• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Umucamanza Theodor Meron arasabwa kwitondera gufungura Ngeze Hassan na bagenzi be

Umucamanza Theodor Meron arasabwa kwitondera gufungura Ngeze Hassan na bagenzi be

Editorial 07 Jun 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Urukiko Mpuzamahanga rurateganya kwemeza irekurwa rya Ngeze Hassan, umwe mu bagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, hirengagijwe ibitangazwa n’abashinjacyaha bavuga ko ibi bishobora kugira ingaruka ku rugamba mpuzamahanga rwo kurwanya ubuhezanguni.

Guverinoma y’u Rwanda ikaba yaramaganye icyo isobanura nk’umugambi w’ibanga ushobora gutuma Ngeze Hassan afungurwa kimwe n’abandi bagize uruhare mu bwicanyi bwatwaye ubuzima bw’Abanyarwanda basaga miliyoni.

Uyu Ngeze Hassan yahoze ari umwanditsi w’Ikinyamakuru Kangura cyaranzwe no kwambura ubumuntu abantu ndetse kigashishikariza abandi kwica Abatutsi, ndetse akaba yari umwe mu bashinze ishyaka ry’abahezanguni b’Abahutu bagize uruhare mu bwicanyi ndengakamere.

Ngeze yahamagariye abantu kwica Abatutsi, aha intwaro abicanyi ndetse agira uruhare mu gukora intonde z’abantu bagombaga kwicwa. Yahamijwe ibyaha byinshi bifitanye isano na jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabya rwa Arusha (ICTR)ndetse no gushyigikira itsembabwoko nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Urukiko rukaba rwaremeje ko Ngeze Hassan yakoresheje ikinyamakuru Kangura mu kubiba urwango, mu gutera icyoba mu bantu ndetse no gushishikariza gukora jenoside.

Kuri ubu, nyuma yo kurangiza 2/3 by’igihano cy’imyaka 35 yakatiwe, Ngeze Hassan yasabye ko yafungurwa. Abanyamategeko bakaba bateganya ko ashobora kurekurwa mu mpera z’uku kwezi n’umucamanza Theodor Meron, Umunyamerika ukuriye Urukiko Mpuzamhanga rwahawe inshingano zo kurangiza imanza zitarangijwe na ICTR .

Guverinoma y’u Rwanda yakunze kunenga uyu mucamanza Meron imushinja kugabanya ibihano no gufungura abantu benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Guverinoma y’u Rwanda ikavuga ko ntaho mu mahame ya ICTR hasaba kurekura imfungwa nyuma yo kurangiza 2/3 by’igihano zahawe kandi ko ibi byatangiye gukorwa u Rwanda rutabajijwe.

U Rwanda rukaba ruhangayikishijwe n’uko na Theoneste Bagosora, wacuze umugambi wo kurimbura Abatutsi, ashobora kurekurwa nawe mu mpera z’uyu mwaka, mu kintu kitazarakaza u Rwanda gusa ahubwo gishobora no kurakaza u Bubiligi kubera uruhare rwa Bagosora mu iyicwa ry’abasirikare 10 b’Ababibiligi bari mu ngabo za Loni biciwe I Kigali jenoside ikimara gutangira mu 1994.

Ni muri urwo rwego umwe mu bashinjacyaha mpuzamahanga wari mu rubanza rwa Ngeze, Simone Monasebian, yandikiye umucamanza, Theodor Meron, asobanura Ngeze nk’umwe mu bantu bateguye jenoside, ndetse asaba ko atafungurwa.

Simone Monasebian

Umushinjacyaha Monasebian avuga ko ibyaha Ngeze yahamijwe byakomerekeje umutimanama wa muntu nk’uko abivuga mu ibaruwa ye, aho agira ati; “Ikinyamakuru cyabo na radio byakongeje jenoside kandi byarushaga imbaraga n’ubukana amasasu n’imipanga”

Ngeze yagize uruhare mu gutangaza ‘Amategeko 10 y’Abahutu’ yavugaga ko Abagabo b’Abahutu bashakanye cyangwa bakaba inshuti n’Abatutsi ari abagambanyi, ko Abatutsi atari abizerwa muri business ahubwo baba barajwe inshinga n’uko ubwoko bwabo buruta andi moko kandi Abahutu ari bo bakwiye gutegeka no kuyobora.

Simone Monasebian, kuri ubu uyoboye ibiro bya Loni bishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge  n’ibyaha muri New York, avuga ko Ngeze na bagenzi be  n’ubu bataragaragaza kwicuza ku ruhare bagize mu bwicanyi.

