Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rumaze gutangaza ko ku gicamunsi cy’ejo, Inzego z’Umutekano zashyikirije RIB umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.
Nk’uko RIB yabitangaje, “Arakekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.
Iperereza ryatangiye kuri ibi byaha akekwaho kugirango dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.”
Kizito yafatanywe n’umwe mu basore bari bafunganywe Mageragere.
Amakuru ku ifatwa rye yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 13 Gashyantare. Aya makuru avuga ko Kizito yafatanywe n’umwe mu basore bari bafunganywe muri gereza ya Mageragere.
Umuturage wo mu gace bivugwa ko yafatiwemo yabwiye BBC ko yabonye uyu muhanzi asanzwe azwi neza, ari kumwe n’abagabo babiri, bahagaritswe n’abaturage bagahamagara abasirikare.
Ati: “Ni mu murenge wa Nyabimata mu kagari ka Remera mu mudugudu wa Kivugiza, niho ndi nanjye. Ako gacentre niko kanyuma kari hafi y’umupaka. Abaturage bavugaga ko bafashe abo bagabo baca mu nzira za panya bagana ku mupaka.”
Yakomeje agaira ati “Njyewe uko namubonye yari ameze nk’abakerarugendo, yari afite igikapu kinini kiremereye agihetse ubona ko ari umuntu ufite urugendo.”
Uyu muturage avuga ko abaturage bahamagaye abasirikare nyuma hakaza n’abapolisi, ko aribo bahise bajyana Kizito n’aba bagabo babiri bari kumwe nawe
Mu 2015, Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 amaze kwemera no guhamwa n’ibyaha birimo kugerageza kugirira nabi perezida Paul Kagame no kwangisha rubanda ubutegetsi.
Yarekuwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu mu kwezi kwa cyenda 2018.
Abaturage b’aho yafatiwe bavuga ko bishoboka ko Kizito Mihigo – usanzwe aba anakorera ibikorwa bye muzika muri Kigali – yari agiye gutoroka akava mu Rwanda.
Umuntu warekuwe ku mbabazi za perezida ategekwa kujya kwiyereka ubushinjacyaha buri kwezi no gusohoka mu gihugu abiherewe uruhushya n’urwego rushinzwe ubucamanza.
Alias
Kandi ni uku nzima. Nshaje nta mugore ,nta naho nkeka nateye inda ubu se koko. Hazima uwatse. Uwancutse yarampemukiye. Mbigenje nte. Umwana w’ingayi bamuha isosi akayimenamo ishishi.