumura, Umuyobozi Mukuru wa FDLR.
Mudacumura wahoze yungirije Umuyobozi w’Umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Juvenal Habyarimana, ni umwe mu bayobozi ba FDLR bashyiriweho ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, birimo kubuzwa gukandagira ku butaka bwayo ndetse n’imitungo ye igafatirwa.
Ingabo za Congo FARDC
Muri Nyakanga 2012 Umushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Gen Mudacumura, ukurikiranweho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bikekwa ko yakoreye mu Ntara za Kivu, iy’amajyepfo n’amajyaruguru, hagati ya 2009 na 2010.
Perezida Kabila na Perezida Kagame bishimiye ifatwa rya Maj. Sabimana Iraguha
Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Julien Paluku wakurikiranye ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu, yavuze ko Perezida Kagame na Kabila banyuzwe n’imbaraga ziri gushyirwa mu guhashya FDLR, bakiyemeza gushyira imbaraga mu gucukura gaz Methane iboneka mu kiyaga cya Kivu no gushyiraho aba ambasaderi hagati y’ibihugu byombi.
Guverineri Paluku yakomeje yandika kuri Twitter ati “Abakuru b’ibihugu bombi bishimiye ifatwa rya Nsabimana Fidele wafashwe n’ingabo za FARDC, wari ushinzwe umutekano wa Mudacumura (FDLR)”
Umwanditsi wacu