Ati: “Na n’uyu munsi, banze kwemera ko yari jenoside yakorerwaga Abatutsi. Kugeza uyu munsi banze kwemera uruhare urwo ari rwo rwose mu bikorwa byabo. Ni Abahezanguni b’ababagizi banabi batagira kwicuza.”

Undi mucamanza wari mu rubanza rwa Ngeze na Bagenzi be, asobanura ifungurwa rya Ngeze nk’ikintu giteye agahinda mu gihe Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango Mpuzamahanga biri kugerageza kurwanya ubuhezanguni.

Charity Kagwi- Ndungu

“Ni ubuhe butumwa buzahabwa, abataragizweho ingaruka na jenoside gusa, ahubwo n’Isi muri rusange igihe umuntu ufatwa nk’umuhezanguni w’umugizi wa nabi ndetse wanakoreshejwe mu gushumika u Rwanda mu 1994 yaba afunguwe mu gihe ibyangijwe n’ibikorwa by’ubuhezanguni bye bigihari?”, uwo ni Charity Kagwi-Ndungu mu ibaruwa yagenewe urukiko ruyobowe na Meron.

Irekurwa rya Ngeze nk’uko amakuru akomeje kuvuga rishobora kujyana n’ifungurwa ry’abandi bantu babiri nabo bahamijwe uruhare muri jenoside, ari bo; Aloys Simba, wari Lt Col muri Ex-FAR, wagize uruhare mu gutegura ubwicanyi ndengakamere bwabaye mu majyepfo y’igihugu, na Dominique Ntawukuriryayo, wari umuyobozi w’ibanze agashora Abatutsi mu rupfu abizeza kubarinda, akabaha Interahamwe ngo bicwe.

Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya leta, Johnston Busingye, akaba yarandikiye Meron asaba ko aba bantu uko ari batatu batarekurwa muri iki gihe kuko bishobora gushengura abarokotse kandi bikaba byagira ingaruka ku mikorere y’ubutabera mpuzamahanga.

2018-06-07
Editorial

IZINDI NKURU

Inzigo n’amakimbirane muri FDLR byaba aribyo byagambaniye umugaba mukuru wayo Mudacumura?

Inzigo n’amakimbirane muri FDLR byaba aribyo byagambaniye umugaba mukuru wayo Mudacumura?

Editorial 15 Nov 2019
Kuki Museveni yanga u Rwanda akomokamo?

Kuki Museveni yanga u Rwanda akomokamo?

Editorial 28 Jul 2019
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumva ko umutekano wabo urinzwe, kandi usesuye

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumva ko umutekano wabo urinzwe, kandi usesuye

Editorial 08 Nov 2019
Impamvu nyuma y’imyaka 5 bakorana, Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis

Impamvu nyuma y’imyaka 5 bakorana, Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis

Editorial 21 Feb 2018

2 Ibitekerezo

  1. Ukuli
    June 7, 201812:51 pm -

    Ariko habura iki ngo urwanda rizagire abasore nka MOSSAD ? Ya Israël yahanaguyeho aba NAZI bose ndetse n’a bamwe bahinduye imyirondoro yabo?
    Jye nturanye nabo europe, iyo mbabonye bishongora, nifuza imyitozo ya Mossad. …
    Tuzahora turibwaribwa nitutihorera kuliyi misega ihora yigamba . Ubu noneho erega basigaye bavuga bemye ngo ni FPR yakoze genocide. Ibi byose nitwe twabiteye …. kuvanaho cya gihano kibakwiriye

    Subiza
    • Intareyakanwa
      June 8, 20184:27 pm -

      Erega u Rwanda turangaje imbere ni u Rwanda rwiyunga kdi rukanababarira kuko kuba banafungiye hanze nabyo nta nyungu byaduha keretse twe tubifitiye!

      So muvandimwe wiyise UKULI rekeraho kugera ikirenge mu cyabo kuko nibaza ko wamaze kubonako guhora ari ukw’Imana

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Agashya mu mikino Olympic: Umukobwa ukinira ikipe ya Brazil yasabwe numukobwa bakundana ko yazamubera umugore hagati mu kibuga nyuma yaho bari bamaze gutsindwa
IMIKINO

Agashya mu mikino Olympic: Umukobwa ukinira ikipe ya Brazil yasabwe numukobwa bakundana ko yazamubera umugore hagati mu kibuga nyuma yaho bari bamaze gutsindwa

Editorial 09 Aug 2016
Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa
Amakuru

Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa

Editorial 10 Oct 2025
Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2
Mu Rwanda

Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2

Editorial 03 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru