Nyuma y’inkuru yasohotse kuri Rushyashya.net, kuya 6 Werurwe 2017, yari ifite umutwe ugira uti “ADEPR uko Usabwimana Samuel yahunze Igihugu n’Impamvu zabyo “ Janvier Birahagwa wavugwagaho gutera inkunga Komisiyo nzahura torero igizwe na Dr. Basabose J.de Dieu, Wizeye Moise, Mutaganzwa Viateur …..
Nyuma y’icukumbura ry’ikinyamakuru Rushyashya.net twasanze Janvier Birahagwa ntaho ahuriye niyo Komisiyo nzahura torero ndetse n’ibindi bikorwa biteza umutekano muke bituruka mu bayoboke bamwe ba ADEPR, cyane ko atakiri no mubuyobozi bukuru bwa ADEPR.
Nkuko kandi nawe ubwe yabigaragarije Rushyashya.net kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2017, imbere y’abahagarariye urwego rw’abanyamakuru bigenzura [ RMC ] Ibisobanuro yatanze imbere y’ubuyobozi bwa RMC na Rushyashya.net, byanyuze impande zombi, hanzuwe ko ikinyamakuru Rushyashya.net gisaba imbabazi Jamvier Birahagwa, kuko ntabimenyetso kigaragaza kubya mwanditsweho.
Murwego rero rwo kubahiriza Amahame n’amabwiriza agenga umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda dusabye imbabazi Janvier Birahagwa kubyamanditsweho adahawe ijambo ngo agire icyo abivugaho.
Umucuruzi Janvier Birahagwa
Ubuyobozi bwa Rushyashya.net, Tumwiseguyeho we n’umuryango we ndetse n’abasomyi bacu muri rusange.
Burasa Jean Gualbert