• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
Inkuru zigezweho
  • Inama ya RNC yaranzwe n’impaka zikomeye kubirebana nibura rya Rutabana ariko Kayumba Nyamwasa yashakaga ko bitaganirwaho   |   09 Dec 2019

  • Abarwanyi bagera ku gihumbi b’imitwe irwanya u Rwanda bafashwe mpiri mu mashyamba ya RDC   |   08 Dec 2019

  • BREAKING NEWS: Kayumba Nyamwasa Yatumije Inama Y’ikitaraganya Ya RNC Nyuma Yo Kuba Intabwa Kubera Abayoboke N’ingabo Zimushizeho   |   08 Dec 2019

  • Amezi atandatu ya 2019 atazibagirana mu mateka y’Imitwe yitwaje imtwaro irwanya Leta y’u Rwanda   |   08 Dec 2019

  • Abayobozi bakuru basaga 10 ba RNC, bamaze gutandukana na Kayumba kubera indanini n’ubujura   |   06 Dec 2019

  • Kweguza Trump birasaba iki?   |   06 Dec 2019

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yahaye imbabazi abagororwa 52

Perezida Kagame yahaye imbabazi abagororwa 52

Editorial 11 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU

Uyu ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 10 Ukwakira 2019. Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Iyo nama y’Abaminisitiri

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 29 Nyakanga 2019.

2. Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abagororwa mirongo itanu na babiri (52) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo kwihekura no gukuramo inda.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza kuba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano mpuzamahanga yerekeye gushyira ibimenyetso ku bintu biturika bikozwe muri pulasitiki kugira ngo bitahurwe, yakorewe i Montréal ku wa 1 Werurwe 1991;

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza kuba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano mpuzamahanga arebana n’ikurwaho ry’ibikorwa binyuranyije n’amategeko byabangamira umutekano w’iby’indege za gisivili, yakorewe i Beijing ku wa 10 Nzeri 2010;

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza kuba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano y’inyongera ku masezerano mpuzamahanga yerekeye ikurwaho ry’ifatira ry’indege rinyuranyije n’amategeko, yakorewe i Beijing ku wa 10 Nzeri 2010;

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza kuba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano y’inyongera ahindura amasezerano mpuzamahanga yakorewe i Montréal ku wa 4 Mata 2014, ku byaha n’ibindi bikorwa bikorewe mu ndege;

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza kuba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano y’inyongera ahindura amasezerano mpuzamahanga mu by’indege za gisivili, yashyiriweho umukono i Montréal ku wa 6 Ukwakira 2016;

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza kuba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano y’inyongera ahindura amasezerano mpuzamahanga mu by’indege za gisivili, yashyiriweho umukono i Montréal ku wa 6 Ukwakira 2016.

• Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ryemera kwemeza burundu amasezerano yakorewe i Moscow ku wa 5 Ukuboza 2018, hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma y’u Burusiya, ku bufatanye mu rwego rw’ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu buryo bugamije amahoro.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri w’Intebe akurikira:

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana ubutaka buherereye mu Karere ka Rubavu buri mu kibanza gifite UPI: 3/03/04/05/1069, mu mutungo rusange wa Leta, rikabushyira mu mutungo bwite wayo;

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Bwana HABIMANA Donathna Madamu UWASE Alice nk’Abashinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye;

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Lieutenant MUKAMANA Christine nk’ Umushinjacyaha wa Gisirikare;

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta, Madamu MUKAKARANGWA Francisca Emmanuel wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya SACCOs mu Kigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri akurikira:

• Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa ibihumbi bibiri na magana ane na mirongo itanu n’umwe (2 451) babisabye kandi bakaba bujuje ibiteganywa n’amategeko;

• Iteka rya Minisitiri rishyiraho Lt UMUSINDI Olivier nk‘Umwanditsi w’Urukiko mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare;

• Iteka rya Minisitiri ryemerera Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RICA) gutangira gukora nk’ishuri rikuru ryigenga.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagarira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rw’Abambasaderi:

• Bwana ABDULLA MOHD A.Y.AL-SAYED: Ambasaderi wa Leta ya Katari mu Rwanda ufite ikicaro i Kigali;

• Bwana MARTIN KLEPETKO: Ambasaderi wa Repubulika ya Cekisolovaliya mu Rwanda ufite ikicaro iNayirobi;

• Madamu RIITTA SWAN: Ambasaderi wa Repubulika ya Finilande mu Rwanda ufite ikicaro i Dar es Salaam;

• Bwana SLAIMAN ARABIAT: Ambasaderi w’Ubwami bwa Yorudaniya mu Rwanda ufite ikicaro i Nayirobi.

9. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

• Mu Kigo k’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo(RMI)

- Bwana MUKWIYE Norbert: Director of administration and finance unit;

- Madamu UZAMUKUNDA Christine:Director of ICT and e- learning unit.

• Mu Kigo k’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA)

- Bwana KAGERUKA Hurbert: Director of laboratory unit;

- Bwana MBARAGA Nkejuwimye Serge: Director of technology monitoring and knowledge management unit.

• Mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro/NGOMA (RP/IPRC-NGOMA)

Bwana MURINDAHABI Jean de Dieu: Director of research, consultancy and production unit.

• Mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro/KIGALI (RP/IPRC-KIGALI)

Bwana RWUMUKARAGO Alain: Director of research, consultancy and production unit.

10. Mu bindi.

• Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge kwatangiye ku itariki ya mbere Ukwakira kukazasozwa ku ya 31 Ukwakira 2019. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Imyaka 25 mu nzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge: Ubumwe bwacu, amahitamo yacu.”

• Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Ibirori by’umunsi wo gushimira Abasora bizabera i Kigali mu Intare Conference Arena ku wa 22 Ugushyingo 2019, ku nsanganyamatsiko igira iti “Dusore Neza, Twubake u Rwanda Twifuza.’’

- Kuva tariki ya 23 kugeza 31 Ukwakira 2019, ari icyumweru cyahariwe kuzigama. Insanganyamatsiko ni: “Izigamire ugire ejo heza”, ikaba yuzuzanya na gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire/EJO HEZA.

• Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umuryango Mpuzamahanga w’Amakoperative uzakorera inama yawo Mpuzamahanga mu Rwanda kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 17 Ukwakira 2019, muri Kigali Convention Center.

• Minisitiri w’Ibidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Igihembwe cyo gutera amashyamba cya 2019/2020 no kwizihiza isabukuru ya 44 y’Umunsi wo gutera amashyamba bizaba ku itariki ya 09/11/2019 bikazabera mu Murenge wa Rukumberi, mu Karere ka Ngoma. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Amashyamba ni inkingi y’imibereho myiza y’abaturage’’.

- Kuva ku tariki ya 8 kugeza ku ya 11 Ukwakira 2019 mu Rwanda hari kubera inama igamije kurebera hamwe uburyo bushya bwo gukomeza kwita ku bidukikije no guteza imbere inganda muri Afurika.

- Kuva muri Kanama 2019, u Rwanda rwabaye umunyamuryango w’Ihuriro rigamije kugabanya ikoreshwa rya Karubone (Carbon Neutrality Coalition).

• Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Ku itariki ya 11 Ukwakira 2019, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umwana w’Umukobwa muri Kigali Convention Center. Insanganyamatsiko ni: “Ntegurira ejo heza undinda gusambanywa.”

- Ku itariki ya 15 Ukwakira 2019, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro. Insanganyamatsiko ni:”Umuryango utekanye kandi uteye imbere.” Ku rwego rw’Igihugu, ibirori byo kwizihiza uyu munsi bizabera mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi;

- Kuva tariki ya 25 kugeza ku ya 27 Ugushyingo 2019, u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo izabera muri Kigali Convention Center.

• Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- U Rwanda rurateganya gutangiza ubukangurambaga bugamije gukingira icyorezo giterwa na Virusi ya Ebola (EBV). Hazakingirwa abantu bakuru, ingimbi n’abangavu ndetse n’abana bafite imyaka 2 batuye hafi y’aho icyo cyorezo cyagaragaye.

- Ku itariki ya 5 Ukuboza 2019, u Rwanda ruzatangiza ku mugaragaro Ikigo kivura kanseri mu Bitaro bya Gisirikare.

• Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 31 Ukwakira 2019 u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza. Ku rwego rw’Igihugu, umuhango uzabera mu Murenge wa Karama, Akarere ka Kamonyi.

• Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 11 Ukwakira 2019 mu Rwanda hari kubera inama ya Youth Connekt Africa Summit 2019.

• Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 31 Ukwakira 2019 u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa, uzabera mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro. Insanganyamatsiko ni: “ Ibikorwa byacu ni byo shingiro ry’ejo hazaza. Indyo yuzuye mu isi izira inzara.”

• Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Mine, Peterori na Gazi akaba n’umwe mu bagize Guverinoma yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 28 kugeza 29 Ukwakira 2019, muri Kigali Convention Center, hazabera inama ya mbere y’Ihuriro ry’Ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati bicukura amabuye y’agaciro.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na
KAYISIRE Marie Solange

Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2019-10-11
Editorial

IZINDI NKURU

Bombori-Bombori muri Guverinoma ya Nahimana, barayisohokamo nk’Inzuki ziva mu muzinga

Bombori-Bombori muri Guverinoma ya Nahimana, barayisohokamo nk’Inzuki ziva mu muzinga

Editorial 16 Nov 2017
Gen. Afrika uherutse kwicwa yasanganwe inyandiko zifite amakuru “y’ingenzi”

Gen. Afrika uherutse kwicwa yasanganwe inyandiko zifite amakuru “y’ingenzi”

Editorial 11 Nov 2019
Uko itabwa muri yombi rya Gen Kale Kayihura ryagenze n’uko yagerageje gucika ntibimuhire

Uko itabwa muri yombi rya Gen Kale Kayihura ryagenze n’uko yagerageje gucika ntibimuhire

Editorial 14 Jun 2018
Général Victor Byiringiro wa FDLR mu mazi abira

Général Victor Byiringiro wa FDLR mu mazi abira

Editorial 16 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Undi murwanyi ukomeye wa FDLR/FOCA Koloneri Gaspard Africa amaze kwicwa n’ingabo za FARDC

Undi murwanyi ukomeye wa FDLR/FOCA Koloneri Gaspard Africa amaze kwicwa n’ingabo za FARDC

06 Dec 2019
Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi ….Umunyamakuru Asuman Bisiika wa Daily Monitor akwiye kwisuzumisha ikibazo afite mu mutwe, aho kwitwaza Nyakwigendera Joy Agaba

Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi ….Umunyamakuru Asuman Bisiika wa Daily Monitor akwiye kwisuzumisha ikibazo afite mu mutwe, aho kwitwaza Nyakwigendera Joy Agaba

05 Dec 2019
RD-Congo : Col.Muhawenimana Theogene wa FLN, yaguye mu mirwano, yicanwe n’abarwanyi basaga 80, Gen.Wilson Irategeka ararusimbuka

RD-Congo : Col.Muhawenimana Theogene wa FLN, yaguye mu mirwano, yicanwe n’abarwanyi basaga 80, Gen.Wilson Irategeka ararusimbuka

04 Dec 2019
Congo yataye muri yombi undi muyobozi ukomeye muri FDLR

Congo yataye muri yombi undi muyobozi ukomeye muri FDLR

04 Dec 2019
Nyuma yo kwegura ku mwanya w’ubuvugizi, Jean Paul Turayishimye yirukanywe ku bukomiseri ashinjwa kwigomeka, bakomeje kwitwaza Rushyashya

Nyuma yo kwegura ku mwanya w’ubuvugizi, Jean Paul Turayishimye yirukanywe ku bukomiseri ashinjwa kwigomeka, bakomeje kwitwaza Rushyashya

03 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Abarwanyi bagera ku gihumbi b’imitwe irwanya u Rwanda bafashwe mpiri mu mashyamba ya RDC

Abarwanyi bagera ku gihumbi b’imitwe irwanya u Rwanda bafashwe mpiri mu mashyamba ya RDC

08 Dec 2019
Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare

Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare

04 Dec 2019
Igisirikare cya Congo cyagabye ibitero bikomeye kuri FDLR na CNRD

Igisirikare cya Congo cyagabye ibitero bikomeye kuri FDLR na CNRD

04 Dec 2019
Intandaro y’ukurasana hagati y’inyeshyamba za RUD-URUNANA

Intandaro y’ukurasana hagati y’inyeshyamba za RUD-URUNANA

02 Dec 2019
Umunyamerika wimenyereza umwuga yigize inzobere ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda

Umunyamerika wimenyereza umwuga yigize inzobere ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda

02 Dec 2019
Ibitero bikakaye by’Ingabo za Congo FARDC byirukanye mu birindiro umutwe wa FDLR uhungira muri pariki

Ibitero bikakaye by’Ingabo za Congo FARDC byirukanye mu birindiro umutwe wa FDLR uhungira muri pariki

02 Dec 2019
CMI yataye muri yombi Abanyarwanda bane bigaga muri kaminuza i Kampala

CMI yataye muri yombi Abanyarwanda bane bigaga muri kaminuza i Kampala

29 Nov 2019

SONDAGE

Ninde uzatwara igikombe cy'Afrika (CAN/AfCON)?

View Results

Loading ... Loading ...

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Phones: +250 788350655
Emails: info@rushyashya.net , rushyashya@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru