• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Ukuri kutavuzwe ku rugendo rwa Tshisekedi muri Uganda

Ukuri kutavuzwe ku rugendo rwa Tshisekedi muri Uganda

Editorial 31 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Kuri uyu wa gatatu, tariki 30 Ukwakira 2024, Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yagiriye uruzinduko muri Uganda, aho yakiriwe na mugezi we w’icyo gihugu, Yoweri Kaguta Museveni.

Itangazo risoza urwo ruzinduko rivuga gusa ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku buryo amahoro yagaruka mu burasirazuba bwa Kongo no ku mubano “mwiza”usanzwe hagati ya Kongo na Uganda.

Ibikubiye muri iryo tangazo ni ubuhendabana, kuko nta mubano mwiza usanzwe hagati y’ibyo bihugu.

Icya mbere, ubutegetsi bwa Kongo ntibusiba gushyira Uganda n’uRwanda mu gatebo kamwe, bishinjwa gushyigikira umutwe wa M23, ndetse Perezida Museveni akaba atarya indimi iyo avuga ko “M23 irwanira impamvu yumvikana”.

Icya kabiri, ntiwashyira Uganda mu nshuti za Kongo, kandi bizwi ko Tshisekedi afata nk’umugambanyi umuntu wese umugira inama yo gushyikirana na M23, we yita umutwe w’iterabwoba. Nyamara Museveni yamaze kuvuga ko amahoro muri Kongo adashoboka hatabayeho gutega amatwi ibyifuzo bya M23, we asanga ” bitanagoranye”.

Icya gatatu, Perezida Museveni ni umwe mu bababajwe n’agasuzuguro Tshisekedi yagaragarije Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba(EAC), ubwo yirukanaga nabi ingabo z’uwo muryango zari zoherejwe kubungabunga amahoro muri Kongo, akazisimbuza iza SADC, atanagishije inama bagenzi be bahuriye muri EAC.

Rushyashya yashoboye kumenya impamvu nyakuri yajyanye Tshisekedi muri Uganda:

Umutwe wa M23 ukomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe, zituma buri munsi yigarurira uduce dushya. Nyuma yo gufata ibice binini muri teritwari za Nyiragongo, Masisi na Rutshuru, ubu abarwanyi b’uwo mutwe bamaze kwinjira no muri Teritwari ya Walikale.

Bukurikije ingufu n’ umuvuduko wa M23, ubutegetsi bw’i Kinshasa bufite ubwoba ko mu gihe gito yaba yigaruriye na Butembo muri teritwari ya Lubero, na Buniya mu ntara ya Ituri, kandi iramutse ihafashe byayorohera kugera no mu zindi ntara nka Tshopo, Haut-Uele na Bas-Uele.

Kubera rero ko muri utwo duce hari ingabo za Uganda zagiye kurwanya umutwe wa ADF, Tshisekedi yari muri agiye muri Uganda gutakambira Museveni ngo ingabo ze zizakumire M23, ziyibuze gushinga ibirindiro muri utwo duce. Mu rwego rw’agahimbazamusyi ndetse, Tshisekedi ngo yiteguye kwegurira Uganda ibirombe by’amabuye y’agaciro muri Ituri, nk’uko yari yahaye Abarundi na Afrika y’Epfo ibirombe bya Rubaya nubwo M23 yahise ibibambura.

Amakuru yizewe aravuga ko Perezida Museveni yirinze kugira izeserano iryo ari ryo ryose aha Tshisekedi, kuko agisanga ibibazo bya Kongo bidashobora kurangizwa n’imbaraga za gisirikari. Yongeye gusaba ubutegetsi bwa Kongo kuva ku izima bugashyikirana na M23, maze Tshisekedi udakozwa ibiganiro n’uwo mutwe arahambira, arataha.

Abategetsi bombi kandi banagarutse ku mushinga wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga rya Kongo. Perezida Museveni yabwiye Tshisekedi ko atifuza kwivanga muri icyo kibazo kireba gusa Abakongomani, ariko amugira inama ko mu gihe abaturage bagaragaza ko batishimiye uwo mushinga, yawureka, kuko warushaho koreka Kongo, n’ubundi isanganywe ibibazo bikigoye kubonerwa umuti.

Ngibyo rero ibyajyanye Tshisekedi muri Uganda, aho yavuye nta nkunga ifatika ya Perezida Museveni atahanye.

2024-10-31
Editorial

IZINDI NKURU

AMAFOTO: Umukino wa Manchester United na Liverpool wasubitswe kubera imyigaragambyo y’abafana ba Manchester binubira uko ikipe yabo iyobowe.

AMAFOTO: Umukino wa Manchester United na Liverpool wasubitswe kubera imyigaragambyo y’abafana ba Manchester binubira uko ikipe yabo iyobowe.

Editorial 03 May 2021
Impinduka mu bakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe bitegura gukina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022

Impinduka mu bakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe bitegura gukina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022

Editorial 04 Nov 2021
Impamvu umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda atari ikibazo bwite cya Perezida Kagame na Museveni

Impamvu umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda atari ikibazo bwite cya Perezida Kagame na Museveni

Editorial 12 Dec 2019
Brussels Airlines yizihije umunsi w’abagore ibaha kuyobora ingendo z’indege zayo

Brussels Airlines yizihije umunsi w’abagore ibaha kuyobora ingendo z’indege zayo

Editorial 08 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ShaddyBoo yinjiye mu bantu 5 bagizwe ibimenyabose n’amagambo bavuze agatizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga kubera ijambo  ‘Odeur ya Ocean’
SHOWBIZ

ShaddyBoo yinjiye mu bantu 5 bagizwe ibimenyabose n’amagambo bavuze agatizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga kubera ijambo ‘Odeur ya Ocean’

Editorial 31 Aug 2017
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko hari imitwe itatu ishaka gutera u Burundi iyobowe na Hussein Radjabu
ITOHOZA

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko hari imitwe itatu ishaka gutera u Burundi iyobowe na Hussein Radjabu

Editorial 16 Aug 2017
Ababiligi bakuriye inzira k’umurima Jambo asbl yashakaga guhakanira Genocide yakorewe Abatutsi mu nteko nshingamategeko yabo
INKURU NYAMUKURU

Ababiligi bakuriye inzira k’umurima Jambo asbl yashakaga guhakanira Genocide yakorewe Abatutsi mu nteko nshingamategeko yabo

Editorial 22 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru