• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Impera z’icyumweru zisize APR FC yerekanye abakinnyi 7 bashya, Rayon Sports itsinda AS Kigali, Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste begukanye umwanya wa 4 muri Common Wealth Games   |   08 Aug 2022

  • Amafoto – Bakina bya gishuti, Rayon Sports yatsinze Musanze FC 2-0, As Kigali itsinda Gasogi United   |   06 Aug 2022

  • Kiyovu yazanye umunya-Afurika y’Epfo, Rutahizamu w’umunya-Nigeria Nanbur Gabriel na Eloundou Ngono uvuye muri Cameroon basinyiye Gasogi United   |   04 Aug 2022

  • Ingabo z’u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe   |   04 Aug 2022

  • Myugariro w’umunyarwanda Dylan Maes wakinaga muri Portugal yerekeje muri Cyprus   |   03 Aug 2022

  • Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!   |   02 Aug 2022

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yahaye imbabazi abagororwa 52

Perezida Kagame yahaye imbabazi abagororwa 52

Editorial 11 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU

Uyu ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 10 Ukwakira 2019. Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Iyo nama y’Abaminisitiri

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 29 Nyakanga 2019.

2. Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abagororwa mirongo itanu na babiri (52) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo kwihekura no gukuramo inda.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza kuba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano mpuzamahanga yerekeye gushyira ibimenyetso ku bintu biturika bikozwe muri pulasitiki kugira ngo bitahurwe, yakorewe i Montréal ku wa 1 Werurwe 1991;

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza kuba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano mpuzamahanga arebana n’ikurwaho ry’ibikorwa binyuranyije n’amategeko byabangamira umutekano w’iby’indege za gisivili, yakorewe i Beijing ku wa 10 Nzeri 2010;

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza kuba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano y’inyongera ku masezerano mpuzamahanga yerekeye ikurwaho ry’ifatira ry’indege rinyuranyije n’amategeko, yakorewe i Beijing ku wa 10 Nzeri 2010;

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza kuba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano y’inyongera ahindura amasezerano mpuzamahanga yakorewe i Montréal ku wa 4 Mata 2014, ku byaha n’ibindi bikorwa bikorewe mu ndege;

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza kuba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano y’inyongera ahindura amasezerano mpuzamahanga mu by’indege za gisivili, yashyiriweho umukono i Montréal ku wa 6 Ukwakira 2016;

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza kuba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano y’inyongera ahindura amasezerano mpuzamahanga mu by’indege za gisivili, yashyiriweho umukono i Montréal ku wa 6 Ukwakira 2016.

• Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ryemera kwemeza burundu amasezerano yakorewe i Moscow ku wa 5 Ukuboza 2018, hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma y’u Burusiya, ku bufatanye mu rwego rw’ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu buryo bugamije amahoro.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri w’Intebe akurikira:

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana ubutaka buherereye mu Karere ka Rubavu buri mu kibanza gifite UPI: 3/03/04/05/1069, mu mutungo rusange wa Leta, rikabushyira mu mutungo bwite wayo;

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Bwana HABIMANA Donathna Madamu UWASE Alice nk’Abashinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye;

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Lieutenant MUKAMANA Christine nk’ Umushinjacyaha wa Gisirikare;

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta, Madamu MUKAKARANGWA Francisca Emmanuel wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya SACCOs mu Kigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri akurikira:

• Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa ibihumbi bibiri na magana ane na mirongo itanu n’umwe (2 451) babisabye kandi bakaba bujuje ibiteganywa n’amategeko;

• Iteka rya Minisitiri rishyiraho Lt UMUSINDI Olivier nk‘Umwanditsi w’Urukiko mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare;

• Iteka rya Minisitiri ryemerera Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RICA) gutangira gukora nk’ishuri rikuru ryigenga.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagarira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rw’Abambasaderi:

• Bwana ABDULLA MOHD A.Y.AL-SAYED: Ambasaderi wa Leta ya Katari mu Rwanda ufite ikicaro i Kigali;

• Bwana MARTIN KLEPETKO: Ambasaderi wa Repubulika ya Cekisolovaliya mu Rwanda ufite ikicaro iNayirobi;

• Madamu RIITTA SWAN: Ambasaderi wa Repubulika ya Finilande mu Rwanda ufite ikicaro i Dar es Salaam;

• Bwana SLAIMAN ARABIAT: Ambasaderi w’Ubwami bwa Yorudaniya mu Rwanda ufite ikicaro i Nayirobi.

9. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

• Mu Kigo k’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo(RMI)

- Bwana MUKWIYE Norbert: Director of administration and finance unit;

- Madamu UZAMUKUNDA Christine:Director of ICT and e- learning unit.

• Mu Kigo k’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA)

- Bwana KAGERUKA Hurbert: Director of laboratory unit;

- Bwana MBARAGA Nkejuwimye Serge: Director of technology monitoring and knowledge management unit.

• Mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro/NGOMA (RP/IPRC-NGOMA)

Bwana MURINDAHABI Jean de Dieu: Director of research, consultancy and production unit.

• Mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro/KIGALI (RP/IPRC-KIGALI)

Bwana RWUMUKARAGO Alain: Director of research, consultancy and production unit.

10. Mu bindi.

• Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge kwatangiye ku itariki ya mbere Ukwakira kukazasozwa ku ya 31 Ukwakira 2019. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Imyaka 25 mu nzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge: Ubumwe bwacu, amahitamo yacu.”

• Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Ibirori by’umunsi wo gushimira Abasora bizabera i Kigali mu Intare Conference Arena ku wa 22 Ugushyingo 2019, ku nsanganyamatsiko igira iti “Dusore Neza, Twubake u Rwanda Twifuza.’’

- Kuva tariki ya 23 kugeza 31 Ukwakira 2019, ari icyumweru cyahariwe kuzigama. Insanganyamatsiko ni: “Izigamire ugire ejo heza”, ikaba yuzuzanya na gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire/EJO HEZA.

• Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umuryango Mpuzamahanga w’Amakoperative uzakorera inama yawo Mpuzamahanga mu Rwanda kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 17 Ukwakira 2019, muri Kigali Convention Center.

• Minisitiri w’Ibidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Igihembwe cyo gutera amashyamba cya 2019/2020 no kwizihiza isabukuru ya 44 y’Umunsi wo gutera amashyamba bizaba ku itariki ya 09/11/2019 bikazabera mu Murenge wa Rukumberi, mu Karere ka Ngoma. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Amashyamba ni inkingi y’imibereho myiza y’abaturage’’.

- Kuva ku tariki ya 8 kugeza ku ya 11 Ukwakira 2019 mu Rwanda hari kubera inama igamije kurebera hamwe uburyo bushya bwo gukomeza kwita ku bidukikije no guteza imbere inganda muri Afurika.

- Kuva muri Kanama 2019, u Rwanda rwabaye umunyamuryango w’Ihuriro rigamije kugabanya ikoreshwa rya Karubone (Carbon Neutrality Coalition).

• Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Ku itariki ya 11 Ukwakira 2019, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umwana w’Umukobwa muri Kigali Convention Center. Insanganyamatsiko ni: “Ntegurira ejo heza undinda gusambanywa.”

- Ku itariki ya 15 Ukwakira 2019, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro. Insanganyamatsiko ni:”Umuryango utekanye kandi uteye imbere.” Ku rwego rw’Igihugu, ibirori byo kwizihiza uyu munsi bizabera mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi;

- Kuva tariki ya 25 kugeza ku ya 27 Ugushyingo 2019, u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo izabera muri Kigali Convention Center.

• Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- U Rwanda rurateganya gutangiza ubukangurambaga bugamije gukingira icyorezo giterwa na Virusi ya Ebola (EBV). Hazakingirwa abantu bakuru, ingimbi n’abangavu ndetse n’abana bafite imyaka 2 batuye hafi y’aho icyo cyorezo cyagaragaye.

- Ku itariki ya 5 Ukuboza 2019, u Rwanda ruzatangiza ku mugaragaro Ikigo kivura kanseri mu Bitaro bya Gisirikare.

• Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 31 Ukwakira 2019 u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza. Ku rwego rw’Igihugu, umuhango uzabera mu Murenge wa Karama, Akarere ka Kamonyi.

• Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 11 Ukwakira 2019 mu Rwanda hari kubera inama ya Youth Connekt Africa Summit 2019.

• Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 31 Ukwakira 2019 u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa, uzabera mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro. Insanganyamatsiko ni: “ Ibikorwa byacu ni byo shingiro ry’ejo hazaza. Indyo yuzuye mu isi izira inzara.”

• Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Mine, Peterori na Gazi akaba n’umwe mu bagize Guverinoma yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 28 kugeza 29 Ukwakira 2019, muri Kigali Convention Center, hazabera inama ya mbere y’Ihuriro ry’Ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati bicukura amabuye y’agaciro.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na
KAYISIRE Marie Solange

Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2019-10-11
Editorial

IZINDI NKURU

Finland: Pasiteri Jerome Nyandwi, aravuga ko ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho ko agambanira U Rwanda

Finland: Pasiteri Jerome Nyandwi, aravuga ko ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho ko agambanira U Rwanda

Editorial 08 Jan 2019
Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi

Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi

Editorial 28 Oct 2021
Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, i La Haye Mu Buholandi hateganyijwe inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, i La Haye Mu Buholandi hateganyijwe inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Editorial 01 Jun 2021
Umudepite wa NRM wanze gutorera ingingo yemerera Museveni kuzongera kwiyamamaza yakiriwe gitwari

Umudepite wa NRM wanze gutorera ingingo yemerera Museveni kuzongera kwiyamamaza yakiriwe gitwari

Editorial 29 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

20 Jul 2022
Amahoro muri Kongo ari kure nk’ukwezi, Umuvugizi wa Denis Mukwege wahawe igihembo cy’impirimbanyi y’amahoro yise Abatutsi b’Abanyekongo ”umunuko”.

Amahoro muri Kongo ari kure nk’ukwezi, Umuvugizi wa Denis Mukwege wahawe igihembo cy’impirimbanyi y’amahoro yise Abatutsi b’Abanyekongo ”umunuko”.

07 Jul 2022
Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

27 May 2022
Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

24 May 2022
U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

30 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

30 Nov 2021
Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

21 Nov 2021
Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

02 Oct 2021
Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira  gahunda y’Ikingira

Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira gahunda y’Ikingira

09 Sep 2021
Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

31 Aug 2021
Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

18 Aug 2021
Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

13 Jul 2021

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru