Abaturage bo mu Karere ka Rusizi barasabwa guteza imbere umuco wihariye bafite ukomoka ku batuye Nkombo, udashobora kuboneka ahandi mu Rwanda.
Ibi babisabwe n’Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n’Ikurikiranabikorwa muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Uwiringiyimana Callixte. Hari ku wa 3 Kanama 2016, mu birori by’Iserukiramucyo Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD) byabereye mu Karere ka Rusizi.
Uwiringiyimana yasobanuye ko mu Rwanda hari abahanzi batandukanye ariko ubuhanzi bwabo bukaba bushingiye mu kwigana iby’abandi, nyamara i Rusizi ngo haboneka imbyino n’indirimbo z’umwihariko zabateza imbere baramutse babikoze neza bitari mu kajagari, akaba yabasabye kubikora kinyamwuga.
Yagize ati “Uyu munsi hari abacuranzi batandukanye ariko bashingiye ku gukopera iby’abandi. Rusizi yo ifite umwihariko: twavuga nk’impano zo ku Nkombo zihariye mu gihugu hose, ntekereza ko bazikoresheje neza nta kajagari, byabafasha mu iterambere rishingiye ku muco.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, na we yashimangiye ko aka karere karimo umuco ushobora kuba ishingiro ry’iterambere ry’abaturage bahereye ku “Basamyi” ba Nkombo bigatuma akarere kaba nyabagendwa kurushaho mu bijyanye n’ubukerarugendo.
Harerimana akomeza avuga ko ibyo bishoboka kuko hari umuhanzi Marchale watangiye guteza imbere umuco w’Abanyenkombo, ubu akaba arimo kuwugaragaza hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo, agahera aho akangurira urubyiruko kubyutsa impano ibarimo.
Yagize ati “Abari hano mwabonye ko hari umuco ushobora kuba ishingiro ry’iterambere ryacu bigatuma akarere kaba nyabagendwa duhereye ku Basamyi ba Nkombo. Ni umwihariko w’akarere kacu mu gihugu, imbyino zabo n’ibihangano tugomba kubikoresha mu iterambere, mu bukerarugendo n’ahandi.”
Bamwe mu batuye ikirwa cya Nkombo bavuga ko bahuriye ku muco wabo wihariye ariko ngo ntubyazwa umusaruro kuko bategerwa kugira ngo babashe gukomeza kuvumbura ubuhanzi bubarimo. Basaba ko ubuyobozi bwabafasha kugira ngo bagire imikorere myiza bave mu kajagari.
Abitabiriye FESPAD bishimiye ibyo birori kuko baboneyemo imico itandukanye batari bazi.
Bafite umwihariko wo gucinya akadiho
Bamwe mu bitabiriye FESPAD mu karere ka Rusizi, harimo Abasamyi ba Nkombo, Itorero Amasata, umuhanzi Marchale, Itorero ry’Igihugu Urukerereza, Amis de Jeune n’abandi.
KT