Ntibitangaje kandi si bishya ku bazi umunyamakuru Agnes Nkusi Uwimana w’Umurabyo TV ukwiza ibinyoma ashaka amaronko. Ubu noneho yataye umutwe kuko ibinyoma bye byashyizwe hanze nyuma yuko abanyamakuru basuriye Gereza ya Nyarugenge bakaganira n’abagororwa ndetse bagatambagizwa ibikorwa bitandukanye bigize iyi gereza bareba uburyo babayeho.
Ubundi Agnes Nkusi Uwimana yatangije YouTube Channel ye avuga k’ubuzima bwo muri gereza aho yavugaga nk’umutangabuhamya kuko yafunzwe maze si ugukwiza ibinyoma ku buzima bwo muri gereza n’uburyo abagororwa bafatwa nabi. Abantu bose babashije kureba ubutumwa bwihariye bwatanzwe na Callixte Nsabimana cyangwa se bakareba ibiganiro bya Ndimbati babonye ko ibyo Agnes Nkusi yatangaje byose ari ibinyoma.
Agnes Nkusi yakozwe n’isoni ubwo isi yose yabonaga icyumba cya Rusesabagina kirimo isomero, Television n’icyuma kimufasha guteka icyayi bigaragarizwa abanyamakuru maze Rusisibiranya nako Rusesabagina agakorwa n’isoni agahisha isura ye.
Yagaragaye asa neza bitandukanye nibyo umukobwa we Carine Kanimba yatangaje muri Oslo Forum ko Rusesabagina yakorewe iyicarubozo ryo ku mubiri ndetse no kuri roho kandi ko afite indwara ya Stroke (gucika kw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko) ari gutabaza mu binyoma bitagira aho bishingiye.
N’ikimwaro cyinshi Agnes Uwimana ngo isomero Rusesabagina afite muri gereza ntiriruta iryo afite muri Amerika nkaho ari umushyitsi w’u Rwanda w’icyubahiro. Agnes Nkusi yirengagiza nkana ko Rusesabagina ari umunyabyaha wahamwe n’ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe yarakuriye wa MRCD-FLN.
Agnes Nkusi Uwimana mugushaka indonke n’amaramuko yakomeje bya binyoma yatangaje ubushize avuga ko yagiye kwa muganga ngo basigaye bamutera inshinge ebyiri ku munsi ku itako no kukaboko kubera ihohoterwa yakorewe ubwo yajyaga gusura Cyuma Hassan. Ihohoterwa avuga ngo baramusatse bamukora mu myanya y’ibanga imbere y’abantu bose ku Karubanda. Yashimiraga abamufashije ngo yivuze, yongeraho ko yivurije mu bitaro byigenga ko inyemezabwishyu yabaye nini. Akabi gasekwa nk’akeza.
Mu byumweru bibiri bishize, Agnes Uwimana aherutse gutangaza ko yakorewe iyicarubozo yagiye gusura umunyamakuru Hassan Cyuma Dieudonne Niyonsenga muri Gereza ya Kigali iherereye Mageragere.
Tubibutse ko tariki ya 23 Ugushyingo 2021, Hassan Cyuma Dieudonne yanditse ibaruwa igenewe ubuyobozi bwa gereza yiyama abitwaza izina rye bashaka indonke harimo umunyamategeko Octave Bangamwabo nuwari wamushatse ariwe David Ngendahimana kuko bashakaga gukoresha izina rye mu gushaka indonke.
Ni Inshuro ya kabiri Agnes Uwimana agiye gusura Cyuma Hassan akanga kumwiyereka kuko aziko aje kumushakiraho indonke.
Usibye Interahamwe nta wundi wakwemera ibyo Agnes Uwimana yatangaje: yasutse amarira y’ingona avuga ko yakorewe iyicarubozo aho basakirwa. Keretse utarageze Mageragere nibwo wata umwanya ku binyoma bya Agnes Uwimana Nkusi: ku munsi wo gusura haba hari ibihumbi by’abantu baje gusura. Agnes Uwimana yarasebye kuko uwo yasuye yanze kumwiyereka. Yasatswe bisanzwe nkuko abandi bose bibabaho, ibyo mu gitsina ni ugukabya kuko uzi ubukana bwa SIDA y’Agnes ntiwatekereza ibyo.
Nyuma yo guseba, Agnes Uwimana ngo yashatse umuganga ndetse n’umunyamategeko uzakurikirana ikirego cye. Birababaje biteye n’agahinda ariko iyo utegekwa n’inda ntacyo utakora. Agnes Uwimana kuva yitwa ko ari umunyamakuru abeshejweho n’indonke akura mu gusebanya. Cyuma yamenye ko bashaka kumuriraho none koko Agnes yabigaragaje ngo arashaka kumukusanyiriza amafaranga.
Mu bindi binyoma, Agnes yifashishije urugero rwa Lizinde Theoneste wari warakatiwe burundu na Habyarimana agafungurwa n’Ingabo za RPF, yavuzeko imfungwa zose zakatiwe burundu ijuru rigiye gufungurwa mu gihe kitarenze umwaka umwe. Ibi ninko kuvuga ko Agnes Uwimana yizeye ingabo zizabohoza izi mpunzi. Umutindi arota arya.
Tubibutse ko mu biganiro Agnes Uwimana akora, gusebya gereza zo mu Rwanda byihariye 70% y’ibiganiro bye kuko aziko Interahamwe zimufasha aribyo zikunda kumva. Gusa Interahamwe zahunze ari ibihumbi n’ibihumbi zifite intwaro ntizizacyurwa n’ibinyoma by’Agnes Uwimana.