• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI

Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI

Editorial 14 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Rev. Pasitoro Singirankabo Jean de Dieu, wari umuvugabutumwa mu itorero ADEPR/PCIU, (Ishami ry’itorero ADEPR muri Uganda), yagiye muri Uganda muri 2006 agiye kwiga no gukomereza umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR.

Ni umwe mu Banyarwanda 20 bagejejwe mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa 12 Kamena 2019, nyuma y’igihe kirekire bafungiye muri gereza zinyuranye zo mu gihugu cya Uganda.

Bose uko ari 20, ubarebye mu maso bafite integer nke z’umubiri, ndetse iyo bahagaze bamwe muri bo baba bahondobera.

Mu kiganiro kirambuye Singirankabo yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko kuva yagera mu gihugu cya Uganda nta kibazo yigeze ahura nacyo ku giti cye, cyangwa se itorero ADEPR yakoreragamo ubutumwa muri Uganda.

Iryo torero ryari rimaze kwaguka muri icyo gihugu, kuburyo ubu ryari rimaze gufungura amashami mu turere 48, rihafite ibiro, abakozi, ndetse n’imitungo.

Ibibazo byo gufungwa ku Banyarwanda baba muri Uganda muri rusange byatangiye mu mwaka wa 2017, ariko ku bayoboke cyangwa abayobozi mu itorero rya ADEPR/Uganda, byatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019.

Agira ati “Kuva mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka hatangiye kuba ibibazo byinshi, bagafata abanyarwanda bakabafunga, ariko byagera ku itorero ukabona byafashe indi sura. Mu kwezi kwa Werurwe abashumba benshi batangiye kugaruka mu Rwanda, abandi barahunga”.

Pasitoro Singirankabo avuga ko icyo gihe babwirwaga ko abayoboke, abakozi ndetse n’abashumba bo mu itorero rya ADEPR/Uganda, ari intasi za Leta y’u Rwanda biyitirira itorero bakajya kuneka igihugu cya Uganda.

Ati “Baratubwiye ngo iri torero niryo intasi za Kagame zinyuramo zije gutata Uganda. Tubabwira ko twe turi abapasitoro ntaho duhuriye na politiki, ariko bo bakavuga ko nta makuru dufite, ko ikigamijwe ari ugusenya ADEPR bagahiga umunyarwanda wese”.

Ku giti cye, Pasitiro Singirankabo yafashwe tariki ya 21 Gicurasi 2019, hamwe n’abandi bavugabutumwa batatu.

Kuva ubwo bafungiwe muri gereza z’urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda (CMI), ahitwa Mbuya, na Kireka.

Iminsi yose bamaze bafunzwe bakorewe iyicarubozo ku buryo butandukanye harimo gukubitwa, kwicishwa inzara, n’ibindi.

Ni nako kandi bakomezaga kubazwa n’urwego rwa CMI, bahatirwa kwemera ko ari abasirikare cyangwa se abapolisi b’u Rwanda.

Singirankabo n’ikiniga ati “Jye baramvunaguye, barankubise umubiri wose mfite inkoni, mu mugongo, ku kibuno ndetse no hejuru y’ubugabo,…Gusa ubu twageze mu Rwanda turi guhabwa imiti nta kibazo”.

Uwitwa Hategekimana Silas nawe uri mu banyarwanda bari bafungiye muri Uganda, avuga ko bishimiye ko bageze mu Rwanda, kandi ko ubu umutekano wabo wongeye kuba mwiza.

Hategekimana ariko avuga ko bahangayikishijwe n’imiryango yabo yasigaye muri Uganda ishobora gufungwa ishinjwa kuba maneko, nyamara ari abaturage bagiye gushaka ubuzima.

Hategekimana Silas nawe amaze igihe afungiye muri Uganda
Hategekimana Silas nawe amaze igihe afungiye muri Uganda

Ati “Dufite akababaro n’intimba ku miryango yacu iri hariya, iri guhigwa kandi itazi icyo izira. Abenshi bagiye bagiye kwishakira imibereho”.

Aba banyarwanda bagejejwe mu Rwanda kuwa gatatu, bavuga ko abafatwa bagafungwa ari abanga kwifatanya n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kandi ko iyo mitwe ifite abayoboke bayo muri Uganda barimo n’Abanyarwanda.

Abanyarwanda 20 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda kuwa gatatu
Abanyarwanda 20 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda kuwa gatatu

Ubwo bagezwaga mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa gatatu, tariki 12 Kamena 2019, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ufite mu nshingano ze, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yihanganishije abo Banyarwanda n’imiryango yabo kubera akaga bahuriye na ko muri Uganda.

Yagize ati “Uko gufungwa mu buryo budakurikije amategeko, uko gufatwa nabi ndetse no kwirukanwa, ni zo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda ishingiraho igira abaturage bacu inama yo kwirinda kujya muri Uganda.”

Ambasaderi Nduhungirehe yasabye Igihugu cya Uganda guhagarika imikoranire yacyo n’imitwe y’iterabwoba irimo na RNC, igira uruhare mu gufunga mu buryo butemewe Abanyarwanda no kubakorera iyicarubozo.

Src : KT

2019-06-14
Editorial

IZINDI NKURU

Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira

Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira

Editorial 22 Sep 2025
FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire ikomeje kwerekana ko ari impanga ya FDLR.

FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire ikomeje kwerekana ko ari impanga ya FDLR.

Editorial 05 Nov 2022
AU yasabye u Burundi kwitondera ibyo gushinja ubwicanyi Buyoya

AU yasabye u Burundi kwitondera ibyo gushinja ubwicanyi Buyoya

Editorial 04 Dec 2018
Kuri Ingabire Victoire, amahoro mu Rwanda no mu karere azazanwa no guha ubutegetsi Abajenosideri ba FDLR

Kuri Ingabire Victoire, amahoro mu Rwanda no mu karere azazanwa no guha ubutegetsi Abajenosideri ba FDLR

Editorial 14 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rusizi: Abasirikare b’u Burundi barashe Umunyarwanda
Mu Mahanga

Rusizi: Abasirikare b’u Burundi barashe Umunyarwanda

Editorial 15 Aug 2016
Mu Bufaransa hatahuwe abandi bajenosideri batatu. Abanyamakuru bo muri icyo gihugu baribaza igituma abo bagizi ba nabi bakomeza gufatwa nk’amata y’abashyitsi, aho gutabwa muri yombi.
Amakuru

Mu Bufaransa hatahuwe abandi bajenosideri batatu. Abanyamakuru bo muri icyo gihugu baribaza igituma abo bagizi ba nabi bakomeza gufatwa nk’amata y’abashyitsi, aho gutabwa muri yombi.

Editorial 21 May 2021
Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Editorial 17 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru