Kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Gicurasi 2021, hakinwaga agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021, abasiganwa bavaga i Kigali berekeza i Huye ku ntera y’ibilometero 125 na Metero 500, ni agace kegukanwe n’umufaransa Alan Boileau w’imyaka 21 ukinira B&B Hotels wari witabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere.
Ni isiganwa ryahagurkiye imbere y’inyubako ya MIC mu Mujyi wa Kigali, abasiganwa bakaba berekeje mu ntara y’Amajyepfo aho ubwo hari hamaze gukorwa intera y’ibilometero bitanu, abakinnyi batatu bavuye mu gikundi barimo Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda uri gukina iri rushanwa ku nshuro ya 10, Tewelde wa Eritrea na Manizabayo Eric wa Benediction Ignite.
Aba bakinnyi bakomeje kugendana basize igikundi cyari kirimo abakinnyi benshi barimo n’uwambaye umwenda w’umuhondo gusa muri batatu b’imbere baje kwivangura ubwo bari bageze ku kilometero cya 67 nibwo Tewelde ya Eritrea yasize abanyarwanda bombi akomeza kwitwara wenyine kugeza ubwo abakinnyi babiri Valentin Ferron ukinira ikipe ya Total-Direct Energie na Alan Boileau wa B&B Hotels bafashe umwanzuro wo kuva mu gikundi cya kabiri ngo begere abimbere.
Ibi byakomeje kugenda uko gusa hamaze gukorwa ibilometero 94, Brayan Sanchez wari wambaye umwenda w’umuhondo n’igikundi bari kumwe cy’abakinnyi 32, bafashe Valentin Ferron na Alan Boileau bari basize abandi.
Ubwo abasiganwa baburaga ibilometero 11 ngo bagere aho basoreza abakinnyi batanu, bane muribo muri bo bahise bacomoka, abo ni Teugels, Main, Quintero na Boileau bishakishagamo ugera mu mujyi wa Huye ayoboye, ibi byaje guhira umufaransa w’imyaka 21 Alan Boileau maze yegukana aka gace asize bagenzi be amasegonda umunani.
Ku ntera y’ibilometero 125 na Metero 500, Alan Boileau yakoresheje amasaha atatu iminota irindwi ndetse n’amasegonda cumi n’ane (3h07’14”), ni mu gihe ukunnyi w’umunyarwanda waje hafio kuri uyu wa mbere yabaye Uhiriwe Byiza Renus (Team Rwanda) wakoresheje amasaha atatu, iminota irindwi n’amasegonda 22, aba uwa 20 mu gihe Mugisha Samuel wa 26, yasizwe amasegonda 36 na Alan Boileau.
Usibye kuba Alan Boileau yegukanye aka gace ka kabiri Umba Lopez Abner Santiago niwe mukinnyi uyoboye isiganwa ku rutonde rusange akaba akomezanyije umwenda w’umuhondo, Manizabayo Eric uzwi ku izina rya Karadiyo ukinira Benediction Ignite yo mu Rwanda yahembwe nk’u witwaye neza mu guterera imisozi.
Tour du Rwanda 2021 irakomeza ku wa Kabiri tariki ya 4 Gicurasi 2021 hakinwa agace ka gatatu kazahagurukira i Nyanza kerekeza i Gicumbi ku ntera y’ibilometero 171 na metero 600, ni agace ariko katazitabirwa na Areruya Joseph ukinira ikipe ya Benediction Ignite ya hano mu Rwanda kubera ko uyu munsi atabashije gusoza ibi bivuze ko asezerewe muri Tour du Rwanda ya 2021.