• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ukuri kubivugwa ko Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga wa Kenya yahawe hafi miliyoni 5 z’ amadorali akazanga

Ukuri kubivugwa ko Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga wa Kenya yahawe hafi miliyoni 5 z’ amadorali akazanga

Editorial 04 Sep 2017 Mu Rwanda

Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga muri Kenya David Maraga ku wa Kane tariki 31 Kanama yahawe ruswa ya miliyoni 500 z’ amashilingi ya Kenya, abura uko ayafata, bukeye atangaza ko ibyavuye mu matora ya Perezida wa Kenya biteshwa agaciro hagategurwa andi matora.

Kenya Commercial Bank (KCB) yatangaje ko aya mashilingi yashyizwe kuri Dr David Maraga n’ umuntu utazwi ahagana 3: 14. Amakuru ava muri Kenya akemeza ko aya mashilingi yashyizwe kuri konte n’umuntu wa Raila Odinga , ariko we akabihakana.

Aya mashilingi ibihumbi 500 ni 4 848 659 mu madorali y’ Amerika ariyo ahwanye na 4,089,686,064 mu mafaranga y’ u Rwanda.

Dr Maraga yatangaje ko impamvu yanze aya mashilingi ari uko adashaka guharabika isura ye n’ iy’ urukiko ayoboye, gusa bikaba bivugwa ko yabonye byarabuye arayanga.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ umuyobozi wa KCB, Mr.Kamau Ndung’u, yavuze ko Dr Maraga yasabye banki gusubiza aya mashilingi aho yaturutse kuko nta muntu n’ umwe yitezeho amashilingi angana kuriya.

Yagize ati “Twegereye umukiliya wacu Dr Maraga atubwira ko nta hantu na hamwe yari yiteguye amashilingi angana kuriya. Yadusabye ko tuyasubiza nyirayo tugiye guhita tubikora”

Yongeho ati “Umukiliya wacu yarakaye turaza kugaragaza nyir’ ariya mashilingi kugira ngo ibintu binyure mu mucyo”

Ku wa Gatanu tariki 1 Nzeli 2017 nibwo urukiko rw’ ikirenga muri Kenya rwatangaje ko amatora ya Perezida wa Kenya yabaye tariki 8 Kanama yabayemo ubujura bw’ amajwi bwakorewe mu ikoranabuhanga.

Urukiko rw’ ikirenga rwatangaje ko amatora agomba gusubirwamo bitarenze iminsi 60, Uhuru Kenyatta wari yatangajwe ko yatsinze amatora avuga ko yiteguye kongera guhatana.

Raila Odinga utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kenya yavuze ko yiteguye amatora y’ ikiciro cya kabili gusa avuga ko komisiyo y’ amatora ikwiye guseswa kuko amatora yabayemo uburiganya aribo bari bayateguye.

-234.png

Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga muri Kenya David Maraga

2017-09-04
Editorial

IZINDI NKURU

Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw’u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo

Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw’u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo

Editorial 19 Aug 2021
Amavubi yatsinzwe na Uganda igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu matsinda yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi 2022

Amavubi yatsinzwe na Uganda igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu matsinda yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi 2022

Editorial 07 Oct 2021
Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza

Editorial 14 Oct 2017
Uwahoze ari Visi Meya wa Musanze yangiwe kuburana yidegembya nubwo umugore yamusabiye imbabazi

Uwahoze ari Visi Meya wa Musanze yangiwe kuburana yidegembya nubwo umugore yamusabiye imbabazi

Editorial 12 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rurageretse hagati ya IBUKA na Musenyeri Mbonyintege bapfa Perraudin
INKURU NYAMUKURU

Rurageretse hagati ya IBUKA na Musenyeri Mbonyintege bapfa Perraudin

Editorial 25 Jun 2018
Mpayimana  Philippe uvugwaho gupfobya Jenoside yageze aho atanga kandidatire  ye muri NEC,  abigereranya nka ‘ Armstrong’  agera ku kwezi
POLITIKI

Mpayimana Philippe uvugwaho gupfobya Jenoside yageze aho atanga kandidatire ye muri NEC, abigereranya nka ‘ Armstrong’ agera ku kwezi

Editorial 25 Jun 2017
Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage
Mu Mahanga

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Editorial 11 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru