• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»UMUFARANSA UDASANZWE! INKURU IDASANZWE

UMUFARANSA UDASANZWE! INKURU IDASANZWE

Editorial 12 Jun 2018 Mu Rwanda

Iyo umuntu yumvise ko Perezida Kagame yagiye mu bufaransa yumva bidasanzwe .

Iyo Perezida Macron w’ubufaransa yamamaje Louise Mushikiwabo ngo ayobore Francophonie Umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa ku isi ,Umuntu yumva bidasanzwe,

Burya mu buzima hari byinshyi bidasanzwe kuko hari n’abahamagara cyangwa abagera aho barira naba nyina ntibumve kumugani w’ikinyarwanda .

Mu bidasanzwe n’ umufaransa w’umuprofeseri w’umuganga witwa Jaques  Maresceaux, akaba yaraminuje mu buganga ndetse atangiza ikigo cy’ubuvuzi kibaga Kanseri yo munda cyitwa IRCAD kigahugura abaganga babaga bageze kubihumbi bitandatu buri mwaka mu bufaransa gusa bakomoka mu bihugu ijana na makumyabiri ku isi yose murabyumva.

Uyu mu profeseri w’umuganga yabajijwe n’umunyamakuru w’umufaransa mugenzi we ati hari za IRCAD zingahe? ati hari ibigo bitanu kw’isi harimo nikigiye gutangira muri Afurica atari ahandi ni mu Rwanda gusa.

Abajijwe igituma yahisemo u Rwanda ati u Rwanda nahabwiwe n’umuhungu wanjye wahabaye imyaka cumi n’irindwi ahogeza no kuhashima cyane ati nanjye nanga kumubabaza nigirayo ngo mparebe .Ngeze mu Rwanda nasanze ari igihugu cyakataraboneka ,ati haba mu by’isuku haruta Ubusuwisi hakaruta Singapuru,ati kandi iterambere mu buvuzi  n’Ikoranabuhanga ni igitangaza.

Uyu mu profeseri udasanzwe agereranya u Rwanda na Israeli gusa ati kuko mu myaka makumyabiri u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi nkuko byabaye mu bayahudi b’abisirayeri,abanyarwanda bariyunze bubaka igihugu bagiteza imbere kubera Perezida Paul Kagame ureba kure cyane akaba imfura idasanzwe .Ati ariko uzi akaga n’ishyano n’amahano u Rwanda rwagushije abatutsi miliyoni bakicwa  mu gihe cy’amezi atatu ,abana,abasaza,abagore,abagabo ariko Perezida  Paul  Kagame akaba yarabunze, akabomora, akaba abagejeje kuri biriya bitangaza?

Basomyi rero ,banyarwanda ati ntakidashoboka uko abantu bakoze indege n’ibyogajuru ni icyerekana ibidasanzwe mw’ikoranabuhanga u Rwanda rukaba narwo rukataje kuko ubu rufite n’utudege dutwara amaraso no mu misozi ihanamye tugerayo .Ngaho rero nanjye nti Uwiteka abarinde ariko cyane cyane aturindire Paul Kagame , twige ,twiteze imbere kuko uyu mugabo ntasanzwe koko kugera aho ibyamamare by’abafaransa bimukurira ingofero na Perezida wabo akamamaza umunyarwandakazi w’inkotanyi?Imana ishimwe ntibisanzwe koko ariko nanjye nk’umwana w’umutambyi w’umuswahili mbabaze  nti ese igiswahili cyo abanyarwanda bakigeze he? Nizere ko mudategereje ko ari Perezida Kagame uzakigisha  ngo mushobore no kuganira no guhahirana n’abaturanyi! Nimubishaka ariko muzampamagare nanjye nzitaba mbafashe kukiga,kugisoma ,kucyandika,kukivuga no kugiteza imbere kunyungu zacu twese nk’abanyarwanda n’abatuye aka karere muri rusange.

Uwiteka abamwenyurire .

Prof.Pacifique Malonga

Email: becos1@yahoo.fr

Umushakashatsi mu by’indimi  akaba n’umunyamakuru wigenga.

2018-06-12
Editorial

IZINDI NKURU

Kigali : Perezida Kagame aratanga ikiganiro muri Transform Afurika 2017

Kigali : Perezida Kagame aratanga ikiganiro muri Transform Afurika 2017

Editorial 10 May 2017
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard yashimye inganzo ya Niyo Bosco wasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Piyapuresha’

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard yashimye inganzo ya Niyo Bosco wasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Piyapuresha’

Editorial 14 Jul 2021
Dr Leopold Munyakazi yakatiwe burundu y’umwihariko

Dr Leopold Munyakazi yakatiwe burundu y’umwihariko

Editorial 15 Jul 2017
Polisi y’u Bubiligi yataye muri yombi umuturage bikekwo ko ari umunyarwanda

Polisi y’u Bubiligi yataye muri yombi umuturage bikekwo ko ari umunyarwanda

Editorial 09 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kinshasa : Perezida Kabila yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya utavuga rumwe n’ubutegetsi
POLITIKI

Kinshasa : Perezida Kabila yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya utavuga rumwe n’ubutegetsi

Editorial 08 Apr 2017
Uwahushije Claver Mbonimpa yarishwe, uwarashe umuhungu we akamwica arakidegembya
HIRYA NO HINO

Uwahushije Claver Mbonimpa yarishwe, uwarashe umuhungu we akamwica arakidegembya

Editorial 12 Mar 2018
Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha
Amakuru

Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Editorial 21 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru